Iminsi ishinze nitabiriye ibirori byo gutanga ubwenegihugu hano muri Portland, ku ishuli rya King Middle School. Abantu mirongo ine na batandatu nibo bahawe ubwenegihugu bwa Amerika. Muri aba bantu  bahawe ubwenegihugu harimo abantu bafite imyaka itandukanye, bafite imyizerere itandukanye, amoko atandukanye, abagabo n’abagore, ndetse n’abakiri bato. Aba bantu bose bakaba baraturutse mu bihugu 31 bitandukanye kuva muri Canada kugera muri Angola. Aba bose bamaze kurahira indahiro ikomeye y’amerika,  kandi  ubu ni Abanyamerika.

Bamwe muri aba bamaze kubona ubwenegihugu baturutse mu bihugu bitekanye kandi birangwa na demokarasi, mu gihe abandi nabo baje bahunze bava mu bihugu birangwamo intambara n’ihohoterwa ryikiremwa muntu n’imvururu nyinshi.

Ubu rero aba bantu bose tukaba duturanye hano ndetse bakaba ari inshuti kandi turanakorana mu tuzi kuko usanga bakorera hafi mu mijyi yose ya Maine dore ko ari muri iyi Leta ya Maine batuye. Aba baturage batunze ingo zabo neza ndetse baraniga mu mashuli. Ikindi aba baturage berekana impano zabo ndetse n’inararibonye aho babakeneye hose muri iyi Leta ya Maine.

Nkaba ntekereza ko iyaba Dr. Martin Luther King yarakiriho aba abahaye kaze muri Amerika. Kandi yarikuba adusabye kubakunda nkuko dusanzwe dukunda abaturanyi bacu bamaze imyaka mirongo, abamaze ibinyejana ndetse nkuko dukunda tukanubaha n’inshuti zacu twasanze ino aha muri iki gihugu.