Contributed by cPort Credit Union

Ikintu abantu bataba bifuza gukora, ni ugutekereza ku mpera y’ubuzima bwabo. Ariko kandi ugasanga bifuza gufasha abo mu miryango yabo koroherwa n’ubuzima muri icyo gihe uko bashoboye. Gutera intambwe nke ureba kuri konti yawe, bizoroshya umutwaro w’uko bita ku by’imitungo itimukanwa haba ku bo mumuryango w’utakiriho cyangwa se undi wabiragwa.
Umuntu ufite konti ya banki, ashobora guteganya uwaragwa ibye. Akenshi usanga ari abo mu muryango wa nyakwigendera, gusa umuragwa ashobora kuba umuntu uwo ari we wese cyangwa se abantu benshi. Umuragwa kandi ashobora kuba ari ikigo, nk’umuryango w’abagiraneza. Umuntu ufite konti ashobora gucamo ibice akagenera abantu ijanisha runaka kugirango abaragwa bose yifuza bakwirwe. Umuragwa cyangwa se ikigo cyarazwe gisabwa gusa kwerekana ibikiranga kugirango ya mitungo yoherezwe kuri konti zabo. Uku kohereza amafaranga ntabwo gushoboka mu gihe cyose nyir’ikonti akiriho.
Ubundi buryo, ni ukugira konti uhuriyeho n’undi muntu. Bityo mu gihe umwe mubari kuri konti apfuye, undi agahita aragwa byose, mbese ibyari bisangiwe bikaba iby’umwe. Akenshi, bene izi konti usanga ari iz’abantu ki giti cyabo, abagize umuryango umwe cyangwa se abafite ibigo by’ubucuruzi bafatanyije. Buri muntu wese mubafatanyije konti aba afite ububasha bwose bwo kugera no gucunga umutungo uri kuri konti. Cyakora konti zihuriweho zijya zigira ibitari byiza. Umwe mubafite konti aba ashobora kubikuza igice cyangwa umutungo wose uri kuri konti. Kuri iyo mpamvu, abantu bakwiye kwitonda cyane mu gihe bahitamo umuntu bagiye gufatanya konti. Cyakora kongera abantu kuri konti, biha uwongeweho uburenganzira ari uko nyir’ikonti atakiriho.
Iyo ufite konti apfuye atarashyiraho uwo bafatanya konti cyangwa ngo agene uwaragwa ibye, ibigo by’imari biyoberwa icyo gukoresha uwo mutungo. Umuntu wese washaka kuwubikuza cyangwa ikigo cyashaka gukora gityo gisabwa kwerekana impapuro z’uko bemererwa n’amategeko gukora icyo gikorwa. Ibi bishobora gusaba ko ubyifuza ajya murukiko kugirango rumwemerere guhinduka uhagarariye nyakwigendera hakaba ubwo byamusaba no kwifashisha umunyamategeko.
Kongera umugenerwabikorwa cyangwa gutegura konti ihuriweho ntabwo biruhije. Tera intambwe ubu ubishyire ku murongo. Biroroshye kandi bitanga amahoro yo mumutima.