Ubushakashatsi bw’umuryango wita ku buzima bwo mumutwe muri Amerika, bwerekanye ko no mu gihe gisanzwe nta cyorezo gihari, 72% by’abatuye Amerika bajya bahangayikishwa n’amafaranga. Ku bimukira, kohereza amafaranga aho bakomoka n’undi mutwaro wiyongereye abandi batuye iki gihugu batagira. Mu rwego rwo gufasha abantu guhangana n’imihangayiko ikomoka ku gukenera amafaranga, ProsperityMe itanga inama zikurikira.

  1. Ibuka ko agaciro k’umuntu katagenwa n’urugero rw’ubukungu bwe.
    Hari abantu benshi bashimishwa n’uko babasha kwikemurira ibibazo bakabasha no gufasha imiryango yabo. Ibi ariko bijyana n’uko iyo batabashije kubikora, hari bamwe baheranwa n’uburakari, kwishinanja ndetse n’ikimwaro. Hari abantu bumva ko uburyo ubukungu bwabo buhagaze ari byo bigaragaza abo baribo mu by’ukuri. Iyo myumvire iba ishobora gutuma umuntu agerageza ibigoye ngo azamure urugero rw’amafaranga yinjiza harimo n’ibiruhije cyane. Ibibazo by’ubukungu n’ ibintu biri hanze biba bigomba gushakirwa ibisubizo buhoro buhoro.

  2. Irinde ibitekerezo byinshi wisunga bagenzi bawe muturanye:
    Ibihe byiza ugirana n’abandi bishobora kugufasha gutsinda umunabi uterwa n’ibibazo bikomoka ku mafaranga. Inshuti, umuryango n’abajyanama cyangwa se amatsinda yo gufashanya ndetse n’abo musengana bose bashobora kugufasha. Rimwe na rimwe gusangira ibyo kurya, gukina umukino runaka, cyangwa se gufatanya ikintu runaka bishobora gufasha umuntu akarushaho kuryoherwa n’ubuzima bwa buri munsi.

  3. Ujye ufata umwanya wo kwitekerezaho bityo bigufashe mu gihe kigoye:
    Umubiri witwara kimwe iyo uhuye n’ikibazo kigoye mu mitekerereze kimwe n’uko cyaba kigoye umubiri. Umusemburo wa Adrenaline, uzamura urugero amaraso yihuta mu mubiri, ndetse n’imikaya ikarushaho kwirega. Iyo umuntu yarenzwe n’uburakari n’urwango, ubwoba cyangwa ikimwaro, ujye ugerageza guhumeka winjiza umwuka mwinshi ubundi ukabara gatanu witonze mbere y’uko urekura uwo mwuka ngo usohoke kandi witonze. Ujye ugerageza ibi bintu kugeza igihe wumva umerewe neza mu mubiri wawe, ibimenyetso by’umuhangayiko bigeye. Ibi bishobora kugufasha mu gihe kigoye.

    “Vugisha umujyanama mu by’ubukungu kandi utegure gahunda y’uburyo ukoresha amafaranga”

    Abimukira muri Maine, bafite henshi bakura amakuru, mu bushake bwabo kandi bashobora gusangira amakuru n’abandi batuye iyi leta. Bashobora kugera ku byinshi bihambaye. Cyakora hari umubare utari muto w’abatinya cyangwa se bakabangamirwa no gusaba ubufasha mu by’ubukungu. Nyamara ubufasha burahari ngo bufashe umuntu gutegura gahunda ndetse anige ibyo akeneye kumenya bizamufasha kugirango mu gihe kiri imbere azabe yihagije. Benshi mu bakozi ba PropertyME ni abimukira batuye Maine. Gusaba gahunda bikorwa ku buntu ndetse n’ibiganiro byose bikorwa kinyamwuga kandi mu buryo w’ibanga.

  4. “Vugisha umujyanama mu by’ubukungu kandi utegure gahunda y’uburyo ukoresha amafaranga”