Yanditswe na Oriana Farnham 

Aho waba utuye hose, ibiciro by’ inzu byarazamutse ahantu hose muri iki gihe. Abantu benshi bari kugorwa cyane no kwishyura inzu, bakabaho batinya kwirukanwa mu nzu, cyangwa se gutakaza amazu yabo. Ikibazo cy’amazu muri Maine gifite impamvu nyinshi zigitera – nko kuba nta nzu nyinshi ziri kubakwa, nta bufasha buhagije bwo gufasha ugura ngo abone ubushobozi akeneye, ndetse no kutagira amategeko cyangwa amabwiriza ahagije arengera abakodesha. Cyakora hari ubufasha buke bushobora kuboneka.

Bumwe twavuga ni ubuzwi nka General Assistance (GA), porogaramu ya Leta igengwa n’imijyi yo muri Maine. Ifasha abantu badafite ubundi bushobozi ngo babashe kwishyura ibyangombwa by’ibanze nk’inzu, amashanyarazi, gushyushya munzu, ibyo kurya ndetse n’imiti.

Ushobora gusaba ubufasha bwa GA mu mujyi utuyemo. Imigi minini igira urwego rwihariye rushinzwe GA cyangwa se ibiro bishinzwe imibereho y’abaturage byakira ubusabe. Mu mijyi mito, abakozi b’umujyi akenshi ni bo bakira ubusabe. Umuntu wese udafite aho atura cyangwa se utuye mu nzu z’igihe gito aba ashobora gusaba mu mujyi aho abarizwa icyo gihe. Umujyi ntushobora gusaba umuntu gusaba ubu bufasha aho yari atuye mbere. Nyabuneka vugisha ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko Maine Equal Justice niba umukozi wa GA yanze kwakira ubusabe bwawe.

Hano hari ibibazo bike rusange kuri GA:    

Ni iki nkeneye ngo nsabe GA?  

Ugomba kwerekana ko udafite ubushobozi bwo kwishyura iby’ibanze nkenerwa nk’inzu.

Niba warasabye GA mu bihe byashize, ushobora gusaba kwerekana ko wakoresheje ubushobozi bwose wabonye mu kwezi gushize ku byibanze mu buzima. Iby’ibanze mu buzima twavuga nk’ibyo kurya, amazi meza, imyambaro, aho kuba, ibitoro, umuriro w’amashanyarazi, serivisi z’ingenzi zo kwa muganga zisabwa na muganga, imiti, fagitire za telephone (niba ukenera telefone ngo ubashe kwivuza, nko kuvugana by’igihe gihoraho n’abaganga). Umujyi wawe ushobora kuba ufite urutonde rurerure rw’ibyingenzi; baza umukozi ushinzwe GA ibyo umujyi utuyemo ufata nk’iby’ingenzi mu buzima

Wabigira ute usanze ibiro byakira ubusabe bwa GA bifunze?  

Ufite uburenganzira bwo gusaba GA yihutirwa isaha iyo ari yo yose y’umunsi uwo ari wo wose w’icyumweru (24/7). Buri mujyi ugomba gutanga amakuru ku rubuga rwawo rwa interineti cyangwa se ku biro y’uko babigenza. Imijyi myinshi ibwira abantu guhamagara polisi yo muri ako gace (kuri numero itari iy’ibibazo byihutirwa) kugirango babashe gutanga ubusabe bwabo bwa GA nyuma y’amasaha y’akazi. Niba ugorwa no kugera ku biro bya GA cyangwa gutanga ubusabe, ushobora guhamagara GA ku rwego rwa Leta ku murongo wa telefone (800) 442-6003.

Nagerageje gusaba ariko ntibatuma nuzuza impapuro z’ubusabe. Ni iki nakora?

Buri wese afite uburenganzira bwo gusaba GA. Kabone n’ubwo waba utujuje ibisabwa, bagomba kukureka ugasaba maze bakaguhakanira munyandiko bakoherereza ibaruwa. Niba umujyi uvuze ngo, “Ushobora kuba utujuje ibisabwa…,” ufite uburenganzira bwo kuvuga uti, “Nta kibazo ariko ndashaka kuzuza impapuro z’ubusabe,” no gusaba ko icyemezo kizafatwa kikugezwaho mu nyandiko.

Niba ukurikiza ibi bisabwa, ariko ugakomeza kunanirwa gusaba, cyangwa se niba utarakiriye ibaruwa ikumenyesha icyemezo cyagufatiwe, hamagara umurongo wa leta ushinzwe gukemura ibibazo birebana na GA kuri (800) 442-6003 kugirango usabe gufashwa. Ushobora kandi kuvugisha umuryango Maine Equal Justice.

Nasabe GA maze mbona igisubizo ko ntemerewe. Nakora iki?  

Niba warahakaniwe mu nyandiko, uba ufite iminsi itarenga itanu ngo usabe kurenganurwa. Ugomba gusaba ibi mu nyandiko. Imeyiri nayo nta kibazo, igihe ufite imeyiri y’umuyobozi ushinzwe GA. Atari ibyo, zana ibaruwa iriho itariki kandi isinye ku biro bya GA igira iti “Ndasaba ko narenganurwa nkategwa amatwi,” “ndizera ko nemerewe kubona GA, ndetse ndibwira ko GA yakoze nabi kumpakanira,” cyangwa se “ndizera ko nujuje ibisabwa ngo mbone GA kugirango mbashe kwishyura inzu mbamo kandi simbyishoboreye.” Menya neza ko ushyizemo aderesi zawe na numero za telefone kugirango bazabashe kukumenyesha igihe cyo gutegwa amatwi ndetse n’isaha!

Igihe umaze gukurikiza izi nzira zose, umujyi urasabwa kugushyira ku rutonde rw’abazategwa amatwi mu minsi itanu y’akazi. Ibi akenshi bibera ku biro by’umujyi cyangwa se kuri telefone.

Nshobora kujyana umuntu igihe ngiye gutanga ibisobanuro?  

Ushobora kuzana umuntu wese ushaka, ashobora kuba ari umusemuzi cyangwa se uguhagarariye. Ushobora kuvugisha imiryango Maine Equal Justice cyangwa se Pine Tree Legal Assistance usaba uguhagararira muri icyo gikorwa.

Nshobora kubona GA mu gihe nsanzwe mbona ububasha bwihuse mu kwishyura inzu (ERA)?

Yego. ERA ntabwo ibarwa nk’ibyo umuntu yinjiza. Niba uri kubona ERA kugirango ubashe kwishyura inzu ariko ukaba ukeneye ubufasha ngo ubashe kwishyura ibindi bikenewe, ushobora gusaba GA.

Niba umujyi uvuze ko udashobora kukwemerera ERA na GA icyarimwe, ushobora guhamagara GA yo ku rwego rwa Leta kuri (800) 442-6003 kugirango ujurire, cyangwa ugahamagara umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko Maine Equal Justice.

Ku makuru menshi:

● Umurongo wa GA ku rwego rwa Leta (800) 442-6003

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko Maine Equal Justice: maineequaljustice.org/people/legal-assistance-contact/

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko Pine Tree Legal Assistance: ptla.org/contact-us