Yanditswe na Stephanie Harp

Ubwo Valerie Laure Bilogue yageraga muri Maine avuye muri Kameruni mu 2018, yari yaramaze kubona impamyabushobozi y’imyaka ibiri mu bumenyi bwa mudasobwa, ndetse yari yaranakoze nk’umwarimu mu by’ikoranabuhanga. Yari azi neza ko ashaka gukora mu bya mudasobwa. Nyuma yo kugerageza uburyo amasomo yize yahabwa agaciro muri Maine ariko ntagire icyo ageraho, yagombaga gushaka ubundi buryo. Agira ati “nta kindi nashoboraga gukora kitari ibyo nkunda”.
Yahereye ku kwiyandikisha muri Preseque Isle, aho umugabo we akurikiranye amasomo mu by’ubuforomo, yiyandikisha mu ishami rituma ahabwa impamyabumenyi mu bumenyi rusange izwi nka GED, impamyabumenyi ifite agaciro nk’ak’iy’amashuri yisumbuye muri Amerika.
Yahise akomerezaho atangira kwiga mudasobwa ndetse n’ikoranabuhanga mu by’ihuzanzira (Networking Technology) mu ishuri rikuru North Maine Community College (NMCC). Agira ati “ubwo nazaga muri Amerika, no kuba navuga ijambo rimwe mu cyongereza byari binkomereye cyane”. Avuga ko ururimi rwe rwambere rwari Igifaransa. Ati”Byari bikomeye cyane kwisanga hano nk’umunyeshuri by’igihe cyose, niga icyongereza”. Byamusabye ko buri kintu cyose yari azi kuri mudasobwa agihindurira ururimi akakivana mu Gifaransa akakizana mu Cyongereza. Gusa yari yariyemeje. Ati “Mfite intego ngomba kugeraho. Ni yo mpamvu nakoze cyane kugirango mbe ngeze aho ndi ubu”.
Avuga ko adatinya ibiruhije. Agira ati “buri wese unzi ibyo abinzi ho. Nkunda ibigoye. Mba nshaka kumenya ibyo nshoboye”. Uretse kuba yarabaga mu ishuri by’igihe cyose yiga icyongereza, umuto mu bana be bane yari afite amezi atatu gusa ubwo yatangiraga mu ishuri NMCC. Ati “Byari bigoye cyane cyane rwose, kwita ku mwana, kutaryama nijoro n’ibindi. Nakoraga aha babiri”.
Kubera abana, abantu benshi bamugiraga inama zo kujya kwiga igiforomo, bavugako ari ibintu byiza ku mubyeyi. Ati “narababwiye nti hoya. Ntabwo nazumva nisanzuye hariya hantu. Ndashaka aho nzakora numva nisanzuye, nkora ibintu nkunze. Niyo mpamvu ninjiye mu bya mudasobwa.”
Mu kwa gatandatu, Laure Bilogue yabashije kwinjira mu muryango w’abanyeshuri b’abizerwa mu nama njyanama y’iri shuri. Yashyizweho na Guverineri Janet Mills ndetse yemezwa na senateri wa Maine. Ashimira cyane abantu mu ishuri NMCC n’abandi bose bamufashije. Impamvu yifuzaga kwinjira muri aka kanama njyanama ni ukugirango nawe afashe abandi kubona ko amashuri makuru ari ahantu heza ho guhitamo. Agira ati “Hari benshi mu bimukira nzi batinya: baba bambaza bati ‘ese usigaye uba he?’ ‘ese bigenda bite?’ sinshaka ko abimukira babaho mubwoba bwo kujya ku ishuri. Kubera ko urwego rushinzwe amashuri makuru rwa Maine (MCCS) rufunguye kandi rwiteguye gufasha buri wese ushaka kujya ku ishuri. Icyo basabwa ni ukuba bafite amashuri abemerera gukomeza mu mashuri makuru, ubundi bakitegura gukora cyane”.
Nk’umwe mu bagize inama njyanama, yifuza gukangurira buri wese gukomeza amashuri. Ati “Hari icyo mbwira buri wese ufite intego cyangwa icyerekezo. Wenda agitinya gutangira, cyangwa se agakeka ko imyaka afite itabemerera kukigeraho. Hoya, ndashaka rwose kubereka ko ibintu byose bishoboka ku bimukira, atari ku bimukira gusa ahubwo ku batuye Maine bose”. Ubwo yatangiraga yateguye kujya ku ishuri gusa. Ati “ntabwo nigeze ntekereza rwose ko nagera kure, nkaba natoranywa mu rwego nk’uru. Nashakaga gusa kujya ku ishuri ngo menye ubumenyi nashakaga ubundi bampe impamyabumenyi.”
Nyuma yo kubona impamyabumenyi muri NMCC mu kwa gatanu, nk’umwe mubanyamuryango ba Phi Theta Kappa Honor Society, ubu noneho arashaka kugera ku birenzeho. Kuva muri uku kwa kenda, yatangiye kwiga amasomo y’iyakure azamuhesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza ya Maine iri Augusta, aho ari kwiga ibijyanye n’umutekano mu bya mudasobwa. Ati “ndashaka ko nko mu myaka nk’ibiri cyangwa ibiri n’igice nazaba narabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza wenda nkakomeza no mu cyiciro cya gatatu”. Nyuma y’aho ni bwo nzamenya ko mfite imbaraga zihagije zatuma nkomeza. Sinshaka guhagarara mbere y’uko ndangiza ikiciro cya gatatu.” Hagati aho akora by’igihe gihoraho nk’umukozi mu iby’ikoranabuhanga mu kigo cy’ubuzima muri Caribou.
Guhura n’ibiruhije, bibera urugero rwiza abana be ubu bafite imyaka 13,11,6 ndetse n’2, rwo kugera ku byo nyina yagezeho ndetse no kubirenga. Umwana we mukuru w’umukobwa ajya amubwira ati “ntekerezako nzabona impamyabumenyi nyinshi ndetse nkanagera kuri byinshi kukurusha mama”. Laure Bilogue, niwe wambere mumuryango we wageze muri mashuri makuru. Avuga ko umukobwa we nawe akora cyane. Ati “abona amanota rwose meza kuko amfatiraho urugero. Mbona azagera kuri byinshi no kundusha”.
Uretse kubera urugero abana be, Valerie Laure Bilogue, azi neza icyo ashaka. Ati “Nashakaga kwerekana ko byose bishoboka, ku myaka iyo ari yo yose mu buzima bw’umugore – n’ubwo waba ufite abana, n’ubwo waba uri umugore ushobora gukomeza amashuri, ugakomeza ukiga maze ukagera ku ntego zawe no ku byo wifuza”. Ati “ntabwo ari ibintu bidashoboka. Ni ikintu nashakaga kwereka buri wese”.