Yanditswe na Amy Harris

Ishami rigenga ibyo kurya n’itangwa ry’imiti muri U.S ry’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo (CDC) rihetse kwemeza inkingo ebyiri za COVID -19 ku bana. Urukingo Pfizer BioNTech COVID-19 ruhabwa abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka 5, kandi tugatangwa mu byiciro bitatu. Urukingo rwa Moderna narwo ruhabwa abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku bafite imyaka itarenga itandatu kandi tugatangwa mu byiciro bibiri. Abashakashatsi baracyagenzura ngo barebe niba abana bazakenera urukingo rwo gushimangira. N’iyo umwana yaba yarigeze kurwara COVID-19 aba agomba kuzuza inkingo za COVID-19 kugira abe arinzwe icyo cyorezo.

Ihuriro nyamerika ry’abaganga bavura abana rigira inama abantu gukingiza abana babo COVID -19 kuva kubafite amezi atandatu kuko nta buryo buhari bwo kumenya ingaruka z’iki cyorezo ku bana.

Ihuriro nyamerika ry’abaganga bavura abana rigira inama abantu gukingiza abana babo COVID -19 kuva kubafite amezi atandatu kuko nta buryo buhari bwo kumenya ingaruka z’iki cyorezo ku bana. Iyo bafashwe, abana bari munsi y’imyaka 5 baba bafite ibyago byinshi byo kujyanwa mu bitaro ugereranyije n’abafite hagati y’imyaka 5 na 11. Impamvu zo gukingiza umwana wawe harimo no kwirindwa ko yazarembywa n’iyi ndwara ndetse no gushyirwa mu bitaro, bikarinda umwana kurwara COVID igihe kirekire ndetse n’ibyuririzi bikurikira ikiruka ry’ iyi ndwara, bikabagabanya iminsi umwana asiba ishuri n’akazi, bikanakumira ikwirakwira ry’iyi ndwara mu bandi baba bagize umuryango.

Abaganga bavura inama bajya inama yo gufatira gahunda umwana wawe yo kumukingiza COVID-19 byihuse. Icyo gihe nibwo bazaba barinzwe igihe cyo kuguma munzu cyane kizaba kigeze mu mezi y’ubukonje. Umwana wawe ashobora kurwara COVID -19 kabone n’ubwo yaba yarafashe doze z’inkingo za Pfizer na Moderna. Cyakora, gukingirwa bizatuma bataremba igihe bazaba bafashwe n’iyo ndwara, bityo ntibagire ibyago byo guhezwa hasi no kujya mu bitaro, kandi ntibabe ari abantu bashobora gukwirakwiza cyane COVID-19 ku bandi bo mu muryango.

Ushobora gufata gahunda yo gukingiza umwana wawe COVID-19 ku muganga usanzwe umuvura. Inkingo z’abana za Moderna na Pfizer-BioNTech ziraboneka kandi no mu maguriro amwe n’amwe hirya no hino mu gihugu. Ibiro bya guverineri wa Maine byakoze urutonde rw’ahantu hafatirwa izi nkingo z’abana. www.maine.gov/covid19/vaccines/vaccination-sites.

Igerageza ry’inkingo za Moderna na Pfizer ryakorewe ku bana ibihumbi bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, ndetse n’ibihumbi by’abafite imyaka 2 kugeza kuri 5.

Inkingo za COVID-19 ziraboneka kuri buri wese ufite amezi atandatu kuzamura kandi ku buntu. Inking ni Ubuntu ku muntu wese utuye muri U.S ku buntu, hatitawe ku bwishingizi bwo kwivuza afite cyangwa se ku buryo atuye muri U.S. Nihagira ugusaba kwishyura ngo ubashe guhabwa urukingo rwa COVID-19, uwo ni umunyamitwe. Ntuzagire uwo usangiza amakuru yawe bwite cyangwa se y’umutungo wawe igihe aguhamagaye kuri telefone, akakwandikira ubutumwa cyangwa imeyiri akwizeza kubona urukingo wishyuye amafaranga.

Igerageza ry’inkingo za Moderna na Pfizer ryakorewe ku bana ibihumbi bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, ndetse n’ibihumbi by’abafite imyaka 2 kugeza kuri 5. Nta kigeze kigaragara nk’ingaruka mbi cyangwa se ibyuririzi by’inkingo za COVID-19 z’abana. Bimwe mu byuririzi byagiye bigaragaza kuri abo bana ni kimwe n’ibindi n’ubundi biboneka no ku bandi bantu bo mu bindi byiciro by’imyaka. Aha twavuga nko kubabara ahatewe urukingo, umunaniro, umutwe, umuriro, kubabara mu bice bimwe by’umubiri no mu ngingo. Ibi byerekana ko ubwirinzi bw’umwana wawe buri gusubiza urukingo bityo bugakora ubwirinzi bwarwo bwo kurwanya iyo virusi. Ibyo bimenyetso bishira vuba.

Kingiza abana bawe (kandi ukangurire imiryango aho utuye gukingiza abana) kuko ari cyo gikoresho kiza dufite cyafasha buri wese kuba afite amagara mazima, kuva ku bato kugeza kubakuze.