Mu bwana bwe Belyse Ndayikunda ntiyigeze atekereza ko hari igihe azabaho ari kure y’ababyeyi be. Nyuma y’aho ubutegetsi mu Burundi butangiye kugirira nabi bamwe mubatavuga rumwe nabo, ababyeyi be bamwoherezanyije na musaza we muri Amerika bisanga bari muri Portland. Aha bakiriwe mu macumbi rusange y’abatagira aho baba (shelter) maze babaha akamatora ko kuraraho. Aha yumvaga abayeho gitindi bikabije Ibi byamubayeho mu mwaka wa 2012 akaba aribwo yumvaga ko abuze abantu be ndetse n’ibyamubaga hafi mbere y’uko yuzuza imyaka 18.
Iminsi ine yamaze mu icumbi rusange yahamenyaniye n’undi muntu wabuze byose akaza gutura muri shelter. Yamusobanuriye ko kuza kuba muri shelter byatewe no kubura byose harimo akazi umuryango inshuti maze akiroha mu nzoga nibiyobyabwenge birangira abaye utagira aho aba. Ibi byakanguye Belyse wahise agira gukekeranya hagati yibyo yajyaga abona kuri Amerika mu mafirime nibyo ahasanze. Byamuteye gutekereza ko muri iki gihugu udafashe imyanzuro myiza wakwisanga mu kaga. Akiri muri iri cumbi akaba yarahawe ubufasha rusange bw’ibiryo ndetse abasha kuhava ajyanwa ahakunze gucumbikirwa abari mu rwego rw’abanyeshuri…ahitwa Bayside village.
Inshuti y’umuryango wabo iba muri Portland yamujyanye kumwandikisha kuri Deering High School amufasha kwiyandikisha. Akihagera yabonye ko uburezi hano muri Amerika butandukanye n’iBurundi aho abarimu baho bagira igitsure gikabije ndetse nitegeko rikabije mu gihe hano muri Amerika abanyeshuri n’abarimu baba begeranye cyane ndetse bakorana bya bugufi. Mu ishuri harimo abana 10 cg 15 mu ishuri rimwe mu gihe mu Burundi nibura abake mu ishuri aba ari 40. Abanyeshuri bahindagura amashuri mu gihe I Burundi bahama hamwe abarimu bakahabasanga…aha ishuri rishya ryaramutangaje kuko hari byinshi bishya.
Ku ikubitiro, kubera igifaransa gicye byaramugoye ariko yari azi ko agomba gukora cyane kugira ngo agire icyo ageraho. Belyse ntiyari aziko abasaba ubuhungiro batemerewe inkunga yo kwiga. Ubwo yiteguraga kujya muri kaminuza yarabisabye aremererwa ariko nyuma gato abona bimubanye ihurizo aho aburiye amafaranga. Abajyanama be mubyo kwiga babuze uko bamufasha. Nyuma yaje kumva ko muri kaminuza ya Southern Maine Community College igira gahunda yitwa Path to Graduation ifasha abanyeshuri bagejeje igihe cyo kujya muri Kaminuza, aha ahageze yahaboneye inkunga ya $500 . Igihe yaratangiye gufata amasomo yahuriyeyo na Kristi Kaeppel, umwe mubamugiriye inama aha agaciro cyane. Kapper yari mu nzira zo kurangiza amashuri ariko yabanje gufata iminsi yo kuvuganira abasaba ubuhungiro bahura n’ingorane mu kubona uko biga. Kaminuza ya Southern Maine Community College yabyakiriye neza ishyiraho ikigega kihariye.
Belyse Ndayikunda yasoje amasomo muri Southern Maine Community College nyuma y’imyaka ibiri. Yahise ajyanwa muri kaminuza ya Southern Maine (USM) abifashijwemo na Margaret ( Maggie) Loeffholz. Aha yahaherewe inkunga ingana na $ 2500 bitewe nuko yari afite amanota meza. Aho muri USM, yakomanze ahantu hatandukanye asaba ubufasha aho azi naho atazi arabubona ndetse abasha kurangiza nyuma y’imyaka itatu aho yasoje yarize imibare umwihariko ku ibarurishamibare. Ndayikunda ubu akorera UNUM ndetse akaba ashaka gukora amasomo yisumbuyeho aho yamaze kwaka ubufasha mu kigo akorera cya UNUM .
Gukora aniga avuga ko bitari byoroshye, akaba kwiga kwe agukesha imyizerere ye, abantu beza yahuye nabo, ndetse no kwiyemeza kwe agana ku gutsinda. Inama agira abasaba ubuhungiro ni ukudatezuka ku nzozi bagize ndetse bagakomanga ku rugi urwo ari rwo rwose bagezeho. Avuga ko abanyamerika ari abantu beza kandi ko iyo ubabwiye ibyawe bagushakira uko bagufasha. Ibi byose avuga ko byamubereye urufunguzo mu kurangiza ishuri rye. Ajya yibuka ibirori yagiyemo afatamo ijambo avuga ibye igihe basozaga umuntu araza amupfumbatisha amadolari 2000.
Ndayikunda avuga ko ababazwa no kumva umuntu wataye ishuri. Avuga ko bamwe mu bata amashuri usanga bari kuba bahabwa n’inkunga aho bitandukanye ku bashaka ubuhungiro bo batemerewe na mba. Belyse avuga ko baba bibujije amahirwe meza iyo badakurikiye ishuri ngo babone diplome. Yishimira ko hari imiryango myinshi izi ko abasaba ubuhungiro batemerewe inkunga yo kwiga ndetse akanishimira kuba hari ubufasha bwihariye bugenda bushyirwaho. Avuga ko kurangiza amashuri muri kaminuza ya USM ari umwe mu minsi myiza y’ubuzima bwe yagize. Avuga ko mu nzira ikomeye yanyuzemo kuba yarabashije kuyigamo akabona impamyabumenyi nta kizamunanira kugeraho muri Amerika. Umurimo ukozwe neza ugirira umumaro nyirawo.