Gutwara Uber, Lyft, hamwe n’izindi serivisi zo gutwarwa abantu wishyuza ni inzira nziza yo kwinjiza. Ariko umuntu wese utekereza gutwara ibinyabiziga agomba kubanza kumva uburyo ibi bikora mu bijyanye n’ubwishingizi bw’imodoka. Impamvu ni uko ibigo bikuriye serivisi zitwara abantu zikodesha usanga bidafata abashoferi ba za Uber na Lyft nk’abakozi. Niyo mpamvu buri wese ukora aka kazi abarwa nk’uwapatanye ikiraka ku giti cye akaba ntacyo Uber na Lyft zibazwa mu gihe habaye impanuka hakangizwa ibintu n’abantu -Uwari utwaye niwe wirengera ingaruka z’impanuka.

Mubisanzwe, serivisi iyo ari yo yose ikora ikabyara inyungu isaba ubwishingizi bw’ubucuruzi, aho kuba ubwishingizi bw’umuntu ku giti cye. Ugurisha ubwishingizi yishingira ibyago byaba ku modoka mu mpanuka. Kubera abatwara imodoka bakora ingendo nyinshi mu muhanda amasaha menshi-biba byoroshye ko bagira impanuka. Kuba bafite amahirwe menshi yo gukora impanuka bivuze ko n’igiciro cyo kubishingira kiba kiri hejuru. Nyamara, abashoferi benshi ba Uber na Lyft ntibashobora kwigurira, kandi ntibatunze ubwishingizi bw’ubucuruzi.

Bigenda bite iyo umushoferi akoze impanuka ari mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu ?
Uwakomeretse cg uwangirijwe atanga ikirego ku bwishingizi bw’imodoka yamugonze asaba kwishyurwa ibyangiritse ku mutungo, gukomeretsa umubiri, cyangwa byombi. Ishami ry’ubwishingizi rikora iperereza ryasanga usaba kwishyurwa yari umushoferi utwara imodoka itanga serivisi za Uber na Lyft -rigahita ryanga ikirego cye. Byongeye kandi, ibigo byinshi nabyo bizahagarika politiki y’ubwishingizi bw’uwo mushoferi bitwaje ko atubahirije amasezerano bagiranye akajya gutwarira amafaranga. Umushoferi agomba kwishyura ku giti cye ibyangiritse n’imvune, kandi agomba no gusana imodoka yangiritse akoresheje amafaranga ye.

Noneho igisubizo ni ikihe?
Ibigo bimwe by’ubwishingizi bw’imodoka byatanze igisubizo. Mu gihe badatanga ubwishingizi bwo gutwara ibinyabiziga kuri politiki yabo, bashizeho icyemezo gishobora kongerwa muri politiki, kugirango hongerwe gato umugabane ugura ubwishingizi atanga niba aziko azakoresha imodoka mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu.
Umuntu wese ukora aka kazi ko gutwara abantu agomba gutwara iki cyemezo kuri politiki y’ubwishingizi yafashe ndetse bikamufasha mu gihe habaye impanuka. Niba uri mu bucuruzi bwo gutwara Uber cg Lyft, ukwiriye kugenzura ko mu bwinshingizi wafashe harimo iyi ngingo yagufasha mu gihe uguye mu ngorane z’impanuka.