Inkuru ya Amjambo Africa
Iyi ni inkuru yanditswe n’umuturage wa Maine. Ni umubyeyi w’abana babiri, wasabye ko inkuru ye yasangizwa abandi binyuze muri Amjambo Africa.
Portland Maine – kuva mu gihe gishize, abantu batangiye kugenda bigaragaza uko bari. Mu bo tubana, kwa kumwenyura kwatangiye kugenda kubura, uguceceka kuba kwinshi. biragaragara ko hari abantu bamwe muri iyi Leta batigeze batwakira by’ukuri – icyo bakoze ni ugusa nk’aho batwakiriye. None kuri ubu, mu gihe ikirere cya politiki kiri gufungurira imiryango ibisa nko kubura ubumuntu, ukutatwakira kwabo kwatangiye kwigaragaza no gusakara bivanze n’uburakari.
Turi abimukira. Ku bantu bamwe, iyo sitati yonyine irahagije kugirango batwime agaciro, ubutabera ndetse no kwemera ubumuntu bwacu.
Twaje hano duhunga ubukene, amakimbirane, ndetse rimwe na rimwe intambara. Twaje ngo turinde abana bacu, twongere twiyubake, maze tubeho dufite agaciro. None kuri ubu, turi gufatwa nk’abanyamahanga, abantu bateje ikibazo, mbese abantu batifuzwa.
Umugabo wanjye, umukozi cyane, kandi akaba n’umugabo w’inyangamugayo, mu minsi ishize yahuye n’akarengane kadushegeshe cyane. Mu ijoro rimwe, umushahara we waragabanyijwe, ndetse n’amasaha ye y’akazi aragabanywa. Bikorwa nta nteguza. Bikorwa nta bisobanuro. Interuro imwe gusa yavuzwe n’umukoresha yagiraga iti: “Byemere cyangwa ugende.”
Uyu muyobozi yavuze ko abakozi bose bagabanyirijwe amasaha ndetse n’umushahara. Gusa nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko ari we gusa wakorewe icyo kintu. Ni we mwirabura wenyine byabayeho. Birashoboka ko bibwiraga ko mu buryo budasakuje biri butume ahita yikura mukazi.
Nonese ni gute umuntu atarangurura ngo yamagane ihohoterwa?
Ni gute umuntu atagira agahinda mu gihe umugabo w’agaciro, inyangamugayo kandi w’umukozi cyane ateshejwe agaciro agasuzugurwa, bitewe gusa n’ibara rye ry’uruhu ndetse na sitati ye?
Uyu munsi turi kubaho mu bwoba. Dukangishwa kwirukanwa mu mazu bitewe n’uko ubwishyu bwacu bwakererewe. Umugabo wanjye ntabwo agikorera ahagije yabasha kwishyura byose. Buri joro, abahungu bacu babiri baryama batazi ko ejo tuzaba tucyemerewe kuba munzu.
Turi kubaho mu bwoba, duteshwa agaciro, ntawe uvuga. Nyamara kandi iri ceceka usanga ari ryo ribi cyane kurusha ibindi. Bitewe n’uko aho turi, bake aribo batinyuka kuvuga, bake cyane bagira ubutwari bwo gutanga ubufasha. Sosiyete ikomeza kugenda, itita ku bubabare bwacu.
Nyamara umubabaro wacu ni ukuri. Ufite amazina, isura kandi udushengura umutima.
Ntabwo turi gusaba kugirirwa impuhwe. Turasaba gusa kubonwa. Kumvwa. Gufatwa nk’ibiremwa-muntu. Mu gaciro. Mu cyubahiro. Mu butabera.





