
Inkuru ya Amy Harris
Abayobozi bakuru ba U.S. mu by’ubuzima baherutse gutangaza ko gufata Tylenol cyangwa se indi miti ikozwe muri acetaminophen mu gihe utwite atari byiza. Abo bayobozi bavuze ko acetaminophen ishobora kuba ifite aho ihurira na autism, ADHD, ndetse n’izindi ndwara zikora ku bwonko mu bana. Cyakora, nta gihamya gihuza iyi miti n’izi ndwara. Benshi mu mpuguke muri siyansi, abaganga, ndetse n’ababyeyi basanga aya makuru ateye impungenge, ateye urujijo, ndetse akaba yahungabanya ababyeyi.
Acetaminophen ni umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura ububabare bworoheje n’ubuciriritse ndetse ukagabanya umuriro, ukaba kandi ugurishwa umuntu atarinze kwerekana urupapuro rwa muganga nka Tylenol cyangwa Parcetamol. Uburyo uyu muti ukoramo, uhindura uburyo umubiri wumvamo ububabare, ndetse ukanafasha mu kugabanya ubushyuhe mu mubiri. Acetaminophen ni wo muti ufatwa n’abagore batwite kurusha indi idakenera uruhushya rwa muganga ngo bagabanye umuriro, cyangwa kumva umuntu atameze neza. Ubushakashatsi butanga ikigereranyo ko abarenga icyakabiri (50 -65 ku ijana) by’abagore muri U.S. no mu Burayi batangaje ko bafata acetaminophen byibura rimwe igihe batwite. Abagore makumyabiri ku 100 batwite bafata Tylenol mu bihembwe byose bitatu byo gutwita.
Indwara ya Autism spectrum ni indwara ifitanye isano n’imikurire y’ubwonko. Igira uruhare mu buryo abantu babona abandi ndetse n’uko babana nabo. Kugira iyi ndwara bishobora gutuma uburyo umuntu avugana n’abandi bigorana. Nk’uko bitangazwa n’ Umuryango Wita ku Buzima ku Isi (WHO), indwara ya autism spectrum igizwe n’uruhererekane rw’amatsinda y’ibimenyetso n’ay’uburwayi.
Igitera indwara ya autism ntabwo kizwi neza. Nta kintu kimwe twavuga ko ari cyo kiyitera. Ubushakashatsi bwerekana ko hari ibintu byinshi kandi bitandukanye bishobora kongerera umuntu ibyago byo kugira autism. Ishyirahamwe Nyamerika ry’Abaganga Bavura Abana rishyira ibyago byo kurwara autism mu: 1) ibikomoka ku bidukikije, nko kuba umuntu yarahuye n’umwuka wanduye cyangwa ikinyabutabire cya lead; 2) ibikomoka ku binyabuzima, nko kugira ababyeyi bashaje; n’ 3) ibikomoka ku ruhererekane rwo mumiryango, bivuze ko autism ishobora guhererekanywa mu muryango.
Indwara yo kutabasha guhozaho no kugira ubwira (ADHD) ni indwara yo mumutwe. Abantu bafite ADHD bashobora kugira ibimenyetso bitandukanye, harimo kunanirwa gutega amatwi, kugira ubwira, ndetse no gukora vuba bidasanzwe. Ibimenyetso bishobora gutangirira mu bwana, gusa abantu bashobora kudasuzumwa kugeza bakuze. Kimwe na autism, birashoboka ko hari impamvu nyinshi zishobora kongerera umuntu ibyago byo gusuzumwamo ADHD. Kimwe na autism, ADHD ishobora guhererekanwa mu muryango. Hari kandi ibikomoka ku bidukikije, nko kuba umuntu yarahuye n’ikinyabutabire cya lead akiri umwana, bishobora kumwongerera ibyago byo kugira ADHD.
Imyeka irenga 20 y’ubushakashatsi bwimbitse, bukorewe ku bantu benshi bwashakishije icyahuze ikorshwa rya acetaminophen mu gihe umuntu atwite na autism. Cyakora, ubushakashatsi nta kimenyetso bwabonye cyakwemeza ko uyu muti ufite aho uhuriye na autism. Dr. Laura Blaisdell, umuganga uvura abana muri Maine, akaba n’umwe mu bagize inama njyanama y’ishami rya Maine ry’ ihuriro Nyamerika ry’abaganga bavura abana, akaba n’impuguke mu buzima rusange mu ndwara zifata abana, yaritegereje asanga, “siyansi ya Tylenol itarigeze ihinduka. Perezida Trump, utari impuguke muri siyansi cyangwa ngo abe umuganga, nta kintu gishya yavumbuye kuri Tylenol – we gusa atera ubwoba abantu.”
Ihuriro nyamerika ry’abaganga bavura abagore, urwego rw’Uburayi rushinzwe imiti, ihuriro ry’abaganga bavura abana muri Amerika, ihuriro Nyamerika ry’abaganga b’imiryango, ndetse n’indi miryango ishinzwe ubuzima ku isi yose ivuga ko acetaminophen itekanye ku buryo abagore batwite bashobora kuyifata. Bagira inama abagore batwite kuvugana n’abaganga babo igihe bafite ibibazo bifuza kubaza ku gufata acetaminophen.
Dr. Kathryn Wadland, umuganya w’abagore mu ivuriro Northern Light Mercy Women’s Health muri Portland, avuga ko kurwara umutwe, umuriro ndetse n’ububabare ari ngombwa kubivura igihe umugore atwite. Umutwe ushobora kuba ikimenyetso simusiga cy’uko hashobora kuba hari ikibazo cy’ umuvuduko w’amaraso uteye impungenge ku mugore utwite, kizwi nka
preeclampsia. Ubushakatsi bumaze amacumi y’imyaka bwerekana ko hari ihuriro hagati y’umuriro mwinshi igihe umuntu atwite ndetse no kuvukana inenge. Ubundi bushakashatsi bwerekana ko hashobora kuba hari ihuriro hagati yo kugira umuriro mwinshi umugore atwite ndetse no gukuramo inda, kugira ibise mbere y’igihe, ndetse no kubyara umwana utujuje ibiro. Abagore batwite barwaye umutwe, umuriro cyangwa ubundi bubabare ntabwo bakwiye “kubyihorera gutyo”. Ubushakashatsi ntabwo bwerekana ihuriro simusiga hagati y’ikoreshwa rya acetaminophen mu bana na autism, ADHD, cyangwa ubumuga bwo mumutwe. (Abana bafite munsi y’ibyumweru 12 ntabwo bakwiye guhabwa acetaminophen keretse gusa igihe babibwirijwe na muganga.)
N’ubwo inkuru nyamukuru nyinshi ziri kuvuga amakuru adaherekejwe n’ibimenyetso bya siyansi, ubushakashatsi bwasuzumwe buvuga ko abagore batwite hamwe n’imiryango yabo bashobora rwose gukomeza bafata acetaminophen igihe barwaye umutwe, umuriro cyangwa ubundi bubabare. Kimwe no ku yindi miti igihe umuntu atwite, ni byiza iteka kuvugana n’umuganga ukurikirana abagore batwite ku bimenyetso ndetse n’uko yakwitwara igihe abibonye. Abaganga babihuguriwe ni bo bantu bizewe umuntu akwiye kubaza uko ndetse n’igihe cyo gufata acetaminophen igihe umuntu atwite.





