Gusohora igitabo cya Edna Denize de Carvalho Sebastião muri Lewiston 

Ernest Ndayisaba 

Buri mwaka, abanyabugeni muri Lewiston bamurika ibihangano byabo ku wa gatanu wanyuma w’ukwa cyenda. Tariki 29 z’ukwa Cyenda 2023. Edna Denize de Carvalho Sebastião yamuritse igitabo cye gishya aherutse gushyira ahagaragara , Kindumba Kyawaba (umusatsi mwiza), hanze y’ibiro bikorerwamo n’Umuryango w’abakomoka muri Angola kuri Lisbon Street.

Author Edna Sebastiāo (l) joined by her niece Ana Ferreira at the launch of Kindumba Kyawaba (Beautiful Hair

Ese Edna Denize de Carvalho Sebastião ni muntu ki? 

Mu 2019, Sebastião yaje muri U.S avuye muri Angola, aho yari amaze byibura imyaka 20 y’akora umwuga we mu by’imari mu bya peteroli na gaze. Afite abana bane, barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.

Kuva mu bwana, yakundaga cyane imisatsi cyane, ari nako kandi atangira kwita ku misatsi ye y’umwimerere. Abana be bakuru, impanga z’abakobwa zitwa Zara na Zora kuri ubu bafite imyaka irenga 20, nabo bagize ikibazo cy’imisatsi yizinga imyaka myinshi, ibi rero bitera nyina gutekereza uko yakomeza ubushakashatsi ngo abone igisubizo ku kwita ku misatsi y’umwimerere. Nibwo yaje gufata umuco wo kwita ku musatsi ku buryo buhoraho, yifashishije amavuta y’umwimerere, bituma abasha kwita ku musatsi w’abana be bato kugirango batazahura n’ikibazo bakuru babo bahuye nacyo.

Igitabo cye yagituye abakobwa be, ndetse n’abandi bakobwa ku isi yose bari gukura bafite imisatsi yizinga – bagakeka ko imisatsi yabo itari myiza, bagakeka ko imisatsi yabo idashobora gukura ngo ibe miremire igihe babishaka, kandi ikirenze ibyo ntibabashe ntibabashe guha agaciro imisatsi yabo ngo bibone nk’”igikomangoma bitamirije ikamba”

Serafim Yssolo (l), whose work is included in Edna Sebastiāo’s book Kindumba Kyawaba (Beautiful Hair), is joined by fellow artist Daniel Minter who stopped by the book launch on the way to his own gallery show opening and reception at L/A Arts

Amaze gukora gahunda ihoraho kandi igatanga umusaruro ku muryango we, Edna yahise avuga ko igikurikiyeho ari ukorohereza ubuzima abakobwa, abagore n’ababyeyi, kugirango batazahura n’imyaka myinshi yo kuruha, kwigunga, agahinda ndetse no kutigirira ikizere, ibintu we n’abakobwa be bakuru bahuye nabyo. Yakoze amavuta yise Kilumba Kyawaba, yagenewe by’umwihariho gufasha imisatsi y’abirabura cyane cyane ku misatsi y’abana.

Intungamubiri zituruka mu bimera zirafasha mu buzima bw’umusatsi, zikaworoshya, kandi zikawongerera igihe cyo kubaho. Igitabo giherutse gushyirwa hanze gisobanurira abagisoma inzira bacamo bita ku misatsi y’abana babo, kandi kigamije kwigisha abana kwita ku misatsi yabo. Edna yizera rwose ko kwita ku misatsi y’umuntu bitanga umusaruro munini, harimo no guhindura uko umuntu agaragara n’imibereho ye myiza.

Igihe Edna Sebastião atari gukora, akunda kumarana umwanya n’umuryango, gutembera kwiga ibintu bishya ndetse no guteka indyo nziza ku mubiri.

Ubwo igitabo cyashyirwaga ahagaragara Amjambo Africa yavuganye na Zola Fernandez, ukoresha amavuta ya Sebastião yitwa Kilumba Kyawaba mu musatsi we. Zola ukomoka muri Angola, amaze imyaka itanu muri Lewiston. Ashishikariza abantu gukoresha aya mavuta mu misatsi yabo y’umwimerere agenewe abafite uruhu rw’irabura, akavuga ko atari abakobwa n’abagore gusa bakwiye gukoresha aya mavuta yo kwita ku musatsi w’umwimerere.

Author Edna Sebastiāo greeted well wishers and and signed books at the launch of her book Kindumba Kyawaba (Beautiful Hair)

Amjambo Africa yahuye kandi na Palmira Africano de Carbalho, umwe mu bo mu muryango wa Sebastião, wavuze ko atewe ishema ry’uko mwene wabo yanditse igitabo kizorohereza ubuzima ababyeyi ndetse n’abana. Carvalho yavuze ko kuva akiri muto, mama we yakoreshaga amavuta y’umwimerere mu misatsi ye, akagira inama ababyeyi bose gusoma ikigitabo gishya.

Amavuta ndetse n’igitabo bishobora kugurwa binyuze kuri Amazon (Kindumba Kyawaba: Beautiful Hair), kuri Instagram (@mukwa_curlynaturalhair), cyangwa kuri aderesi (Kilumba Kyawaba, P.O. Box 7248, Lewiston, ME 04240