Jean Damascene Hakuzimana

Agace k’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba kabarirwamo ibihugu bitandatu aribyo Burundi, Rwanda, Tanzaniya, Sudani y’Epfo, Kenya na Uganda. Haciye imyaka ibiri irenga Uganda n’uRwanda bihagaritse imigenderanire bifunga n’imipaka ibihuza ahagana muri Werurwa 2019. Ibi bihugu bitungana intoki ko buri kimwe gicumbikira abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi.

Imishyikirano hagati y’ibi bihugu yahagaritswe na COVID-19 ariko Uganda iheruka kubuza abaturage bayo kujya i Rwanda bitungura abantu benshi bizeraga ko imigenderanire yaba iri hafi kugaruka mu buryo. uRwanda kandi ruherutse gutangaza itoroka ry’umusirikare warwo wo ku rwego rwa ofisiye agasanga igisirikare cya Uganda naho Tariki 11 Kanama, Uganda yo itangaza ifungwa ry’abasirikare bakuru barindwi baregwa gusangiza amakuru y’ubutasi bwa gisirikare igihugu cy’uRwanda. Urebye iyi mibanire biragoye ko wakwizera umubano wari witezwe gusubira mu buryo.

Mu Burundi n’uRwanda naho ishyamba si ryeru. Uburundi burega uRwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza, uRwanda rukarega uburundi gucumbikira FDLR. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko yiteguye kuba yagirana imigenderanire myiza na Evariste Ndayishimiye uheruka gutorwa ariko we ntabikozwa aho saba ko uRwanda rubanza rukohereza abagerageje guhirika ubutegetsi bagashyikirizwa ubutabera, Ku rundi ruhande Kenya na Tanzania bisanzwe bizwiho amahoro arambye nabyo biri mu ntambara y’ubukungu. Kenya iheruka gutangaza ifungurwa ry’ibikorwa nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gitangiye kugabanukira. Mu bihugu byemerewe kwinjira Kenya, Tanzania ntirimo bituma nayo ihita ihagarika uruhushya rwa Kenya Airways rwo gukorera ingendo mu mujyi wa Dar Es Salaam nkuko Aljazeera ibitangaza.

Mu myaka yatambutse, umuryango w’Afurika y’uBurasirazuba wakoze ibikorwa biremereye harimo gutegura isoko rusange, ifaranga rimwe, imipaka ifunguye ku baturage ndetse n’itangizwa ry’imishinga ikomeye nka gari ya moshi ihuza ibihugu. Nyamara iyo urebye amakimbirane hagati y’uRwanda, Uganda, uBurundi, biragoye kumenya neza ahazaza h’uyu muryango.