Jean Damascene Hakuzimana

Icyegeranyo cya LONI cyo mu kwezi kwa cumi kivuga ko igihugu cya Sudani y’epfo cyateye intambwe nto cyane mu kunga abatuye iki gihugu cyayogojwe n’intambara zikica abarenga 40.000 zikanakura abarenga miliyoni ebyiri mu byabo.

Ikinyamakuru Associated Press kivuga ko aho gusana imibanire y’abatuye iki gihugu ahubwo amoko agenda arushaho kwironda aho abanyapolitiki bamwe baca inyuma bagatanga intwaro ku bagize amoko bakomokamo bikavamo ubushyamirane hagati y’amoko aho kuyunga. Ibi kandi si bishya ku basomyi ba Amjambo Africa, kuko mu nimero ziheruka hatangajwe uburyo ubuyobozi bukuru bwa Sudani y’Epfo bugabanywa hagendewe ku bwoko umuntu akomokamo.

Iki cyegeranyo cyakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Sudani y’Epfo cyashyikirijwe inama ya Loni ku burenganzira bwa muntu kikaba gitunga urutoki ruswa yabaye akarande mu gihugu nk’imbogamizi mu kunga abatuye iki gihugu. Icyegeranyo kivuga ko kandi kutabasha guhana abakora ibyaha ari ingorane mu kunga abanyagihugu. Mu cyegeranyo kandi havugwamo ihohotera rifatiye ku gitsina ndetse n’ibura ry’ibiryo nka bimwe mu byenyegeza umuriro w’amakimbirane muri iki gihugu cyibarwa mu bicyennye cyane mu isi.Ikiyongera kuri ibi ni icyakabiri cy’Abanyasudani bashonje ndetse abatari bake bakaba baheruka guhura n’imyuzure yabakuye mu byabo kuva mu kwa karindwi.

Abaturage ba Maine bakomoka muri Sudani y’Epfo bagiye baganira na Amjambo Africa bifurizaga igihugu gutera imbere ndetse no gukira ibikomere nyuma y’aho abategetsi bo hejuru bari bamaze kwiyunga ngo bakorere hamwe barangize amakimbirane mu kwa kabiri 2020. Ikizere kikaba kigenda kiyoyoka aho iki cyegeranyo kigaragaza ko abategetsi bitwikira ijoro bagaha intwaro abagize amoko runaka agatera ayandi. Ibi byose bikaba biri kuba Sudani ikiri mu gihano cya LONI cyo kutagura intwaro
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yahakanye ibikubiye muri iki cyegeranyo aho umuvugizi wayo avuga ko ari ibyegeranyo bikorerwa mu mahoteli meza ababikora bashaka kugundira imyanya ngo bakomeze babyungukiremo. Michael Makuei avuga ko Leta ikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Iki gihugu ni ubwo kiri mu ngorane z’ubukungu ariko kandi kiri mu bikungahaye ku mavuta ya peteroli. Ifaranga rya Sudani y’Epfo riheruka guta agaciro bikomeye kugeza aho banki nkuru yabuze amadovize mu kwezi kwa karindwi 2020 nkuko bitangazwa na Reuters. Tariki 9 Ukwakira Inama y’abaminisitiri ikaba yaremeje ko ifaranga rya Sudani rihindurwa mu kurengera ubukungu. Sudani y’Epfo iza ku mwanya wa gatatu mu kugira amariba ya peteroli menshi nyuma ya Nigeria na Libya.

Sudani y’epfo yabonye ubwigenge muri 2011 ariko ihita yinjira mu ntambara imyaka ibiri aho Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Riek Machar batangiye kutavuga rumwe. Nyuma biciye mu mishyikirano aba bategetsi bongeye kumvikana gukorera hamwe ngo bazahure iki gihugu. Nta gushidianya ko ibyo babwira amoko bakomokamo bizagira uruhare mu gukiza iki gihugu.