Mu myanzuro minini yatangajwe na Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau, ahagana mu kwa gatatu harimo kuba Canada izajya isubizayo abashaka ubuhungiro bavuye muri Amerika bakambuka umupaka. Uyu mwanzuro ukaba warafashwe nko mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19. Tariki 16 Kamena, uwo mwanzuro wongereweho ukwezi kumwe kugeza tariki 21 Nyakanga. Bisobanuye ko abasaba ubuhungiro bazagera ku mupaka wa Canada mbere ya tariki 21 Nyakanga bashobora gufatwa na Polisi ya Canada ikabashyikiriza urwego rwabinjira n’abasohoka muri Amerika bikaba byabaviramo ingaruka zo koherezwa mu bihugu baturutsemo.

Kuva mu kwa gatatu umubare muke w’abasaba ubuhungiro -by’umwihariko abava Haiti-bakomeje kugenda basubizwa inyuma bageze ku mupaka mu gace kazwi cyane ka Roxham Road uciye muri New York, hafi mu birometero bitanu ku mupaka wegereye hafi aho. Mbere yaho abimukira bakomeje kugenda babasha kwinjira muri Canada baciye kuri Roxham Road, Niagara Falls na Champlain–St. Bernard de Lacolle.

Mu myaka yatambutse, abenshi mu basaba ubuhungiro muri Canada bagiye bava mu bihugu nka Nigeria, Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Sudani, Eritrea, Angola, n’uBurundi. Uko abantu bagenda bahanahana amakuru byatumye hamenyekana uburyo bwo kuva muri Maine ujya Canada mu mwaka wa 2017 ubwo byagaragaraga ko ubuyobozi buriho burwanya abimukira. Hari n’abimukira bageze muri Maine mu mpeshyi ya 2019 bahita bakomereza Canada bavuye Portland.