By Kathreen Harrison
Oumalkaire Said Barkad yavukiye mu gihugu cya Djibouti, yiga mu bufaransa ubu akaba ari umukanishi ukorera muri Portland. Yumvise ashaka gusangiza ubunararibonye bwe abasomyi aho abenshi bakeka ko abimukira ari umutwaro ku bukungu…Mu cyongereza kigerageza avuga ko atemera ko abimukira ari umutwaro ku bukungu ahubwo ngo ni ikinyuranyo cyabyo. Ibi yabitangaje ubwo yasangiraga Kawa n’umwanditsi wiyi nkuru muri Maine.
“Nakoze imyaka itanu ubudasiba none uyu munsi nishyura imisoro myinshi ku buryo nishyuye aruta ayo nahawe. Ayo nishyura ajya gufasha abandi harimo n’abatuye muri Maine.” Yemera ko abimukira baza muri Maine baba bacyeneye ubufasha bakihagera ndetse nawe ngo yarabuhawe nubwo atabutinzeho.
Nkuko bitangazwa n’icyegeranyo ku bukungu bw’abanyamerika bashya cya 2016 (New American Economy) mu mwaka wa 2016 ingo z’abimukira zatanze agera kuri miliyoni 62 z’amadolari mu misoro y’imbere mu gihugu ndetse n’iya Leta ya Maine. Batanze kandi miliyari $1.2 mu bukungu mbumbe bw’agace ka Greater Portland metro. Uko umwimukira ageze muri Maine arwanira kumenya icyongereza cy’ibanze ndetse agahita ashakisha ubumenyi bucirirtse akaba atangiye akazi ndetse agatangira kwishyura imisoro, akagura cangwe se agakodesha inzu, imodoka, amavuta yayo mbega agatanga umusanzu mu buryo butandukanye bwubaka ubukungu.
Barkad yakoze cyane kugira ngo agere ku rwego agezeho bikaba ari isomo rikomeye ku bimukira bagishyika muri Maine bakenye ubufasha mu bitekerezo, ubushobozi, intumbero ndetse no gutwaza.
Stefanie Trice Gill, ukuriye IntWork, ikaba ari ikompanyi ifasha abenjeniyeri n’abize iby’ubumenyi, bakabafasha gukorera muri Maine niwe wafashije Barkand gutangira urugendo –aha yamuhaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu kigo gitunganya amazu agendanye no kurengera ibidukikije ArchSolar. Barkad yemeye ayo mahirwe aho kurwanira imirimo ihemba ku ikubitiro bityo bimuha igihe cyo kumenyera ikirere cy’Amerika: “ Nari niteguye gufata umushahara mutoya kuko nari nziko mu gihe kiri imbere nzabasha gukora ibirenzeho kandi byunguka”
Ubwo yakoranaga na ArchSolar, yabonye ahandi yimenyereza umwuga mu kigo BeltaneSolar. BeltaneSolar ubwo yamuhaga akazi nk’umunyeshuri wimenyereza babifashijwemo na gahunda ya MIIA yo mu kigo Goodwill aho bemeraga kumuhemba. Muri MIIA kandi bafashije Barkad gukora umwirondoro we neza ndetse no guhuza ibyo yigiye hanze y’Amerika n’urugero rw’uburezi bwa Amerika. Mu kwa kane kwa 2020 azahabwa uruhusya rumwemerera gukora nka Enjeniyeri w’umunyamwuga.
David Jackson, umuyobozi mukuru w’ikigo gitanga impushya z’abashaka gukora imyuga itandukanye twamwandikiye tumubaza kuri uyu mudamu. Avuga ko batangajwe no kubona umuhate Barkad yagize ngo abashe kuba umwenjenyeri wabigize umwuga. Ni igikorwa gikomeye agezeho kuko inyigo zo mu gihugu zerekana ko abagera kuri 12-20% mu benjenyeri bafite disipuline babasha kubona impushya zibemerera gukora . Izi mpushya babona zituma nk’abavuye mu bihugu byo hanze bemerwa nk’abakozi bafite ubushobozi bukenewe ngo bakore akazi muri Maine. Barkad yarakoze cyane ku buryo akwiye kwishimira ibyo agezeho nka Enyenyeri wemewe muri Maine”.
Barkad yemeza ko umwimukira ukigera muri Maine akeneye ubufasha ngo ashyitse ibirenge hasi, akavuga ko Goodwill yamubereye itangiriro ryiza: “Ni ibyagaciro kugira ubufasha ku bimukira bakigera muri Maine, nkanjye naje nta cyongereza gihagije mfite, nkeneye ubufasha bw’akazi ndetse no kwiga”. Nubwo gahunda ya MIIA itakiri muri Goodwill ariko haje izindi nyinshi zifasha abantu kugira ubumenyi ngiro bakaba bajya mu myuga.
Ku murongo wa imeli, twandika iyi nkuru twaganiriye na Heather Steeves, wo muri Goodwill Northern New England avuga ko: “Niba hari umukozi uje muri Maine akeneye ubumenyingiro n’akazi keza tuzamufasha kubera ko ari ngombwa ko muri Maine abakora ibikorwa by’ubushoramari bagira abakozi bafite ubumenyi ndetse hari imirimo rwose ikeneye abantu bityo uwabafasha ku bumenyi aba akoze neza.”
Stefanie Trice Gill avuga ko madamu Barkad ari intwararumuri: “Icyo ntajya nibagirwa kuri Barkad akigera muri Maine muri 2014, ni uburyo yemeye kumanuka akegera ahava ubumenyi buzamuringaniza n’urugero Maine ikeneraho abakozi. Ibi yabikoze adafite ubwoba ndetse n’ipfunwe ndetse atanitaye ku itandukaniro ry’umuco avuyemo nuw’abakoresha bo muri Maine. Icyo gihe abatuye muri Maine bahaga akazi bigoranye abimukira ndetse noneho bikaba akarusho ku bambaye bya kiyisilamu nka Barkad. Yafunguye amaso arenga izo ngorane ashaka inshuti aratwaza none ari gutsinda.
Barkad yibuka umwaka we wa mbere muri Maine aho yakoze bikomeye kugirango abashe kwiyumva muri sosiyete ya Maine ndetse na Amerika aho yarimo anazamura icyongereza cye. Agira ati: “Igihe nazaga nari mfite inshingano yo kwisanisha na Amerika kuko nijye naje kwisanisha …Akihagera hari byinshi atajyaga yumva nk’abantu batera ibiparu bityo akabaza abantu ibisobanuro. Avuga ko yize icyongereza areba filime kuri Netflix, YouTube ibiganiro ndetse no kuba umukorerabushake mu kigo cy’abasukuti nabasukutikazi: Avuga ko abana bavuga cyane bikaba byaramufashije kumenyera. Ku ikubitiro yari acecetse atinya ariko yamenye ko kwiga ari ukubaza byinshi aratinyuka akora n’amakosa. Avuga ko atabashaga kumva filime ariko yarumvaga agasubiramo akanasoma ibisobanuro mu gifaransa.
“Abatuye muri Maine ni abantu beza.Biremewe muri Amerika kuba wakora amakosa mu mivugire. Ku ikubitiro sinavugishaga umuntu n’umwe ariko naje kubona ko ntakwiye kugira isoni. Abantu bitwara gicuti bakakubwira ngo wiriwe iyo ubanyuzeho…kuri IHOP ho banambwiye ngo tuguhaye ikaze mu gihugu cyacu.
Barkad yakomeje gukora nka enjenyeri w’umukanishi kuva 2016 mu kigo BaselineES, gikorera Yarmouth ndetse kikanatanga serivisi mpuzamahanga zigendanye n’ubwenjenyeri. Avuga ko iki kigo cyari gifite inyungu mu kumuha akazi cyane kuko gahunda ya TopS yo muri Goodwill yarihaga 50% by’umushahara we. Mu byumweru 12 byambere mu kazi.
“Abimukira bafite ubumenyi bazahora baza muri Maine” niko Brad avuga. Yemera ko imiryango iri gukura, abimukira bariyongera, abana barakura kandi igihugu kikaba gisaza…abakozi barakenwe.
Trice Gill nawe arabyemera: “Oumal, nk’abandi bimukira bose batorejwe hanze y’Amerika ubu afite ubumenyi dukeneye mu iterambere ry’bukungu bwa Maine. Kuri we arahamagarira abakoresha bagira impungenge zo guha akazi abimukira bize hanze kujya bamureba bakaganira.
Barkad afite inama ku bimukira bakigera muri Maine: “Kumenya ururimi bwa mbere ni cyo cy’ingenzi. Shakisha uburambe ku kazi.Witekereza umushahara mbere. Iyo umaze kugira uburambe abantu bazatangira kugushaka.” Naho ku bigo bikenye abakozi, Barkad abasaba guha kazi abimukira kuko batazabihomberamo. Ku bo muri Maine, abasaba kutagira ubwoba bwo kubaza ibibazo kubyo badasobanukiwe nka Islam, kwambara wikwije mu mutwe-ni byiza ko tubaho tubohotse.