“Ni kenshi twumva abasaba ubuhunzi bavuga uburyo bifuza cyane kubona akazi kugirango babashe kwitunga no gutunga imiryango yabo. Ntabwo baza muri U.S ngo bahabwe imyenda ku buntu ndetse n’aho kurara ha rusange;barasha kugira uruhare mu bukungu bwacu ndetse no kubaka umuryango mushya hano”—Tobin Williamson, Ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bw’abimukira”
– Tobin Williamson, Maine Immigrants’ Rights Coalition
Ugize inteko ishinga amategeko ya Maine Chellie Pingree (D-Maine) yamaze kugeza umushinga we ku birebana n’uruhusa rwo gukorera mu gihugu mu nteko ishinga amategeko, ndetse na Senateri Susan Collins (R-ME) na Kyrsten Sinema (I-AZ) bamaze kugeza umushinga urebana n’amavugurura mu kubona uruhusa rwo gukorera mu gihugu muri Sena ya U.S. Uyu mushinga wanatanzwe muri sena ku bufatanye na Senateri Angus King (I-ME).

Iyo mishinga yose y’amategeko igamije kugabanya igihe usaba ubuhunzi ategereza uruhusa rumwemerera gukora. Bimwe mu bice byawo bishobora gutuma icyo gihe kiva ku minsi 180 kikagera ku minsi 30 yo gutegereza kuri babandi binjiriye ahazwiho kwinjirira abaza mu gihugu. Ibi bivuze ko bamwe mubasaba ubuhungiro bashobora gutanga impapuro zisaba uruhusa rwo gukora igihe basaba ubuhungiro. Cyakora, abaca ahandi hatari ahambukira abinjira mugihugu hazwi bo bazakomeza kurindira byibura amezi atandatu. Inteko ishobora kandi kuzakuraho ibyo kuvugurura uru ruhusa buri mwaka. Iyi mishinga nta mpinduka ishyira ku mategeko n’amabwiriza bigenga urugendo rwo gusaba no guhabwa ubuhungiro.
Nk’uko biri mu itegeko rya Leta ryatowe mu 1996, abasaba ubuhungiro basabwa gutegereza byibura igice cy’umwaka nyuma yo gusaba ubuhungiro kugirango babe babona uruhusa rubemerera gukora. Iri tegeko rigena ko igihe umuntu yamaze gusaba ubuhungiro, aba ategetswe gutegereza iminsi 150 mbere yo gusaba uruhusa rwo gukora, rushobora gutangwa mu gihe kitari munsi y’iminsi 180 nyuma yo gusaba ubuhungiro. Akenshi, bitewe n’ibibazo bya tekiniki bitinza ikorwa ry’impushya zo gukora, iki gihe kijya kirenga cyane.
Dana Connors, perezida akaba n’umuyobozi mukuru nshingwabikorwa w’ibiro bishinzwe ubucuruzi muri Maine agira ati “ibiro bishinzwe ubucuruzi muri Leta ya Maine bishyigikiye cyane ukugabanya igihe bifata usaba ubuhungiro ngo abe yabasha gukora. Kugeza usaba ubuhungiro ku isoko ry’umurimo vuba ni ingenzi cyane mu kugabanya ikibazo cy’abakozi bacye ubucuruzi bufite muri Maine kandi bumaze imyaka amacumi bufite. Kubuza umuntu ufite ubushake, ushoboye kandi wifuza kugira uruhare mu bukungu bwacu no mu muryango ni ugutinza iterambere ry’ubukungu muri Leta yacu.”
Joby Thoyalil, umuyobozi mukuru w’ihuriro riharanira iterambere ry’ubucuri bukorwa n’abimukira muri Maine agira ati, “Abakoresha bari kugorwa cyane no kubona abakozi bashyira mu myanya y’akazi bafite. Tuzi ko abantu baza hano bashaka ubuhungiro bifuza cyane gukora. Bariteguye, barabishaka gusa bamwe ntabwo bibashobokeye, bitewe n’ingorane ziri mu gusaba cyangwa se kuvugurura ubusabe bwo kwemererwa gukora… kwihutisha gahunda yo kubona uruhusa rwo gukora ndetse no gukuraho ibyo kuruvugurura ntabwo bizagirira akamaro abakoresha bo muri Maine gusa ndetse n’imiryango ishaka ubuhungiro ahubwo bizazamura cyane ubukungu bwa Maine.”
Pingree agira ati, “Benshi mu basaba ubuhungiro batuye mu nzu rusange ndetse na za hoteli ku bufasha bw’inzego za leta ndetse n’imiryango idaharanira inyungu – aba bantu bemererwa n’itegeko kurindirwa hano bakwiye kandi uburenganzira bwo kubasha kwigira ndetse no kuba bamwe mu bagize umuryango.” Iyo mishinga yombi ikubiyemo ibijyanye no gusubiramo ibyo kuvugurura impushya zo gukora, bikava ku mwaka umwe bikajya ku myaka ibiri. Ntabwo harimo ibyo kuvanamo igikorwa cyo kuvugurura, nk’uko bamwe babyifuzaga – byumvikane kandi ko ubusabwe bw’ushaka ubuhungiro budahinduka igihe agitegereje ko icyemezo gifatwa, bityo kuvugurura bikaba byongerera akaza ubuyobozi bikaba kandi nta gushidikanya bizateza ibibazo mu itangwa ry’impushya zo gukora bitewe n’umubare munini muri sisiteme wo gutunganya iby’izo mushya.
Umuyobozi mu mushingi ugamije gukorera ubuvugizi abasaba ubuhungiro Swapna Reddy agira ati “abenshi babuze akazi nyuma y’uko impushya zabo zo gukora zitaye agaciro bitewe n’igihe kinini cyane cyo gutegereza ko zivugururwa.”
Bamwe mu bakora ubuvugizi bababajwe n’uko iyi mishinga itandukanya abinjiriye aho abava hanze binjirira hazwi n’abinjiriye ahandi. ILAP igira iti “amategeko ya U.S arasobanutse cyane ku kuvuga ko abantu bafite uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro hatitawe ku buryo basunikiwe ku kwinjira mu gihugu. Iyi ngingo igira uruhare mu kwambura agaciro ibiguwa na bamwe ko abasaba ubuhungiro baba bafite amahitamo kandi ko hari uko ubuzima bwabo bwari kurokorwa ku mupaka wa U.S na Mixico. Ibyo si ukuri.”