Na Amy Harris 

Bitandukanye na benshi mu bavukiye muri U.S, benshi mu bimukira baza muri U.S bahura n’ikibazo cyo kubyibuha cyane. Cyakora, uko bagenda bamenyera kurya ibikungahaye kuri za kalori, amasukari n’ibinure biboneka muri Amerika ndetse n’ubuzima bw’iki gihugu butuma umuntu abaho atagenda cyane, hari ubwo bisanga batangiye kubyibuha. Ibi bishobora gutuma bisanga bibasiwe n’umubyibuho ukabije (obesity), inyito ya kiganga ikoreshwa mu kuvuga ko umuntu afite ibiro byinshi cyane birenze ibikwiriye umuntu ureshya nawe. Umubyibuho ukabije ugendana ahanini n’indwara nyinshi, kandi bikarushaho kuba bibi iyo uyu mubyibuho wibitse mu muntu nk’ibinure, cyane cyane ahagana munda.

Ikigo cya U.S gishinzwe guhashya no gukumira Ibiza (CDC) kivugako kurya ibirimo za Calorie byinshi ndetse no kudakora siporo ihagije biri ku isonga mu bituma imibare y’abibasirwa n’umubyibuho ukabije ikomeje kuzamuka mugihugu, ikanavuga ko urwego rw’imirire muri iki gihugu ari “obesigenic” bishatse kuvuga ko “rwimakaza ibyo kubyibuha cyane.” Ubushakashatsi buri gukorwa ubu, bugaragaza ibintu bishobora kuba biri inyuma y’icyorezo cy’ umubyibuho ukabije nko kuba urusobe rw’intungamubiri umubiri ukenera rutakimeze neza, kuba abantu banywa cyane ibinyobwa byuzuyemo amasukari, kurya gake ibiribwa nk’imboga, imbuto, ndetse n’ibinyamavuta meza, kubaho ubuzima budakora siporo, ndetse no guhura cyane n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa endocrine-disrupting pollutants.

Ibindi bijyana n’umubyibuho ukabije ni indwara zidakira nk’izibasira umutima, iturika ry’udutsi two mu bwonko, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, zimwe muri kanseri, ndetse n’ibibazo bimwe byo mumutwe. Ibiro byinshi bizamura umuvuduko w’amaraso, urugero rw’amavuta mabi ya kolesiterore, na triglyceride, ndetse bikagabanya amavuta meza ya DHL. Imibare ya mbere y’icyorezo yakusanyijwe n’urwego rushinzwe ubushakashatsi ku buzima n’imirire bwo kuva mu 2017-2020, bwerekana ko 16% by’abanyamerika bafite umubyibuho ukabije, bigashyira akaga ubuzima bwabo.

Ibitera umubyibuho ukabije 

Ibyerekana ko umuntu abayeho neza muri U.S bigira uruhare runini mu kuzamura imibare y’abafite iki kibazo, kandi ni ibintu bihanahanwa mu bisekuru. Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bavuka ku bagore bafite umubyibuho ukabije cyangwa babyibushye cyane igihe bari batwite bafite ibyago byikubye kabiri kurusha abandi byo kuzagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ndetse ko umubyibuho ukabije cyangwa ibiro byinshi umuntu yiyongera atwite bifitanye isano n’ibibazo byibasira umugore utwite nka diyabete ifata abagore batwite cyangwa preeclampsia, ibintu bishobora kongerera umwana ibyago byo kwibasirwa n’ibi byoreza kera mubuzima bwe.

Harebwe ku banyamerika bose, CDC yasanze diyabete ku bagore bitegura gutwita yari hejuru ku birabura ndetse n’abakomoka muri Amerika y’Amajyepfo kuva mu 2017-2019. Ikindi kandi, kuba umwimukira nabyo bishobora gutera iki kibazo. Dr. Carrie Gordon, umuganga uyobora Let’s Go, gahunda y’urwego rw’ubuzima muri Maine igamije kurwanya umubyibuho ukabije, yavuze ko kuba umwimukira ubwabyo ari kimwe mu bigena uko ubuzima bw’umuntu bumera. Ibi bigaterwa n’umutwaro aba bantu baba bafite mu bijyanye n’ubukungu, mu mibiri, mu mitekerereze itewe no kuva iwabo agakora urugendo ajya gutangira ahandi hantu hashya. Gordon agira ati “ku bantu bari guhura n’ubukene ndetse na siteresi zindi mu buzima, ubwo buzima babayeho nibwo buri ku isonga mu kubatera umubyibuho ukabije. Kwimukira muri U.S byongerera umuntu ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.”.

Maxime Lindsay, wimutse ava muri Jamaica akaza muri Maine mu myaka 30 ishize, yatuganirije ku cyo yise ‘kwirinda ibiro byinshi byo muri Amerika’, agereranya ubuzima muri Maine ndetse no muri Jamaica: “Muri Jamaica, iteka nabyukaga ngenda njya kuvoma amazi – nabyukaga ngenda kandi umunsi wose ukirirwa utyo”.

Selma Tinta

Selma Tinta abona itandukaniro rinini riri mu mirire hagati y’igihugu cye [cya Angola] na Maine “…. Turya ibiryo byiza kuko dukunda guteka buri munsi muri Angola.” Nk’uburyo bwo kugaburira umuryango we indyo imeze neza, Tinta agerageza guteka byinshi bizagaburira umuryango we w’abantu bane iminsi irenga umwe. Agira “Kugumana ubuzima buzira umuze biragoye hano kuko dusabwa gukora amasaha menshi kugirango tubashe gukorera umutungo uduhagije… ibi bituma dufata amafunguro atari meza, nk’ibyo kurya bitunganywa ako kanya”.

Umwe mu bana batanu muri U.S kuri ubu afite umubyibuho ukabije. Courtney Kennedy ushinzwe gutanga amahugurwa ku mirire mu muryango utari uwa leta Good Shepherd Food Bank agira ati “bakururwa n’amasukari menshi, za kalori nyinshi, ibiryo byanyuze mu nganda kuko ubisanga ahantu hose”. Avuga kandi ko abana b’abimukira baba bari gukora uko bashoboye ngo bisange muri bagenzi babo, bashobora kwiga imico mibi yo kuryagagura bayigiye kuri bagenzi babo.

Birakwiye ko umuryango ugira icyo ukora 

Guteka ibyo kurya umuryango umenyereye kandi bihendutse kandi byiza biragora ndetse bikanahenda myinshi mu miryango y’abimukira ikiri mishya muri Maine, ndetse n’impunzi zituye mu nyubako rusange cyangwa muri hoteli, badafite ibindi bikoresho birenze utwuma two gutekaho ndetse n’uduteka umuceri. Natalie Varrallo, umuyobozi wa Preble Street, ushinzwe imirire, akaba agenzura ikusanywa ry’ibyo kurya 2000 buri munsi, icya kabiri cyabyo kikaba kigaburira abatuye Maine bakiri bashya, akoresha inyito yise ‘food apartheid’ kugirango asobanure uburyo ubwoko runaka butabasha kubona ibyo kurya bimenyerewe mu mico yabo, bikiri bishya, bifite intungamubiri cyane cyane kuri babandi bafite ibyago bynshi byo kutabona ibyo kurya bihagije kandi byiza ari nako bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na diyabete. Ibiryo nk’inyama zidahumanye (halal meat) imyumbati, imboga zikiva mu murima zimenyewe muri Afurika nk’intoryi, zirahenze cyane kuri babandi bashaka guteka ibyo bamenyereye, kandi byiza babitekera imiryango yabo.

Kennedy agira ati “ibyo kurya bimenyerewe mu mico usanga akenshi bikungahaye ku ntungamubiri kurusha ibyo kurya byo muri America”, akongeraho ko abatanga serivisi ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bakwiye “gutega amatwi, bakiga kandi bakamenya” iby’umuryango mugari. Urugero, nyuma y’uko Good Shepherd isobanukiwe ko ibyo kurya bisanzwe byo muri Afurika akenshi bitabaho “imboga, imbuto n’inyama nyinshi ziba zanyuze munganda ubundi zigapfunyikwa”, nk’uko bari basanzwe babibagaburira, bityo batangira gukorana n’abahinzi bo muri ako gace, ishami rishinzwe umusaruro w’ibihingwa n’amafi rya Hannaford, ndetse n’abantu bacuruza inyama ziri halal kugirango babonere abantu ibyo kurya bamenyereye.

Igisubizo gihuriweho, kandi giturutse mu muryango nk’iki, cyabonetse binyuze muri Let’s Go, Good Shepherd Food Bank, abashinzwe uburenganzira bw’abimukira muri Maine, Preble Street n’abandi, ni uburyo bumwe bwo kurinda umuryango w’abimukira n’impunzi ukomeje kwiyongera muri Maine kuba wakwibasirwa n’ikibazo kibangamiye umuryango mugari w’abanyamerika cy’umubyibuho ukabije. Abantu bavukiye muri Maine bashobora, kugira ikintu nka kimwe cyangwa bibiri bakwigiria ku baturanyi bacu bashya ku bijyanye no kurya indyo nziza

Inama ku buzima buzira umuze

• Rya indyo eshatu ku munsi kandi ntukagire indyo usimbuka,

• Genzura ingano y’ibyo wiyarurira, kandi urye ubwoko butandukanye (rya indyo iriho ibigizwe n’amabara yose aboneka mu mukororombyi).

• Tegura ibyo urya mbere y’igihe,

• Nywa amazi, kandi ugabanye imitobe na za fanta,

• Rya indyo ikungahaye mubyo bita fiber, complex carbohydrates kandi bifite isukari nke,

• Gabanya ibyo kurya bifite amavuta menshi,

• Gabanya ibyo kurya byanyuze cyane mu nganda, byapfunyitswe n’ibyo batunganya ako kanya,

• Ongera imyitozo ngororamubiri (byibura iminota 150 buri cyumweru, n’imyitozo ikongerera imbaraga byibura kabiri mu cyumweru),

• Gabanya igihe umara kuri za telefone na televiziyo,

• Koresha amadarage igihe bishoboka,

• Fata akanya uruhuke hagati mu munsi.