Nibura rimwe mu cyumweru abana bahurira mu cyumba cyabugenwe mu isomero rya Lewiston ahaba hari gucurangirwa imiziki itandukanye ndetse n’ibindi bihangano by’ubukorikori. Aba bana baba barimo kuganira ndetse banidagadura mu buhanzi bwitwa ArtVan. Aha bahahurira n’abarimu batandukanye babafasha kwiga. ArtVan ni igikorwa kigisha abana n’urubyiruko ubuhanzi butandukanye cyane cyane abataragize amahirwe yo kubona aho bidagadurira.
Muri ArtVan abana babasha kwiga kwidagadura ndetse no kwisanzurana na bagenzi babo. Abenshi muri bo ni abava muri Somaliya.
Jamie Silvestri, umuyobozi mukuru w’uyu mushinga ni umwe mu banononsoye kuvurisha ubuhanzi akaba ari nawe watangije ArtVan ahagana mu mwaka wa 2004 muri Maine. Mu gutangira byari mu bufatanye n’ibiro by’iterambere mu mugi wa Bath. Iki gitekerezo kikaba cyari kigamije kugirango abana baba mu miryango batabasha kugerwaho n’amahirwe yo kwidagadura ndetse no kumenya ibijyanye n’ubuhanzi babashe kugira ubitaho. Amaze kubona uburyo abantu bitabiriye ndetse n’uburyo bari bishimye, igitekerezo cya Art Van cyafashe ingufu none ubu kimaze imyaka 15 kandi kirashyigikiwe cyane.
ArtVan ubu ikora mu gihe cya nyuma y’amasomo ndetse no mu mpeshyi ikaba ikorera mu bice bya Bath, Biddeford, na Brunswick . Kuva 2006, nibwo yaje mu isomero rya Lewiston ndetse no kuri “Tree Streets Neighborhood,”. ArtVan kandi ikorera no muri Auburn’s Family Development na Broadview Acres kuva 2008. ArtVan ifite kandi porogaramu mu mashuri ya leta muri Lewiston ndetse igakorana n’amashuri atandukanye mu gace ka Maine y’amajyepfo.
Nubwo icyitwa kuvurisha ubuhanzi gisa n’ikintu gikomeye, ArtVan yo siko iteye ahubwo usanga ari ahantu abantu banezererwa kakahava nkuko Silvestri abivuga. Aragira ati: “Twahoze dufite umushinga wo gukora ibicurangisho ndetse umwe mu bakozi bacu wimenyereza umwuga ava muri Bowdoin College kandi ni umunyamuziki”. “AKomeza avuga ati twazanye ingoma maze abana batangira kuzikunda karahava, mu cyumweru gikurikiyeho uyu mukozi yazanye guitari. Byaje kurangira turi mu ishuri rya muzika. Abana barabikunze cyane kuburyo byatumye tubyita ishuri. Abana bakunda kuba hamwe binyuze mu buhanzi”.
Ubu abana bahugiye mu ngoma ubona ko ari byiza ndetse turasaba buri wese kuza tugakorana.
ArtVan ihamya neza ko gukangurira abantu ubuhanzi bibafasha kwitekerezaho, kwimenya, kwigengesera ndetse no gufata ibyemezo nkuko byose biri mu bifasha umuntu kumenya ndetse no kuvugana n’ibimuzengurutse.
Iyi gahunda ikaba irimo abakobwa n’abahungu bari hagati y’imyaka 3 na 18. Binyuze mu buhanzi urubyiruko rubasha kumenya imibanire nyayo. Bisa n’ukuri kuko ubuhanzi bufasha guhwitura ibyiyumviro ndetse n’imvamutima. Aha wafata nka zimwe mu ngingo ziganirwaho zirimo: Ndi nde? ni iki kimpa amahoro? Inzozi zanjye ni izihe? ArtVan ikangurira urubyiruko gusangizanya intego ndetse n’icyizere. Buri cyumweru ArtVan igira umushinga ndeste n’insanganyamatsiko aho baba basaba urubyiruko kugendana n’iyo nsanganyamatsiko cyangwa bakagendera ku bindi bishakira bo ubwabo.
Abana usanga bishimye guhitamo insanganyamatsiko bifuza bo ubwabo bityo bigatuma babasha kugira amahitamo bahagazeho. ArtVan igendera kuri ubwo bubasha bw’abana no guhanga udushya maze ikabafasha kwiyumvamo abo baribo, kumva bagenzi babo ndetse na sosiyete bakomokamo kandi mu buryo butandukanye. Birumvikana ko kugirango uhange ishusho, uburyo bwo kubyina, cg se kwandika bisaba ko ugira ubwitonzi ndetse ukabasha no kuganira nabo muri kumwe, byanarimba ugafata iyambere mu kugerageza ikintu gishya.
Turi muri umwe mu migoroba, muri Broadview Acres- Auburn, abana bato barimo bakoresha ibumba ryagenewe gushushanya. Umwe mubana witwa John yabashije kurihindaguramo ibibumbano bitandukanye. Yaganiraga kandi ukuntu yamenye amakuru yo muri Yemen. Yiga mu mwaka wa kane akaba ababajwe n’uko muri Yemen abantu bicwa n’inzara. Abinyujije mu ibumba akaba yarakoze ifarashi y’amayobera ishobora kugurukana ibiryo ikabijyana muri Yemen.
Uwo munsi kandi, Abduramon nawe yaje muri iryo tsinda aza avugana icyarabu na mukuru we wari umuzanye. John arabakebuka abaza ururimi bari kuvuga;
Abduramon amusubiza ko ari “Icyarabu”
John ahita avuga ko icyarabu arina rwo rurimi ruvugwa muri Yemen.
Abana barangije kwegeranya ibihangano byabo babirebeye hamwe; Abduramon yahise ashyira mu gikapu ibibumbano bisobanuye ibiryo. John nawe agurutsa ifarshyi yabumbye avuga ko ijyaniye ibiryo abo muri Yemen, nyuma gato John ahita yiyamira ngo bazanye ibiryo ngo mugerageze, abana bari mu cyumba barabisangira maze baraseka.
Inkuru nk’izi ziba kenshi cyane muri ArtVan. Abana barahuza kandi bagahugurana. Binyuze muri ArtVan kandi biga ubumenyi bushya bwo kwerekana ibyiyumviro byabo, bubafasha kubangikana n’impinduka zo mu buzima bwabo ndetse n’iziri kuba mu isi ya none.