Inkuru ya Dina Malual

Ese ufite ikibazo cyo kubona amadolari yo kwishyura ubukode bw’inzu, umuriro w’amashanyarazi, gushyushya inzu, ibiribwa, cyangwa imiti? Ntabwo uri wenyine. Mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka, abantu benshi bafite amikoro make barimo kugorwa no kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi. Gahunda y’ ubufarasha rusange (GA) ishobora kugufasha.

ubufarasha rusange ni gahunda ifasha abantu batuye ahantu hose muri leta ya Maine kubona ubufasha bwo kwishyura ibikenerwa by’ibanze nk’ubukode, amashanyarazi, gushyushya inzu, ibiribwa, n’ibindi by’ingenzi. Ubu bufasha buraboneka kandi ku bantu batari abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo n’abimukira bujuje ibisabwa.

Igisobanuro cyo kuba “uri gukurikiza inzira zemewe n’amategeko z’ubwimukira”

Abantu batari abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bategereje icyemezo ku busabe bwabo bw’ubwimukira bemerewe gusaba ubufasha rusange (GA). Cyakora, uretse kugaragaza ibimenyetso byerekana amafaranga winjiza n’ayo ukoresha buri kwezi, ugomba no kugaragaza ko uri gukurikiza inzira zemewe n’amategeko zo gushaka uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

Ibi bivuze ko, mu mezi 12 uhereye igihe wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uba waratangiye gufata ingamba zifatika kandi zigaragaza ubushake bwo gusaba uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuba muri icyo gihugu.

Image credit: Maine Municipal Association

Urugero, niba wasabye ubuhungiro, cyangwa uri gusaba U Visa cyangwa T Visa, ushobora kwandika usaba ubufasha rusange ko uri gukorana n’umunyamategeko wita ku by’abinjira n’abasohoka. Ushobora kandi kwemeza mu nyandiko ko uri gufata ingamba zifatika kandi zirimo ubunyangamugayo zo gukurikirana ubusabe bwawe bw’ubwimukira.

Niba ukoresheje uburyo bwo kwemeza mu nyandiko, ushobora gusabwa kuzuza inyandiko yitwa GA Affidavit for Pursuing Immigration Relief cyangwa se inyandiko mu gusaba ubufasha rusange ku gukurikirana dosiye y’ubwimukira. Ushobora kuyisanga ku rubuga rw’urwego rwa Maine rushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, cyangwa ukayisaba ku biro byose bitangirwaho ubufasha rusange (GA).

Hari ibikorwa byinshi bishobora kugaragaza ko uri gukurikirana inzira zemewe n’amategeko. Muri byo harimo:

Kohereza urupapuro rugaragaza ko wamenyekanishije ibyo guhindura aderesi ku rukiko rushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, kugaragaza icyemezo cyerekana ko wakiriye itariki y’iburanisha, cyangwa uri gushaka umunyamategeko cyangwa umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko. Ushobora kandi kwerekana ko uri kwitabira amahugurwa cyangwa ibiganiro bisobanura amategeko y’abinjira n’abasohoka, ko uri gukorana n’umunyamategeko cyangwa undi muntu utanga ubufasha mu by’amategeko. Gushaka amakuru ku giti cyawe ku buryo wakomeza ubusabe bwawe bw’ubwimukira. Ikindi kandi gukusanya inyandiko zikenewe ku rubanza rwawe rw’ubwimukira, gutegura impapuro zisabwa mu busabe bwawe cyangwa gukora ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyemeze kigaragaza ko uri gukurikirana ubusabe bwawe byagufasha kuzuza iyi ngingo.

Igihe ushobora guhabwa ubufasha rusange (GA)

Abantu batari abaturage ba Amerika bakomeje gukurikirana ubusabe bwabo bw’ubwimukira bashobora guhabwa ubufasha rusange (GA) mu gihe kitarenze imyaka ibiri ari yo mezi 24 cyangwa kugeza igihe baboneye uburenganzira bwemewe bwo kuba muri Amerika.

Cyakora, akenshi inzira z’ubwimukira zifata igihe kirekire kubera ubwinshi bw’imanza n’impinduka z’amategeko ya leta. Ibyo bishobora gutuma umuntu arenza imyaka ibiri atarabona icyemezo, maze agatakaza uburenganzira bwo gukomeza guhabwa ubufasha rusange.

Urugero, umuntu wasabye ubuhungiro kandi akemeza ko ari gukurikirana ubusabe bwe ashobora gutegereza amezi menshi cyangwa imyaka myinshi mbere yo guhabwa icyemezo. Iyo imyaka ibiri irangiye atarabona umwanzuro cyangwa uburenganzira bwo kuba muri Amerika, ntaba akibasha guhabwa ubufasha rusange kugeza igihe umucamanza amwemereye kuba muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ntukihutire gutanga ubusabe bwawe bw’ubwimukira kubera gusa ko ushaka gukomeza kubona ubufasha rusange. Niba udakorana n’umunyamategeko kandi igihe cyawe cyo guhabwa ubufasha kiri hafi kurangira, saba ubufasha muri Maine Equal Justice.

Icyo wakora igihe wangiwe ubufasha rusange kubera sitati yawe y’ubwimukira

Amategeko ya Leta ya Maine aguha uburenganzira bwo gusaba ubufasha rusange (GA). Ntabwo wabuzwa gusaba kubera gusa ko utari umuturage wa Amerika, kandi ntiwakwimwa uburenganzira bwo kwemeza mu nyandiko. Niba wangiwe ubufasha rusange ku mpamvu iyo ari yo yose, ufite uburenganzira bwo gusaba ibaruwa yanditse igaragaza impamvu z’icyemezo, kandi igihe umaze kuyakira, ufite iminsi itanu yo gusaba ko ikibazo cyawe gisubirwamo binyuze mu iburanisha ryigenga.

Niba uhuye n’imbogamizi ku biro bitangirwaho ubufasha rusange, hari ibintu bitandukanye ushobora gukora. Niba bakubwiye ko utujuje ibisabwa, ushobora kuvuga ko wifuza gusaba ubufasha rusange uko byagenda kose kandi ko ukenera icyemezo cyanditse cy’umwanzuro wafashwe. Niba bakubwiye ko ahubwo wakwibanda ku busabe bwawe bw’ubwimukira, ushobora gusubiza ko wamaze gutangira gukurikirana ubusabe bwawe bw’ubwimukira, ariko muri iki gihe wifuza no gusaba ubufasha rusange.

Ushobora kandi guhamagara umurongo wa telefone w’urwego rutang ubufasha rusange ukabasobanurira ko wananiwe gutanga ubusabe bwawe. Niba ikibazo cyawe cyihutirwa, urugero nk’igihe ushobora kwirukanwa mu nzu ubamo, hamagara ako kanya kuri 1-800-442-6003.

Icyo wakora nyuma yo guhabwa ibaruwa iguhakanira

Umaze guhabwa ibaruwa yanditse ikwima ubufasha, ufite iminsi itanu gusa yo gusaba iburanisha ryigenga. Ugomba kwandikira umuyobozi wa gahunda y’ubufasha rusange umusaba iryo buranisha. Ushobora no kubikora ukoresheje imeyili, mu butumwa bwawe, ukandikamo amazina yawe, aderesi yawe, na aderesi ya imeyili yawe. Ubutumwa bwawe bushobora kuvuga ko usabye iburanisha ryigenga (fair hearing) kuko wemera ko wangiwe ubufasha rusange mu buryo butari bwo.

Ukwiye kubona igisubizo mu minsi itanu y’akazi. Ufite uburenganzira bwo kujyana uwo ushaka mu iburanisha ryawe, harimo umusemuzi, umuntu uguhagarariye, cyangwa umunyamategeko.

Maine Equal Justice ishobora kugufasha muri iyo nzira. Ushobora kubasaba ubufasha unyuze ku rubuga rwabo rwa interineti maineequaljustice.tfaforms.net/f/contact-us. Ubundi bufasha mu by’amategeko buboneka no muri Pine Tree Legal Services. Ushobora kubageraho unyuze kuri interineti kuri ptla.org/contact-us.