Ibigo by’imari bikoresha imbaraga n’ikoranabuhanga ngo babashe kurindira umutekano amafaranga y’abandi baba babitse. Cyakora, abajura bajya babasha kwinjirira iryo koranabuhanga kabone n’ubwo baba bakoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ikibabaje, benshi muri Amerika bagenda bashukwa maze bagatanga amakuru aberekeyeho maze abajura bakabiba utwabo. Mu rugero ruri hasi, abajura bakoresha umubare w’igenzura kugirango babashe kugera ku mafaranga y’umuntu. Turasobanura uko babikora n’uko wakwirinda guhemukirwa.

Umubare w’igenzura uzwi nka verification code cyangwa Multi-Fator Authentification (MFA), ni uburyo bwo gucunga umutekano akenshi bukoreshwa n’amabanki. Abantu bahitamo uburyo bwa MFA nk’uburyo bw’inyongera, bwo gucungira umutekano utwabo ari nako barinda abajura kugera muri konti zabo. Urugero, igihe nyiri konti ari kugerageza kwinjira muri konti ya banki, umubare w’ibanga uhita woherezwa kuri telefone igendanwa ya nyiri konti. Nyuma y’uko nyiri konti ashyizemo wa mubare, ahita yemerewe kwinjira muri konti ye. Ubusanzwe, ibi bitanga indi nkingi y’umutekano kuri nyiri konti. Ikibabaje, abagizi ba nabi hari ubwo bifashisha ubu buryo maze bakagerageza kugera ku mafaranga atari ayabo.

Dore uko ubu bujura buzwi nka (scam) bukora: Umujura agera ku makuru ayakuye ku bayagurisha cyangwa se ku mbuga. Aya makuru ni nk’amazina, numero ya telefone cyangwa amakuru ya konti ya banki. Gusa iyo batabonye amakuru ahagije yatuma babikuza amafaranga, aba bajura bahindukirira uwo bashaka kwiba bakagerageza kumukuramo andi makuru.

Mu bisanzwe, aba bajura batangira bahamagara telefone y’umuntu igendanwa. Ababajura baza bavuga ko bakorera banki ubundi bakavuga ko babonye amafaranga yibwe kuri konti yawe bityo bakaba bashaka kugufasha gukemura icyo kibazo. Icyambere, bavugako bashaka kugenzura ko umwirondoro wawe.

Kugirango bakore ibi, bakoherereza ubutumwa ngenzura mutekano burimo umubare ubundi bakagusaba ko ubasomera uwo mubare kuri telefone. Iyo bamaze kubona uwo mubare, uwo mujura aba afite ububasha bwose ku mafaranga ari kuri konti ya banki y’umuntu.

Suggestions for preventing scams: Ibitekerezo wagenderaho bikakurinda kwibwa n’abatekamutwe:

  • • Kurikirana ibikorwa bibera kuri konti yawe ku buryo buhoraho kugirango umenye neza ko ibikorwa byose bigaragaraho bizwi kandi bikurikije amategeko.
  • • Bika amakuru yose arebana na banki yawe neza kandi avuguruye kugirango ubashe kugaragaza uwo uri we.
  • • Ntuzigere ugira umuntu uha umubare w’igenzura woherejwe kuri telefone yawe ngo uwuhe umuntu uvuga ko aguhamagara avuye muri banki, keretse gusa igihe ari wowe wabahamagaye ufite serivisi ushaka – ibigo bitanga inguzanyo hamwe na za banki ntabwo bijya bihamagara abakiriya babo ngo bibasabe amakuru nk’ijambo banga, umubare banga, umubare uranga umuturage n’ibindi.
  • • Abantu ntibagakwiye guha undi muntu umubare wabo ngenzuzi, uretse gusa igihe ari bo bahamagaye banki.
  • • Ntugakoreshe umubare banga umwe kuri konti zitandukanye. Igihe amagambo-banga atandukanye ariko kahaba habaye ikibazo bakagera kuri konti imwe, ntabwo abajura bazabasha kwinjirira konti yindi.

• Igihe uhamagawe ukabwirwa ko uhamagawe na banki cyangwa ikigo cyawe cy’imari, turakugira inama yo kurekeraho kuvugan nabo ahubwo ugamagara ikigo cyawe mukorana. Muri ubu buryo, nibwo ushobora kwizera ko uri kuvugana n’umukozi wa nyawe atari umugizi wa nabi uri kwiyita umukozi w’ikigo cy’imari cyangwa banki.