Inkuru ya Violet Ikong
Muri Mutarama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ihagarikwa rusange rya visa ku bihugu 39, harimo 26 by’Afurika. Nyuma y’amezi hafi ane, guverinoma yahinduye uwo mwanzuro, ikuramo abaganga muri iryo hagarikwa. Perezida Donald Trump yavuze ko iryo hagarikwa ryari rigamije kurinda umutekano w’igihugu. Ariko iyo politiki yagutse yanagize ingaruka ku baganga bari basanzwe baba kandi bakorera muri Amerika, benshi, ubu ntibabasha kongerera agaciro visa zabo.
Nyuma y’ibi, muri Mata, imiryango irenga 20 ikora mu rwego rw’ubuzima yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, itanga impuruza y’uko abaturage bavurwa n’abaganga b’abanyamahanga bafite ikibazo cyo kubona ubuvuzi. Jeanne Batalova, Umusesenguzi Mukuru wa Politiki mu Kigo gishinzwe politiki z’abimukira (MPI) i Washington, yabwiye Amjambo Africa ati: “Iyo politiki ikozwe ku rugero runini kandi mu buryo bwihuse nk’ubu, igira ingaruka.”
Kubera ko gusaba visa byari byarahagaritswe, ibitaro byabaye ngombwa ko bihagarika bamwe mu baganga ku kazi by’agateganyo, abandi batangira kugira impungenge zo gutakaza imirimo yabo. Batalova yagize ati: “Bamwe mu baganga baje muri Amerika bafite visa ya J-1 gukora nk’abaganga batuye ntibabashije guhabwa akazi nk’abaganga bahoraho kubera izo mbogamizi za visa.”
Ndetse n’abaganga batarebwa n’iryo hagarikwa bumvise uburemere bwaryo, kuko byabasabaga kwakira abarwayi benshi kubera ko bagenzi babo bari bahagaritswe. Batalova yagize ati: “Birananiza cyane, kandi umunaniro ukabije ku baganga wari usanzwe ari ikibazo gikomeye.” Nubwo Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe abinjira n’abasohoka (USCIS) kitigeze gitangaza ku mugaragaro ihinduka ry’iyo politiki, cyavuguruye urubuga rwacyo mu ibanga gikuramo abaganga muri iryo hagarikwa, bituma abaganga bireba badasobanukirwa neza icyo iryo hinduka risobanuye mu bifatika.
Uruhare rw’Abimukira mu Rwego rw’Ubuzima
Raporo ya 2025 y’Ishyirahamwe ry’Abaganga muri Amerika (AMA) yagaragaje ko hafi 25% by’abaganga bakorera muri Amerika bize ubuvuzi mu mahanga, kandi umubare wabo uri hafi 325,000. Mu 2021, leta nka California, Florida, Maryland, Arkansas, na Texas zari zifite abimukira bagize hejuru ya 30% by’abaganga n’ababaga, nk’uko imibare ya MPI ibigaragaza.
Batalova yagize ati: “Mu mashami amwe y’ubuvuzi nka nephrology n’ubuvuzi bw’abageze mu zabukuru, umubare w’abaganga b’abanyamahanga urenga kimwe cya kabiri. Bityo rero, kuba abarwayi n’ibitaro batabona abaganga b’abanyamahanga bivuze ikintu kinini.”

Mu bice byinshi by’icyaro no mu bice bidafite serivisi zihagije muri Amerika, umuganga umwe ashobora kwita ku bantu bagera ku 3,500, kandi benshi muri abo baganga baturuka mu bihugu nka India, Pakistan, Philippines, na Nigeria. Hari ibitaro bimwe muri ibyo bice bikorwamo gusa n’abaganga b’abimukira. Mu ibaruwa ihuriweho AMA n’indi miryango byandikiye leta ya Amerika mu 2025, byongeye gushimangira ko kubera ko 64% by’abaganga bize mu mahanga bakorera mu bice bifite ikibazo cy’abaganga bake, kandi Abanyamerika miliyoni 21 babashingiraho nibura kuri kimwe cya kabiri cy’abakozi babo b’ubuvuzi, gukomeza kubahagarika kubera gutinda kwa gahunda z’imiyoborere bibangamiye abaturage ba Amerika.
Dan Berger, impuguke mu mategeko y’abimukira mu rwego rw’ubuvuzi akaba n’umushakashatsi muri ishami ry’amategeko muri kaminuza ya Cornell i New York, yabwiye Amjambo Africa ati: “Abaganga b’abanyamahanga bongera ubushobozi mu gusobanukirwa imico y’abaturage muri ibyo bice. Niba ufite abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye mu mujyi runaka, abaganga mpuzamahanga bafasha kugabanya icyuho cy’umuco no gusobanukirwa abantu bafite imico itandukanye.”
“Politiki Zivuguruzanya Cyane”
Biteganyijwe ko mu 2034 Amerika izaba ifite ikibazo cy’ibura ry’abaganga bagera ku 124,000, bigatuma abaganga bize mu mahanga baba ingenzi mu kuziba icyo cyuho. Berger yavuze ati: “Dukeneye abaganga b’abimukira n’ab’imbere mu gihugu, kuko ikibazo cy’ibura ry’abaganga gikomeye. Amerika itoza abaganga benshi, ariko ntibahagije.”
Nyamara abaganga b’abanyamahanga bakomeje guhura n’imbogamizi z’amategeko akakaye y’abimukira. Bwa mbere mu myaka hafi 50, Amerika yagize umubare muto w’abimukira binjira mu gihugu mu 2025, nyuma y’ishyirwa mu bikorwa rya politiki zikakaye.
Patrick Taran, Perezida wa Global Migration Policy Associates ikorera i Geneva mu Busuwisi, yavuze ko kugabanuka kw’abantu baza muri Amerika bishobora guteza ikibazo urwego rw’ubuzima rw’igihugu, ndetse no kuzamuka k’ubukungu, ubushobozi bwo guhangana ku isoko, n’ubukungu bukaba bwahungabana mu myaka iri imbere.
Umwaka ushize, Trump yemeye ko igihugu gikeneye abakozi bafite ubumenyi baturutse mu mahanga, avuga ko Amerika ibura abantu bafite “impano zimwe na zimwe” zo gukora imirimo. Taran agira ati: “Amerika n’ibihugu by’Uburengerazuba muri rusange biri gushyiraho politiki zivuguruzanya cyane. Niba mukeneye abakozi ariko mukabirukana kandi ntimubashishikarize kuza, byanze bikunze bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu.”
Yavuze ko abakozi bavukiye mu mahanga basanzwe bagize hafi 20% by’abakozi bose muri Amerika, kandi ko uwo mubare uzarushaho kuba ingenzi uko abakozi bavukiye muri Amerika bagenda basaza. Ariko usibye uku kuvuguruzanya mu bukungu, yavuze ko politiki zirwanya abimukira zishobora kuba zifite intego ya politiki irenze kubirukana gusa. Yagize ati: “Hari umugambi wo gushinja abanyamahanga ibibazo, kubagira nk’abagizi ba nabi cyangwa satani, kugira ngo ibibazo nyabyo bitamenyekana. Ibi binatera cyane amagenzura akabije ku bakozi, cyane cyane igice cy’abimukira.”
Ntiharamenyekana niba icyemezo cyo gukuramo abaganga mu ihagarikwa rya visa ari igisubizo cy’igihe gito cyangwa politiki ihoraho. Ariko Taran avuga ko ihinduka ry’icyo cyemezo rigaragaza ko guverinoma yumvise impungenge abaturage bafite ku bijyanye n’igiciro n’ibonwa rya serivisi z’ubuzima. Yagize ati: “Nimudakemura ikibazo muri rusange kandi ngo mugire politiki nshya y’abimukira, ikibazo ntikizakemuka. Ahubwo muzagenda murushaho kugikomeza no kugikura, bigatuma kugikemura birushaho kugorana.”
Ahazaza Hatizewe
Ihinduka rya politiki ya Amerika rishobora kugaragaza ko abimukira ari ingenzi mu rwego rw’ubuzima rw’igihugu, ariko rishobora no kugira ingaruka ku buryo ibyemezo bizafatwa mu gihe kiri imbere ku bakozi bafite ubumenyi baza muri Amerika. Batalova yagize ati: “ Ntawapfa kubimenya. Ku ruhande rumwe, Amerika iri gutakaza impano mpuzamahanga, ni ukuvuga abanyeshuri mpuzamahanga muri rusange cyangwa umubare w’abaganga n’abaforomo baza muri iki gihugu, ugereranyije n’ibihugu nka Canada, Australia, n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.”
Nk’uko yabivuze, Amerika iracyafitiye akamaro kanini abakozi mpuzamahanga mu by’ubuzima kubera isoko ryayo rinini, ariko abantu benshi bashobora kwimuka bakajya mu bihugu bifite politiki nziza za visa. Yavuze ko ibi bizaterwa na politiki Amerika izashyiraho kandi ikayishyira mu bikorwa.
Simi, umuganga w’Umunyanijeriya ukora mu rwego rw’ubuzima rusange akaba n’umuganga rusange mu Bwongereza, wasabye ko tumwita izina rye rya mbere gusa, yavuze ko ibyemezo bizafatwa ku kugenda kw’abaganga bikwiye kurenga kureba gusa politiki y’abimukira ahubwo bakareba no ku ruhande rw’abarwayi, ituze ry’abakozi, n’ubushobozi bw’igihe kirekire bw’inzego z’ubuzima.
Simi yagize ati: “Amabwiriza rusange abuza visa ariko ntiyite ku kuba abakozi bakenewe ashobora kugira ingaruka ku buryo abantu babona ubuvuzi kandi agashyira umutwaro munini ku rwego rw’ubuzima rusanzwe rusanzwe rutorohewe.”
Kuri Batalova, abantu barebye kure bakomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi b’imbere mu gihugu ariko buha agaciro uruhare abimukira basanzwe bafite mu rwego rw’ubuzima. Kugeza ubu, gukuramo abaganga muri iryo hagarikwa byatanze agahenge k’igihe gito, ariko ikibazo kiracyahari hagati y’urwego rw’ubuzima rukeneye abaganga b’abanyamahanga na politiki z’abimukira zitera urujijo ku hazaza.






