Bitewe n’uko witeguye mu gukora ubucuruzi kwaka inguzanyo y’ubucuruzi bisobora kukugora cg bikakorohera bitewe nuko witeguye. Kandi bitewe n’uko amafaranga yagenewe inguzanyo z’ubucuruzi ashobora gushira vuba, uko waka inguzanyo agira vuba mu gutanga impapuro zisabwa niko abasha no kuyibona mbere. Ikindi kandi iyo usaba inguzanyo yateguye neza ibiranga ubucuruzi bwe byorohera umuguriza kugira ishusho yihuse y’inguzanyo asaba. Hasi turakwereka impapuro zikunze gukenerwa n’abatanga inguzanyo ku buryo wajya uhora uzifite hafi mu gihe uteganya kwaka inguzanyo.

Icyemezo cy’uko ubitsa unabikuza 

Ubukomere bw’ubucuruzi bushobora kureberwa mu mpapuro za Banki uko babitsa banabikuza. Izi mpapuro zerekana kandi amafaranga wakoresheje ibi bikaba bigira umumaro mu nguzanyo zimwe na zimwe.

Impapuro zerekana imisoro warishye 

Mu kwaka inguzanyo, hakunzwe gusabwa impapuro zerekana uko warishye imisoro mu myaka itatu iheruka. Gusa iyo ubucuruzi bwawe butaramara iyo myaka utanga ibingana n’igihe umaze.

 Ibyemezo bigaragaza ubutunzi bw’umuntu ku giti cye 

Izi mpapuro zisobanura mu mpine ibyo uwaka inguzanyo afite nk’imitungo ye ndeste nibyo afite nk’amadeni agomba abandi. Mu byo umuntu atunze harimo nk’ubutaka, imodoka naho ibyo agomba abandi hakabamo nko kuba ufire ideni ry’inzu. Ibyo usaba inguzanyo yinjiza usanga biri ku mpapuro zerekana ubukungu bwe.  Yaba ibyo utunze, ibyo ugomba abandi ndetse n’ayo winjiza byose bijya bigira umumaro mu kwaka inguzanyo.

Urupapuro rwerekana inyungu ndetse n’ibihombo 

Iyi mpine iba yerekana inyungu cg se igiciro ubucuruzi bukoresha ngo bubashe kubaho. Izi mpapuro ziba zerekana niba hari ucuruza hari uburyo yahindura akabona inyungun cg se akagabanya ibihombo yagira.                                                                                                                                                                        

Urupapuro rwerekana ayasaigaye adakoreshejwe

Uru rupapuro rwerekana uko ubuccuruzi bwagiye bwinjiza mu gihe runaka, ari nako rwerekana ibyo umuntu atunze, ibyo agomba bandi ndetse n’imigabane na bene yo muri ubwo bucuruzi,

Integuro y’ubucuruzi/ Business Plan 

Uru rupapuro rwerekana iterambere ryitezwe mu bucuruzi ukora ndetse nuko bizamuka ubisatira. Nibwo buryo bwo kwerekana ushaka kukuguriza ko agomba kukugirira icyizere akaguha inguzanyo.

Impushya zo gukora ubucuruzi/Business Licenses 

Impushya zo gucuruza zerekana uko ubucuruzi bupanze. Urugero ubucuruzi bushobora kuba LLC,  S-Corp, Ubw’umuntu ku giti cye, cg se Umuryango udaharanira inyungu . Ibi byose ni uburyo Leta ishyira mu byiciro ubucuruzi. Buri kiciro kigira amategeko akigenga.

Abacungamutungo ndetse n’abanyamabanga baba abambere mu kumenya aho izo mpapuro zose zibitse igihe zikenewe mu kwaka inguzanyo y’ubucuruzi. Hari kandi n’imbuga za interineti abacuruzi bashobora kwishyura zikaba zagufasha kubona impapuro zikenewe mu kwaka inguzanyo. Birasanzwe ko akenshi usanga hari imiryango ifasha abatangizi mubucuruzi kwaka inguzanyo .

Igihe usaba inguzanyo, biba byiza gusaba urutonde rwose rw’impapuro nkenerwa n’uwo usaba inguzanyo. Ushobora kandi kwakwa n’ibindi runaka byiyongera ku mpapuro twavuze. Biba byiza kubaza ibyo utanga inguzanyo azakenera ukabyitegura. Usabwa gushyira izi mpapuro ku murongo ahantu hizewe kuko izi mpapuro ni ibyangombwa bibikwa ahantu hizewe, zigahabwa abantu bizewe.

Hamwe no kwitegura mbere y’igihe, abakora ubucuruzi bashobora kuryoherwa no kubona ubusabe bwabo bwihuta mu kwaka inguzanyo.Amakuru atangwa yereka utanga inguzanyo ishusho y’usaba ariko kandi n’usaba nawe bimusigira ishusho y’uko ahagaze.  