By Kathreen Harrison

  “Ni umugabane munini wari usinziriye mu gihe cyashize none uri gukanguka mu iterambere” aya ni amagambo ya Ambasaderi w’Afurika yunze ubumwe muri Amerika, Dr. Arikana Chihombori-Quao ubwo yasuraga abanyafurika baba muri Maine. Uyu muyobozi wasuye Maine tariki 12-13 akaba yaraje ku butumire bwa Ali Pius umujyanama mu mujyi wa Portland biciye muri World Affairs Council of Maine.

Dr. Arikana Chihombori-Quao was resplendent in a pink gown made by fashion designer Adele Masengo Ngoy of Portland

Pius Ali, avuga ko yahuye na Ambasaderi Arikana Chihombori-Quao mu 2018. Hari mu nama ihuza abayobozi bakomoka mu miryango y’abimukira, inama iba buri mwaka. Pius avuga ko yakomeje kwifuza ikintu cyahuriza hamwe abimukira nyafurika baba muri Maine bityo akaba yemeza ko bagize ibihe byiza mu minsi bamaranye na Ambasaderi.
Abanyacyubahiro batandukanye bakaba baritabiriye ibiganiro bya Ambasaderi. Muri bo twavuga Rep. Rachel Talbot Ross, Umujyanama Pious Ali na Jill Duson, Deqa Dhalac; umujyanama mu mujyi wa South Portland ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’imirimo ya leta no kubaka Somalia: Eng. Nadifa Osman.
Nyuma y’amagambo aha ikaze abitabiriye yavuzwe n’umuyobozi mukuru wa World Affairs Council of Maine; Kate McCarthy, Ali yerekanye umushyitisi ari we Ambasaderi Arikana Chihombori-Quao. Hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi w’umujyi wa Portland ryasomwe n’umujyanama Jill Duson-muri iri jambo hakaba haratangajwe ko ukwezi kwa Nzeri 2019 ari ukwezi kwahariwe kuzirikana k’umurage nyafurika muri Portland.
Urugendo rwa Dr. Arikana Chihombori-Quao rwari rufite gahunda ndende. Ku wa kane yagiranye ibiganiro ku mikoranire na Kaminuza ya Southern Maine, Thornton Academy, Global Tides Consulting, na Idexx. Kuwa kane mu mugoroba yahuye n’abanyafurika bo muri Diaspora, abanyafurika b’abanyamerika. Muri ibi byose kandi banasangiye ifunguro.
Umujyanama Ali yavuze ko umuhuro nkuyu wahuje abavuye Afurika vuba ndetse n’abana b’abanyafurika baje hano atari ku bushake bwabo utari usanzwe muri Maine. Yakomeje avuga ko yizeye ko bitabaye ubwa mbere n’ubwanyuma. Ku wa Gatanu Ambasaderi Arkana akaba yarasuye ishuri ryisumbuye rya Deering.
Ku wa gatanu nimugoroba Ambasaderi akaba yaraganiriye ku mateka y’aba gashakabuhake muri Afurika ndetse n’ukuntu Afurika yakomeje kunyunyuzwa n’abanyamahanga, yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Afurika ubu iri mu mpinduka. Agira ati: “Nyuma y’igihe kinini umwana wari utegerejwe yaravutse-aha yavugaga AfCFTA: amasezerano y’ubuhahirane rusange n’isoko rimwe rya Afurika aheruka kwemezwa mu kwa gatatu 2018 nyuma y’imyaka itanu atangiye kuganirwaho. Ambasaderi avuga ko aya masezerano ari igihamya ko Afurika iri kuvuga n’ijwi rimwe. Avuga ko uyu ari umwanzuro ukwiye kuba warafashwe nko mu myaka 700 ishize, ubwo ba gashakabuhake bambere bageraga muri Afurika. Kuva mu mwaka wa 2020, Afurika izinjira ku isoko nk’igihugu kimwe aho kuba 55.
Dr. Arikana Chihombori-Quao avuga ko AfCFTA ari impinduramatwara kuko izafasha Afurika guhangana n’ibihugu bikomeye mu bukungu ku isi mu gihe igihugu kimwe kitabyishoboza cyonyine. Aya amsezerano kandi azafasha abanyafurika gukorera aho bashaka ku mugabane ndetse no kujyana ibicuruzwa aho bashaka badakumiriwe n’imipaka. Ubukerarugendo buzafungurwa ku mugabane wose wa Afurika.

“Muri iki gihe ibihugu bya Afurika biratsindwa cyane iyo bishatse kuzamura umutwe ngo bihangane n’ibihugu byateye imbere urugero Afurika y’uburengerazuba yihariye ihingwa rya cocoa ku kigero cya 65 % aariko umwaka ushize nibwo habashije kujyaho uruganda rukora shokola. Nibyo abantu bakunze kwibanda ku kibazo cya ruswa mu bayobozi ba Afurika ariko uvuga ruswa nayivuge muri rusange, nk’urugero miliyari 50 z’amadolari ziva muri Afurika zijya i mahanga buri mwaka biciye muri ruswa”
Dr Arkana akomeza vuga ko Afurika ikwiye kuva mu nzira zo gutakaza ikajya hamwe ikifatanya n’inshuti zayo ikubahwa mu kuri atari ukuryaryana.
Yakomeje asaba abacuruzi bo muri Amerika kumenya amahirwe ari mu masezerano ku isoko rusange rya Afurika: “Abanyaburayi baragaragara nk’abiteguye ndetse n’ubushinwa ariko abanyamerika urabona batiteguye ndetse ahenshi ngenda nsanga batazi ibyaya masezerano”.

 

Representative Rachel Talbot Ross, South Portland City Councilor Deqa Dhalac, Portland City Councilors Pious Ali and Jill Duson

 

 

 

 

Former Minister of Public Works and Reconstruction of Somalia, Eng. Nadifa Osman shares a laugh with South Portland City Councilor Deqa Dhalac

With fashion designer Adele Masengo Ngoy of Portland and her daughter

With Dr. Ahmed of Deering High School

 

With Georges Budagu Makoko, publisher of Amjambo Africa

With Claude Rwaganje, Executive Director of ProsperityME

 

 

 

 

 

 

Ku wagatandatu mu gitondo, ubwo yafataga umuhanda ngo asubire Washington DC, Dr Arikana yagize ibyo agarukaho: Mu bimuraje ishinga hakaba harimo guhuriza hamwe abimukira bava Afurika baba Amerika ndetse n’abanyamerika bakomotse ku banyafurika baje mu bucakara kugirango babashe gufasha Afurika. Avuga ko ahagana m’ukuboza hazatangizwa urubuga abanyafurika baba imahanga baziyandikishaho ndestse n’ubumenyi bwabo. Aha yasabye abaje mu biganiro bye kwitegura kuzahita biyandikisha igihe urwo rubuga ruzashyirwaho. Avuga kandi ko amashami ya diaspora nyafurika yamaze gufungurwa mu bice bya Florida, New York, Minnesota, Texas, na North Carolina, akaba avuga ko ari ingenzi kujya hamwe nk’abanyafurika mu rwego rwo kurwanya umurage mubi wasigaye ukomoka ku bukoroni n’ubucakara.
“Mukore cyane, muhugire ku bifite akamaro, ndetse mujye mwibuka ko iwanyu ari muri Afurika. Muzamure umugabane wanyu mukoresheje uburyo bwose bushoboka, nkuko n’abandi bo mu yandi moko babigenza’ ibyiza rwose bizava muri Afurika.
Ubu butumwa bwo kunga ubumwe bwanyuze cyane Abdullahi Ali, ukomoka mu gihugu cya Somaliya. Avuga ko nawe yizera cyane ko Diaspora nyafurika ifite uruhare runini mu kubaka Afurika nshya. Umuryango w’ubumwe bwa Afurika usobanura diaspora nyafurika neza cyane aho ubariramo ukomoka muri Afurika ndetse n’ufite ibisekuruza bikomoka muri Afurika. Muri aba bose aho waba uva hose ufite uruhare wagira mu kuzamura Afurika nk’umugabane wawe”.