Inkuru ya Almeda T. / Utuye byemewe n’amategeko

N’umwihariko kuri Amjambo Africa

Sinigeze ntekereza ko nagirira ubwoba bungana butya muri Amerika. Hoya pe. Ntibikwiye nyuma y’ibintu nasize inyuma.

Aho naturutse, Polisi yari iyo gutinywa. Abantu baburirwaga irengero. Inzego zishinzwe umutekano zakoranaga n’imitwe y’abagizi ba nabi ndetse n’abakozi b’amashyaka. Iyo wabonaga umwambaro wa polisi, byabaga bivuze ko uri mukaga. Maze kugera muri U.S., nibwiraga ko ngiye kubona itandukaniro.

Nibuka umunsi wambere nahamagaye 911 bitewe n’uko imodoka yanjye yari yanze kwaka ndi murugo. Umuntu yaranyitabye, ndetse haza umuntu wo kumfasha. Ntabwo bambajije izina ryanjye. Baramfashije gusa. Icyo gihe kuri njye, nari numvise neza icyo iterambere risobanuye. Nyamara kuri ubu, ibyo byiringiro biri kuyoyoka.

Ubwoko butandukanye bw’imipaka

Mu minsi ishize natembereye hanze y’igihugu. Ibyo nabonye ubwo nagarukaga byarampungabanyije. Bagenzi banjye twari kumwe duteganye indege – harimo n’abenegihugu by’igihugu biteye imbere muri demokarasi – barimo basiba ibyo banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo mbere y’uko bagera muri U.S. Nahuye n’umunya Canada warimo asiba byose muri telefone ye mbere yo kurira indege agaruka iwabo avuye muri Afurika. Kuki? Bitewe n’uko yari yaraneze muruhame ubuyobozi bwa perezida Trump akibwira ko bishobora kumuteza ibibazo mu bashinzwe abinjira n’abasohoka.

Ku kibuga cy’indege, ubwoba bwari hose. Nabubonaga mu maso y’Abanyaburayi, Abanyafurika, abo muri Amerika y’Amajyepfo. Umuturage w’Ubufaransa yarambwiye ko atacyumva atekanye igihe yinjira muri U.S. yarambwiye yitonze ati, “Nta wamenya, umuntu ushinzwe gucunga imipaka abishatse, wahita uba ikibazo.”

Ku nshuro ya mbere kuva naza muri Amerika, numvise ntafitiye ikizere umukozi ushinzwe imipaka ku kibuga cy’indege. Naramwenyuye, musubizanya ikinyabupfura, ariko mu mutima wanjye, numvaga ntafite amahoro nk’uko nabyumvaga nkiri mu gihugu nkomokamo. Ibi rwose ntabwo byari bikwiye kuba hano.

Imiryango ifite ibyangombwa bitandukanye


 

Ubwoba buragenda bukagera no mu miryango yacu. Nzi imiryango aho umuntu umwe ari umuturage wa U.S., undi akaba ari umuntu utuye mu buryo buhoraho, undi nawe akaba ategereje kubona ubuhungiro. Mu mico imwe n’imwe, iyo umuntu umwe ari mu cyiciro gifite ijambo rinini mu by’amategeko, bareka kuvuga kuri politiki – atari uko batabyitayeho, ahubwo ari ukugirango batabangamira umuntu bakunda utarabona ibyangombwa.

Ni igitutu kidasanzwe, kitagaragara nyamara kiriho – ni nko kugendana nyamara mukaba mudashobora kuvuga ukuri kumwe. Nyamara, mu ngo z’abo bantu bahangayitse, abana barakomeza bakavuga bati “igihugu cyacu” igihe bari kuvuga Leta Zunze Ubumwe. Kuko nta Yindi ndirimbo yubahiriza igihugu bazi uretse “The Star-Spangled Banner.”


Igitugu ntabwo kikiri imiyoborere twumva iyo kure

Twajyaga tuvuga duti, “twahunze igitugu. Twaje hano ngo twigenge.” Nyamara ubu, abantu barongorerana. Bafite ubwoba bwo kuvuga. Ubwoba bwo kugaragara. Kandi uko kongererana kuri kuba mu gihugu kikiyita ko ari intangarugero mu bihugu bifite ubwigenge.

Umuntu uri mu myaka ya za 40 yabivuze neza: “twibwiraga ko twahunze ibisa n’ibisazi by’igitugu, ariko ubu turi kubona ko nta hantu bitagera. Nta muntu ushobora kuvuga ati, ‘Nageze aho nta muntu ushobora kubigarura.’”

Yongeyeho ati: “Nta muntu ugishobora kumva afite umutekano we wose” – mu yandi magambo, ntabwo tucyumva dutuje bisesuye.

Ndetse na babandi badafite ibyago byo gusubizwa iwabo – harimo n’abazungu b’Abanyamerika – batangiye kubaza ibibazo bikomeye. Mperutse guhura n’umuntu ukuze w’umuzungu ambwira adaciye kuruhande ko ari gutekereza uburyo yakwimukira muri Canada. Yagize ati, “Ubwoba buri hose. Ntabwo kikiri ikibazo cy’amoko, ni ikibazo cy’ubwigenge.”

N’ubwo bimeze bityo, hari ikizere

N’ubwo bimeze bityo, hari ikintu kimwe kikimpa ibyiringiro: abantu bari kwisungana, bari kwihugura ku burenganzira bwabo, bari gufashanya.

Ni ukuri ko Trump ari gutera abantu ubwoba, gusa yatumye abantu bahugukira guhangana no kudacika intege ibintu bishobora kuzatuma igihugu kirushaho kugira imbaraga.

Twisubizamo ibyiringiro tugira duti:

“Mureke twizere ko bizagenda neza. Iki gihugu ni icyacu twese. Cyubatswe n’abimukira. Uko byagenda kose, kirebera abantu mu cyo bashobora gutanga – ntabwo ari icyo bari cyo.”

Niyo mpamvu nkizerera mu nzozi nyamerika. Atari nk’imvugo gusa, ahubwo nk’igikorwa cy’umurava cya buri munsi.