Inkuru ya Eloge Willy Kaneza na Ernest Ndayisaba

Mu mpera z’ukwa mbere, ubwoba bwabaye bwinshi cyane mu duce dutuwemo n’abimukira muri Maine. Bwagiye bwinjira mu mazu acumbikira abantu benshi, mu nsengero, ahantu abantu bakorera, n’aho abantu bahagarara bafata cyangwa bageza abana ku mashuri. Ubu bwoba bwatumye bamwe bifungirana mu nzu, abandi bareka gusubira mu mihanda bunatuma imibereho ihagarara.Ukwiyongera gutunguranye kw’ibikorwa by’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’Abinjira n’Abasohoka (ICE) ntikwateye ubwoba bw’ifatwa ry’abantu gusa ahubwo kwateje ikibazo gikomeye cy’amacumbi ku magana y’imiryango y’abimukira.

ProsperityME, umuryango ufasha abimukira n’impunzi muri leta yose, ni umwe mu ba mbere babonye uburemere bw’iki kibazo. Nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo Claude Rwaganje, ingaruka zo kwiyongera kw’ibikorwa bya ICE ntizagarukiye gusa ku bantu bafunzwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Amjambo Africa, Rwaganje yagize ati:


“Icyo twabonye bwari ubwoba, ubwoba bwo mu ndiba. Yewe, abantu batinyaga kujya ku kazi, bagatinya kujyana abana ku ishuri, bagatinya kujya gusenga cyangwa no kujya guhaha mu maguriro y’ibiribwa.”

Ubwoba nk’intwaro y’ubukungu

Nubwo ibikorwa bya ICE byasobanuwe ku mugaragaro ko bigamije gufata “abagizi ba nabi,” ibyagiye bikorwa byagaragaje ibitandukanye n’ibyatangajwe. Abakozi bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko harimo abafite amakarita yo gutura bihoraho n’abasaba ubuhungiro bafite dosiye zitarasozwa bagumye mu ngo zabo kubera ubwoba, buri wese yumva yaba ari we waba wakurikiraho mu gufatwa. Ingaruka zahise zibaho ako kanya kandi mbi: Kwinjiza amadolari birahagarara kandi ubukode bwo butarahagaze.

Rwaganje yibuka inkuru y’umubyeyi w’umugore urera abana wenyine utarasohotse mu nzu ye mu gihe kirenze icyumweru nyuma yo kumva ko abakozi ba ICE bari hafi aho. Yagize ati: “Hari snow, ushinzwe gucunga umutungo asaba abantu kwimura imodoka zabo. We ntiyayimuye. Imodoka ye yaratwawe. Igihe nagiye kuyimugarurira, byatwaye amadolari 500. Nta madolari yinjizaga, nta kazi noneho hahita hiyongeraho ikindi kiguzi gishya.”

Inkuru nk’izo zakomeje kwiyongera vuba vuba. Igihe ukwezi kwa kabiri kwatangiraga, ProsperityME yahamagawe cyane kuri telefoni byihutirwa n’abayobozi b’amadini, abayobozi b’imiryango y’abaturage runaka, n’imiryango y’ingo isaba ubufasha. Umuryango umwe utari uwa Leta bafatanya wo ubwawo wavuze ko ufite abantu 150 bakeneye ubufasha bwihutirwa. Mu minsi mike gusa, abasaba ubufasha bariyongereye bagera mu magana.

Abakozi bahatiwe kwihisha

Ukwiyongera kw’ibikorwa bya ICE ntikwagize ingaruka ku miryango ku giti cyayo gusa. Abimukira bagize igice kinini cy’abakozi b’ingenzi muri Maine harimo abakora isuku, abita ku barwayi n’abageze mu zabukuru, abakozi b’ibitaro, abatwara imodoka, n’abakora mu rwego rw’ibiribwa.

Rwaganje yabisobanuye agira ati: “Igihe abimukira bagumaga mu ngo zabo, ubukungu bwahise buhungabana ako kanya. Ibitaro ntibyabashaga kubona abakozi. Ubucuruzi ntibwashoboraga gukomeza imirimo bisanzwe. Abana basibaga ishuri kubera ko ababyeyi babo bafashwe cyangwa batinyaga kugendagenda.”

Yanavuze ko hari imikwabo yabaye mu gihe ababyeyi barimo kugeza abana ku ishuri cyangwa kubacyura, birushaho kongera ihungabana no kurogoya imyigire.

Impamvu ubukode bwabaye ikibazo cyihutirwa

Nubwo amadolari yishyurwa abanyamategeko ku bafunzwe yari ikibazo kimwe, ubukode bw’inzu bwahise bugaragara nk’ikibazo cyihutirwa kurusha ibindi.

Imiryango myinshi yahise itakaza abayigaburiraga mu gihe nk’icyo guhumbya. Abandi bagumye mu ngo ibyumweru byinshi badahembwa, badashobora gukorera kure kandi badafite iminsi y’ikiruhuko ihemberwa. Nk’uko Rwaganje abivuga, imiryango myinshi ifite amikoro make nta madolari y’ubwizigame y’ingoboka igira. Yagize ati: “N’iyo watakaza amadolari y’umunsi umwe gusa, uba watangiye gusigara inyuma. Ugorwa no kwishyura ubukode, kwishyura ama fagitire ya serivisi nkenerwa cyane, kandi bidatinze n’ingano y’ amadolari uba ushyira kuri konti yawe ya banki igerwaho n’ingaruka.”

ProsperityME babonye ko hari ibyago byegereje by’abantu kwirukanwa mu nzu kuko ubusanzwe bitangira nyuma y’iminsi 30 ubukode butishyuwe, yahisemo gutangira gukora mbere y’uko amezi ya Werurwe na Mata agera, igihe impapuro zo kwirukanwa zishobora kuziyongera cyane.

Ikigega cy’ubutabazi: inkunga yoroheje ariko y’ingenzi

Mu gusubiza iki kibazo, ProsperityME yatangije ikigega cy’ubutabazi bw’amacumbi kigamije gufasha imiryango kwirinda gusigara inyuma burundu ku bijyanye n’amacumbi.

Kuri ubu, uwo muryango ushobora gutanga amadolari agera kuri $300 kuri buri rugo binyuze mu kigega cyawo gishinzwe umutekano w’amacumbi; ni amadolari make, ariko akenshi afasha mu kwishyura igice cy’ubukode cyangwa gukumira ikibazo gitunguranye. Icyakora, Rwaganje ashimangira ko ibi bidahagije.

Yagize ati: “Intego yacu ni ukwegeranya nibura $250,000. Ndetse n’amadolari miliyoni ashobora gukoreshwa mu kwezi kumwe bitewe n’ingano y’ubufasha bwaba bukenewe.”

Iki kigega gikora harebwa buri kibazo ukwacyo, hakabaho gufasha haherewe ku miryango yatakaje uburyo bwo kwinjiza amadolari kubera ifatwa ry’umuntu; ingo zishobora kugaragaza ko umushahara wazo wagabanutse cyangwa wahagaze mu gihe cy’ukwiyongera kw’ibikorwa bya ICE; ndetse n’ingo ziri mu kaga gakomeye kurusha izindi, harimo izirimo umubyeyi umwe.

Kwirinda kwirukanwa mu nzu

Nubwo kwirukanwa mu nzu bifitanye isano n’ubwiyongere kw’ibikorwa bya ICE bitaragera ku rwego rwo hejuru, Rwaganje aragira inama abantu ko ibyago biri hafi. Yagize ati: “Turagerageza gukumira ikibazo mbere y’igihe. Kwirukanwa kwa mbere nigutangira, tuzashyira he iyi miryango?”

ProsperityME yagerageje kuganira n’inzego za leta n’ibigo bishinzwe amacumbi ariko kugeza ubu ntirahabwa igisubizo ku mugaragaro. Mu gihe bimeze bityo, uyu muryango ukorana n’abafatanyabikorwa nka Project Home, watangiye gukusanya $330,000 yo gufasha mu bukode, kandi ukomeza gufasha imiryango kubona abayakira aho bishoboka.

Amasomo yavuye mu bihe bibi

Nubwo kwirukanwa mu nzu bifitanye isano n’ubwiyongere kw’ibikorwa bya ICE bitaragera ku rwego rwo hejuru, Rwaganje aragira inama abantu ko ibyago biri hafi. Yagize ati: “Turagerageza gukumira ikibazo mbere y’igihe. Kwirukanwa kwa mbere nigutangira, tuzashyira he iyi miryango?”

Kuri ProsperityME, ubwiyongere bw’ibikorwa bya ICE byafashije mu kwibutsa amasomo akomeye ariko afite akamaro. Rwaganje avuga ko buri kibazo cyose kigaragaza ibyuho bihari kandi kikanerekano ko ari ngombwa ko habaho guhindura imikorere.

Amasomo yavuye mu bihe bibi

Kuri ProsperityME, ubwiyongere bw’ibikorwa bya ICE byafashije mu kwibutsa amasomo akomeye ariko afite akamaro. Rwaganje avuga ko buri kibazo cyose kigaragaza ibyuho bihari kandi kikanerekano ko ari ngombwa ko habaho guhindura imikorere.

Yagize ati: “Mu gihe cya COVID 19, ntitwari umuryango ukora mu by’ubuzima, ariko twabyinjiyemo. Twashyize abantu mu mahoteli igihe batari bafite aho kuba. Iki kibazo nacyo cyadusabye kongera guhindura imikorere.”

Uyu muryango kandi wamenye akamaro k’amakuru y’ukuri, uburira abantu kwirinda ibihuha bitera ubwoba kandi bigakoma mu nkokora ibikorwa by’imiryango y’abaturage.

Icy’ingenzi kurushaho, iki kibazo cyagaragaje ukwivuguruza gukomeye kuri politiki yo gukurikirana abimukira muri Maine. Rwaganje yavuze ati: “Iyi ni leta ifite abaturage basaza. Abimukira ni ba rwiyemezamirimo, abasoreshwa, n’abakozi. Si abanyabyaha. Ni abantu b’ingirakamaro.”

Yahamagariye rubanda muri rusange, harimo n’Urugaga rw’Abikorera, kwemera ko gukurikirana abimukira atari ‘ikibazo kiri ku ruhande,’ ahubwo ari ikintu kigira ingaruka ku bukungu bwa leta, ituze ry’imikorere y’amacumbi, n’imibanire myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Ntidushobora kubaho tudafite abimukira. Tugomba guhangana n’ibibazo turi dufatanije atari nk’ibirwa bitandukanye, ahubwo nk’umuryango umwe.”

Mu gihe ikigega cy’ubutabazi gikomeje kugorwa no kungana n’abasba ubufasha, ku miryango myinshi, ubwoba bwo kwirukanwa mu nzu ntibwigeze bugabanuka kandi inkunga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe iracyari nto.