By Kathreen Harrison

Abayobozi b’imiryango y’abimukira yo muri Maine ndetse n’indi miryango ibatera inkunga bari bamaze kubona ko COVID-19 izibasira abimukira baba muri Maine bitewe n’uko imibereho yabo ndetse n’ubushobozi bwabo bidahagije. Bidasubirwaho ibitangazwa n’imibare iva mu kigo gikumira indwara CDC byaje ibishimangira ndetse bikabije.

Tariki 27, Gicurasi, ikigo gikumira indwara muri Maine, (Center for Disease Control (CDC) cyashyize ahagaragara imibare mishya y’abanduye COVID-19   bo muri ba nyamuke.  Iyi mibare yerekana ko 25% by’abanduye ari abava muri ba nyamuke nk’abirabura, bivuze ko umwe muri bane banduye ari uwo muri ba nyamuke muri Maine.  Iyi mibare irerekana intera ikabije ku bwandu aho ba nyamuke bigaragara ko bibasiwe cyane. Ibarura rya 2019 ryerekanye ko mu batuye Maine abatari abazungu bafatwa nka nyamuke ari 7%.

Aho bikomerera noneho ni kuri ba Nyamuke b’abirabura aho 20% by’abanduye cg se umwe muri batanu banduye ari umwirabura mu gihe ibarura rivuga ko 1.6% by’abatuye Maine aribo birabura cg umwe muri 60 batuye Maine. Ubu bwandu kandi bukomeje kwiyongera muri ba Nyamuke: Tariki 29 Mata ari nabwo imibare ya mbere yashyirwaga ahagaragara, ubwandu bwari 5.09% mu birabura bo muri Maine. Ibi biragaragara ko muri Maine ubwandu bwagiye bwiyongera bigendeye ku kuba uri muri ba Nyamuke cg ba Nyamwishi kandi bikomeje kurushaho kuba bibi cyane.

Mu kwezi kumwe, ubwandu bwikubye hejuru ya kane. Maine ntijya itangaza ubwandu ifatiye ku mibare y’abanduye n’amoko yabo.

Ikigo gikusanya imibare kuri COVID ishingiye ku moko (The Atlantic COVID Racial Data Tracker) kivuga ko 25% by’abazira iyi ndwara ari abirabura mu gihe 13% by’abaturage ba Amerika ari abirabura.Ubwandu bw’abirabura muri Maine buri muburi ku rwego rwo hejuru muri Amerika.

Mu rwego rwo  gukumira ko iyi ndwara yakwica imbaga, abayobora imiryango y’abimukira yo muri Maine batangiye guhashya iyi ndwara ahagana mu kwa gatatu. Bavuga ko ibi bidatunguranye kuko bari barabiketse hakiri kare. Bari bagaragaje ko COVID-19 izibasira cyane abimukira kubera uburyo babamo n’amikoro bitabaha uburyo bwo kwirinda. Aba bayobozi bakaba barahise batangira gushyiraho ingamba n’ubu zigifasha abo bareberera.

Mufalo Chitam  uyobora impuzamiryango y’abimukira iharanira uburenganzira bwabo avuga ko ibi bari babyiteze ko biba kuri banyamuke: “Iki kibazo twakigiyemo nk’icyihutirwa dushakira ibisubizo covid-19  ku bafite imbogamizi z’ururimi, izo kujya kwa muganga n’ibindi. Twari tuzi ko ari igihe gito gusa bakazahazwa n’icyo cyorezo”. Impuzamiryango y’abimukira ikaba igizwe n’imiryango 69.

Mufalo Chitam, Executive Director of Maine Immigrants’ Rights Coalition

Hagiye hashyirwaho amatsinda y’ibikorwa yo kureba ibyafasha abimukira muri Maine. Aya matsinda ahura mu yakure ndetse agahuza n’imiryango ifasha abimukira itandukanye muri Maine. Amatsinda amwe ahurira ku ngingo runaka urugero nko gusobanura mu rurimi n’umuco w’abimukira amakuru ajyanye na COVID-19, kwipimisha, kugira abajyanama b’ubuzima bazi umuco n’ururimi rw’abimukira, amakuru ajyanye no gukurikirana abarwaye mu miryango y’ahatuye abimukira, aho bakorera ndetse n’aho babaga na mbere y’iki cyorezo.

Andi matsinda yashyize imbaraga mu gukumira icyorezo n’ingaruka cyateje mu myigire y’abana bo mu miryango itifashije ugereranije niyifashije. Abandi bakoze mu guhuza abakeneye ubufasha bw’ibiryo naho babitanga. Amatsinda amwe akorera mu duce dutandukanye. Nkuko bitangazwa n’amatsinda amwe namwe, bamwe bagiye bakora ku buryo habaho uburyo bwo guhana amakuru buhagije kandi bukorana n’ubuyobozi bwa Leta na Guverineri Mills, ndetse n’ubuyobozi bw’imigi.

“Kuva mu kwa gatatu, ubwo virusi ya mbere yavugwaga muri Maine, abaha serivisi abimukira bo muri Maine, bahise bishyira hamwe ngo bakore ubuvugizi ndetse no kuzamura ubufatanye  mu gushakira ibisubizo ibyo abimukira bakenera byihutirwa birebana n’umuco wabo ndetse n’indimi bigendanye no kwirinda COVID-19.” Ibi ni ibitangazwa na Hussein Fatuma umuyobozi mukuru w’ikigo Immigrant Resource Center of Maine mu kiganiro kuri terefone.

Abahanga mu by’ibyorezo ndetse n’ubuzima rusange nabo ntibatunguwe no kubona intera iri hagati yo kwandura kuri ba nyamuke n’abasigaye. Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’ikigo gishinzwe gukumira indwara CDC, ibyorezo bikunze kwibasira abantu benshi bo muri ba nyamuke igihe cyose biteye. Iyi nyandiko ivuga ko impamvu z’iyi ntera yo kwandura ari imibereho babamo, utuzi bakora, ndetse n’ibibazo by’ubuzima baba basanzwe bifitye.

Muri Werurwe tariki 13,  abagera kuri  80 bahagarariye imiryango itandukanye iharanira gukemura ibibazo by’abimukira bahuye na Dr Nirav Shah , umuyobozi w’ikigo gikumira indwara muri Maine-CDC. Bakomeje kandi kugirana inama ihoraho na Kristine Jenkins na Jamie L. Paul, bahagarariye CDC kugirango hashakwe igisubizo nko kubirebana n’abimukira bakorera mu bigo nka  Tyson Foods, Bristol Seafood, no mu duce twa Cumberland na Androscoggin. Dr. Shah  kandi yahuye n’abahagarariye abimukira kenshi kuva  muri Werurwe ndetse n’imryango ibafasha.

Ukwiyongera ko kugerwaho no kwipimisha, ukwiyongera ko gukurikirana abafashwe cg se abagaragaweho n’ibimenyetso bikozwe n’abakomoka mu miryango y’abimukira hamwe n’abajyanama b’ubuzima biri mu bintu bitatu abayobora imiryango y’abimukira basabye ubuyobozi kuva mu kwagatatu. Ikiyongeraho kandi bakomeje gukangurira abajyanama b’ubuzima (CHOWS) kwegera imiryango y’abimukira ikeneye ubufasha.

Nélida R. Berke, uhagarariye gahunda yita ku buzima bwa ba nyamuke ikorera mu biro bishinzwe ubuzima n’imibereho mu mugi wa  Portland yasobanuye abinyujije muri zoom ko abajyanama b’ubuzima bafite umwihariko wo kuba bazi abo baha ubufasha ndetse bakaba bahuje imico imwe nimwe, ubuzima, ubwoko, imibereho ndetse n’ururimi. Agira ati: “abajyanama b’ubuzima ni bamwe n’umuryango bafasha. Bafasha mu kuzigama igihe n’ubukungu kuko abantu babaha amakuru byihuse kurusha uko bayaha undi utari uwabo –naho abandi bagomba guteganya uburyo bazabageraho, kubaka umubano no kwizerana bimwe bifata igihe kirekire naho abajyanama b’ubuzima barabizi kandi batuma akazi gakoreka vuba.”

Lisa Tapert, umuyobozi mukuru wa Maine Mobile Health Program, yifuza hagezwa mu duce dutuyemo imiryango y’abimukira bityo bakisuzumisha bakubona ahasuzumirwa indwara ya COVID-19 dateze imodoka ndetse n’abatagira abaganga bihariye bakabasha kwipimisha.  Yavuze ku kamaro ko gukorana n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abayobora abimukira mu rwego rwo kugera ku musaruro ufatika. “Nifuza kubona ikigo gikumira indwara CDC gikorana n’imiryango nka  Mano en Mano, Maine Access Immigrant Network, New Mainers Public Health Initiative,  n’indi itandukanye mu kurebera hamwe ahakenewe gusuzuma abantu.” Ibi bikaba ari mu rwego rwo kwitegura gukumira icyorezo cyagiye kigaragara nko mu nganda z’inyama n’ahandi mu minsi yashize.  Ku murongo wa terefone kandi Lisa akomeza avuga ko mu gihe runaka kitazwi ibyorezo nk’ibi bishobora kugaruka niba hatabayeho gugupima guhoraho.

Abdulkerim Said, Director of New Mainers Public Health Initiative

Fatuma Hussein, ku murongo wa terefone tariki 20 Gicurasi, yagaragaje ko nyuma y’ibyumweru bubaka ubufanye mu mugi wa Lewiston, babashije kugera ku musaruro wo gukorera hamwe mu guhashya icyorezo muri aka gace. “Dufite imikoranire myiza tukanahana amakuru ku gihe kuva hasi kugeza hejuru. Turakorera hamwe ngo dukumire ibyorezo bitari ngombwa-nkaba mboneyeho no gushimira abo dukorana.”

Nirav Shah avuga ko ubwandu bugwiriye muri ba nyamucye buterwa ahenshi n’imirimo ihemba amafaranga macye yo mu bitaro, mu nzu zita ku bakuze, mu maduka ndeste n’inganda zitunganya ibiribwa aho usanga akenshi ikorwa n’abimukira. Iyi mirimo kandi niyo ikunze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19 kandi nayo ibarwa nk’imirimo shinganwa.

“Abakora iyi mirimo bari ku murongo wambere wo kwandura virusi kuko ntibabasha kuguma mu rugo” ibi ni ibitangazwa na Dr Shah uhagarariye CDC Maine hari mu nama n’abanyamakuru tariki 22 Gicurasi. Avuga kandi ko kuba aba bakozi baba batabasha kubona uko bivuza biboroheye cyane cyane abarwaye indwara z’akarande bityo bakabigiriramo ingorane zo kurwara cyane igihe bafashwe na COVD-19.

Ukubaho mu kivunge biri mubigaragazwa na CDC nk’intandaro yo kwandura ku bwinshi iyo hateye icyorezo mu kiciro cy’abafite amikoro makeya. Ubukode burahenze muri Maine aho abahembwa umushahara muto basangira inzu imwe akenshi. Abdulkerim  Said, umuyobozi w’ikigo NMHI  avuga ko mu gace atuyemo abenshi basangira icumbi akaba atewe ubwoba n’ikwirakwizwa ry’ubwandu muri ako gace kuko abagaragaweho n’ubwandu batabasha kujya mu kato uko bikwiye.

Crystal Cron, ahagarariye umuryango w’abasipanishi Presente!Maine, uyu muryango ukora ubuvugizi ku basipanishi hamwe na Saidi n’abandi bakomeje gusaba CDC kwagura inyito y’ahantu hahurira abantu benshi hagashyirwamo n’amazu ahuriramo abantu benshi. Cron agira ati: “Imiryango myinshi ibana ari bane batanu mu nzu imwe aho buri muryango ufata icyumba kimwe bityo bikaba bigoye kwishyira mu kato igihe urwaye ushaka kujya mu kato uzabigenza ute?”

Hagati aho tariki 26 Gicurasi, Shah yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano na zimwe muri Hotel zo muri Maine zafasha abantu kujya mu kato kubadafite uko bajya mu kato. Avuga ko yavuganye n’abimukira bakomeza kumubwirako bigoye kubona aho umuntu ajya mu kato none biri amahire hoteli zemeye gutanga ahantu wajya ukanahabwa ubufasha bukwiriye muri ibi bihe.

Dr. Shah akomeza avuga ko uguhererekanya indwara mu miryango byagiye bigira uruhare runini mu kongera imibare yabanduye Virusi muri Maine akaba akangurira abantu bose kwipimisha yaba ufte ibimenyetso cg se uwaba yarahuye nuwarwaye. Tariki 19 Gicurasi, Iyi virusi yacuncumutse ku bwinshi mu gace ka Portland mu nzu iri ku muhanda wa 100 State Street. Abantu 200 bahise bapimwa tariki 20 Gicurasi.  Tariki 26 Gicurasi  abagera kuri 23 mu bapimwe bagaragayeho ubwandu ubu bakaba bari gukurikiranwa aho banyuze ndetse nabo banduje.

Byakunze kugorana hagati ya Dr Shah n’abanyamakuru aho yakomeje kwanga kubatangariza uko ubwandu buhagaze hagendeye ku moko yabatuye Maine kandi abashinzwe Ibiza barakusanyije ayo makuru. Dr Shah avuga ko yabyanze yirinda ko amoko amwe namwe yabuzwa amahwemo.

Chitam nawe yemeranya na Shah aho agira ati: ” Ihuriro ry’imiryango yabimukira rishyigikiye ko imibare y’abanduye ugendeye ku moko idakwiye gutangazwa mu turere kuko ntacyo ije guhindura nubundi kubyari bizwi ko amoko yaba nyamuke yibasiwe n’ubusumbane mu busanzwe-ahubwo biduteye ubwoba ko kubitangaza byatuma ba nyamuke barushaho kwibasirwa no gushyirwa kuruhande.”

Claude Rwaganje

Alison Beyea, ni umuyobozi mukuru w’umuryango ACLU wa Maine. Mu butumwa yanditse yagize ati: “Muri Maine, gutangaza amakuru arebana n’ubwoko runaka cg se yari anazwi bisa no gukubita urushyi umuntu mu mugongo ubigambiriye. Ugendeye ku ngorane ba nyamuke biberamo, Leta ifite inshingano zo kubika amakuru yose abareba no kubarinda”. ACLU irajya inama ko aya makuru yatangazwa ku rwego rw’igihugu aho kuba mu karere cg se ku murenge.

Mu butumwa bwa emeli, Rachel Healy wo muri ACLU Maine avuga ko bafite inshingano zo kurinda ba nyamuke no kubafasha gusiga ivangurwa ryatambutse-anahakana bya cyane kandi ko iyi mibare idakwiye gukoreshwa mu kuvangura uwariwe wese cg se kumugirira nabi.

Claude Rwaganje, umujyanama mu mugi wa Westbrook akaba umuyobozi wa ProsperityME nawe yagize icyo atangaza.  Avuga ko gutangaza imibare hagendewe kuho umuntu atuye nta byinshi bizahindura kuko imibare ihari irahagije ngo umuntu yumve uburemere bw’intera iri hagati y’amoko atuye Amerika ndetse n’uburyo ba nyamuke batitabwaho bikwiriye. Ati ntidukeneye iyo mibare ngo dutoneke abamaze gutonekara.

Dr. Shah mu nama yabaye tariki 26 Gicurasi yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza amakuru yisumbuyeho. Avuga ko  abanduye bamaze kuba benshi cyane ku rugero rwo kuba watangaza imibare yabo kandi ukanagirira ibanga ubwoko runaka mu banduye.