Contributed by Maine Credit Unions

Iyo umwe mubagize umuryango cyangwa inshuti ya hafi ipfuye, birasanzwe ko umuntu abimenyesha abandi. Bamwe bahitamo gusezera kubo babuze basangiza abandi amagambo meza mu nkuru zivuga ku rupfu cyangwa bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara uburyo abantu baba bari kunamira uwabo, cyangwa se uko abantu bari kuzirikana ubuzima uwapfuye yabayeho, amakuru atangwa ashobora rimwe na rimwe kwisanga mu biganza by’abajura bifuza gukora ubwo bujura kuri interineti bitwaje nyakwigendera. Muri ubu buryo bw’ubujura, abagizi ba nabi bafata amakuru bakuye mu nkuru no ku mbuga nkoranyambaga nk’amatariki y’amavuko, amazina n’abana, mbese buri cyose babasha kubona kugirango bategura ubutekamutwe. Imiryango y’uwapfuye ishobora kwirinda gutekerwa imitwe igahanga amaso ugukira no guhozanya amarira.

Ubutekamutwe bushingiye ku mwenda wa nyakwigendera  

Nyuma yo kubona amakuru arambuye ku bagize umuryango w’ uwapfuye, umutekamutwe ashobora kubahamagara akiyita umuntu ushinzwe gukurikirana imyenda yasize. Mu gihe ari kwiyita ushinzwe kwakira ubwishyu, abwira abagize umuryango we ko ashizwe kwakira ubwishyu bw’imyenda yasize. Bitewe n’uko aba afite amakuru ahagije ku wapfuye ndetse n’ay’abagize umuryango wabo, birashoboka ko abantu bagirango aravugisha ukuri. Aba bantu batega imitego mu gihe abantu bari mu gahinda. Nk’urugero bashobora kugira bati “umugabo wawe yafashe umwenda w’$1,500 kandi igihe cyo kwishyura cyararenze. Nitutakira ubwishyu bwawe uyu munsi, turohereza konti yawe mu bashinzwe gutanga ibihano.” Baba bizeye ko umuntu ahita yohereza amafaranga adafashe umwanya wo kubitekerezaho, bitewe n’uko baba bahugiye mu gahinda n’andi marangamutima bijyana. Abantu baba bakwiye guhita bakupa, ahubwo bagashaka amakuru ngo barebe ko koko niba uyu muntu ibyo avuga ari ukuri.

Ubutekamutwe bushingira ku bwishingizi  

Muri ubu butekamutwe, ababukora bahamagara abagize umuryango bakababwira ko nyakwigendera afite imyenda myinshi imaze igihe itishyurwa mu bwishingizi bw’ubuzima. Urugero, bagira bati“turakwihanganisha ku bw’urupfu rw’umugore wawe. Ubu hashize igihe tutabona ubwishyu bwe bw’ubwishingizi bw’ubuzima, gusa turabihanganira ngo mube mwavugurura ubwo bwishingizi. Mutwoherereje $3000 y’ibirarane afite, mwahabwa $100,000.” Ubu ni ubutekamutwe. Ibi bikubayeho, uba ugomba guhita urekeraho kuvugana n’uwo muntu ahubwo ugahamagara ikigo cy’ubwishingizi uwawe yakoranaga nacyo, ukiyumvira rwose ko Atari bo baguhamagaye.

Abatekamutwe biyitirira  

Mu gihe ubutekamutwe bwabanje butega imitego abagize ibyago, bakabafatirana mu kababaro n’ubwoba, ubu bwo si ko bukora. Ahubwo, aba bo baza bameze nk’aho ari urumuri mu mwijima rukubonekera. Aho kuvuga ko uwapfuye yari afite amafaranga agomba kwishyura, aba baza bakubwira ko ahubwo hari amafaranga yemerewe. Nk’urugero, bashobora kubabwira ko uwanyu yasigiwe umurage, gusa bakaba bakeneye kwishyura yo gutunganya dosiye. Benshi bajya bagwa muri iyo mitego bagashiduka bizeye abatekamutwe. Abagize umuryango baba bakwiye kubaza amazina y’uhamagaye, nimero ndetse na sosiyete bakorera kugirango uze kongera ubahamagare. Nibahita bakupa cyangwa bakagerageza guhindura ibyo muri kuvugaho, biba bishoboka cyane ko uri kuvugana n’abatekamutwe. Iyo ibi bibaye, abantu baba bakwiye gukupa rwose ubundi bagakora ubushakashatsi kugirango bamenye neza niba ibyo abo bavuga ari ukuri.

ubujura bwo murugo  

Ubu bwo butandukanye n’ubwabanje haruguru, kuko umujura aba yizeye ko ntaho azahurira n’inshuti cyangwa se abo mu muryango wa nyakwigendera. Iyo umuntu apfuye, amasaha n’amatariki yo gushyingura aratangazwa mu nkuru zibika cyangwa se ahandi kuri interineti. Abajura bashobora kwifashisha ayo makuru maze bakifashisha serivisi zo gushyingura kuri ayo masaha neza maze bagategura ubujura, batekereza ko abagize umuryango bazaba bari mu gushyingura murugo nta muntu uhari. Imiryango ikwiye kwirinda ubu bujura bareka gutangaza aho uwapfuye yari atuye mu matangazo yo kubika cyangwa se cyangwa se bagasaba umuntu bizeye utari bujye gushyingura gusigara kurugo mu gihe cyo gushyingura.

Uburyo bwiza abantu bakoresha birinda ubutekamutwe n’ubujura bukorwa umuntu yapfuye ni ukudatangaza amakuru menshi cyane ya nyakwigendera mu matangazo yo kubika, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose hatangarizwa amakuru ya nyakwigendera. Abantu bamenye neza ibyo bakwiye kwitondera, bakirinda ubutekamutwe ubundi bagahugira mu guhumurizanya no guhozanya.