Inkuru ya Eloge Willy Kaneza

Portland, Maine – Mu ibaruwa ifite uburemere kandi ifunguye yandikiwe perezida wa U.S. Donald Trump, n’abandi bantu bose b’umutima, impunzi y’Umunyekongo – hano twise Sabine Magna, izina ryirihimbano dukoresheje ngo turinde umwirondoro we – yagaragaje impungenge zivanze n’ubwoba, ndetse no kutamenya niba ejo azaba akiriho. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahunga igihugu cye nyuma yo gushaka kwicwa n’umwe mu bakozi ba guverinoma. 

Kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe, avuga ko asimbuka icyago kimwe agahita yisanga mu kindi – ubwoba buhoraho bwo gutabwa muri yombi, gukurwa mu gihugu, ndetse no gutandukanywa n’ubuzima ari kugerageza kubaka hamwe n’abana be.

“Mbana ubwoba munda,” niko yanditse. “Ubwoba bwo gusohoka ngo njye gushaka akazi, kabone n’ubwo abana banjye baba bashonje. Ubwoba bwo kujya kwa muganga igihe umwe muri bo arwaye.”

Inzozi za kinyamerika ziri kunca mu myanya y’intoki

Sabine avuga ko yakuze akunda cyane Leta Zunze Ubumwe – ubutaka bw’ubwigenge, igihugu aho agaciro ka muntu kubahwa. Gusa izo nzozi, avuga ko zitangiye kumuhindukira nk’inzozi mbi. Akabaho adafite sitati yemewe n’amategeko, akihisha, kimwe n’ibindi bihumbi byasabye ubuhungiro ku butaka bwa Amerika.

“Tubayeho nko mu gicucu, twarakomeretse mu mitekerereze – nyamara turacecetse.”

Avuga ko atabasha kugaburira abana be bitewe n’uko afite ubwoba bwinshi bwo gukora. Avuga ko yirinda kubajyana kwa muganga kubera ubwoba bwo gukurikirwa no gutabwa muri yombi. Arabaza ati, “ni iki twakoze ngo dukorerwe ibi?” akongera ati “Kubera iki ikiremwamuntu cyakwihakanwa kuri uru rugero, umuntu wishakira kwiberaho mu mahoro gusa?”


Ubujurire bwihuse kuri Perezida Trump

Ibaruwa ya Sabine ntabwo ari impuruza y’umuntu uri kaga gusa – ahubwo ni ubujurire bwihuse ku myumvire ya Perezida Trump kubirebana n’ubutabera n’ubumuntu. Amugira inama yo kureba umubabaro uherekeje imibare y’abimukira, akumva neza ubwoba buri ku buzima bw’ababyeyi nkawe.

“Ntabwo wubaka igihigu cy’igihanganye wibasira babandi basanzwe bari hasi. Ntabwo urinda igihugu ukoresheje guhonyora babandi basanzwe bafite intege nke.”

Amusaba kwishyira mu mwanya we, akibaza abana be bari kurira kubera inzara cyangwa ubwoba, ubundi agatekereza amahitamo atakwihanganirwa byamutera gufata.

Ubuzima mu gihirahiro

Ibaruwa ye irangizwa n’interuro ibabaje igaragaza urugero ariho rwo kwiheba:

“Umunsi umwe nibaza kumfata ngo bansubizeyo, byarutwa n’uko napfa. Bitewe n’uko kunsubiza yo ari ukuncira urwo gupfa.”

Ubuhamya bwa Sabine Magna bwakije itara ku ruhande rw’ibiganiro ku bimukira akenshi bikunze kutitabwaho: igice cy’ubumuntu. Mu gihe igitutu cya politiki kiri kuzamuka ndetse na politiki zikarushaho gukazwa ku butegetsi bwa perezida Trump, amagambo ye yabaye nk’urwibutso ruziritse kuri buri dosiye, kuri buri nimero, hari ubuzima, umuryango, ndetse n’ikizere cy’umutekano ariko gicye.

Ijwi rye riza risanga andi menshi y’abasaba ubuhungiro batari gusabiriza impuhwe – ahubwo kubonwa gusa, kumvwa, ndetse no guhabwa agaciro.