
Uko isi irushaho gukoresha ikoranabuhanga, ni nako konti zo kuri interineti zirushaho kwibasirwa n’abajura baba bagerageza kwiba amakuru yerekeye abantu. Mu 2021, komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri U.S. yakiriye raporo ziva ku barenga miliyoni 2.8, bari bibwe agera kuri miliyari $5.8. Uburyo bw’ubujuru buzwi cyane kuri mudasobwa, ni ubw’abiyitirira umwirondoro ndetse n’ubujura mu guhahira kuri mudasobwa. Mu gihe ijambo-banga ari wo musingi w’ubwirinzi mu kurinda amakuru yerekeye umuntu ndetse no gukumira ubujura, ni uburyo budakomeye. Abantu bashobora kwibeshya ko kuba bafite ijambo – banga rivanze amagambo atandukanye kandi adafite aho ahuriye bitoroshye kumenya bihagije ngo umuntu abe yizeye umutekano we kuri interineti. Igihe abo uhahiraho babitse ijambo-banga ryawe nabi maze ba rusahuriramunduru bakinjira mu bubiko bwabo, baba begeze ku magambo-banga ya buri wese bakorana. Uburyo bwa kabiri kandi bufite imbaraga cyane bwo kwirinda ni uburyo bubiri bwo kwinjira muri konti.
Ese uburyo bubiri bwo kwinjira muri konti ni iki?
Ubu ni uburyo bwisumbuyeho bwo kurindira umutekano konti bukoreshwa umuntu yinjira muri konti ye. Nk’ubusanzwe, abantu bashyiramo izina bakoreshwa cyangwa imeyiri yabo, ubundi bagashyiramo ijambo – banga. Gusa, aho kugirango uhite uhabwa uburenganzira kuri konti zabo nyuma yo kwinjizamo ijambo-banga, umuntu aba agomba kwemeza ko ari we koko akoresheje ubundi buryo. Urugero, ikigo cyohereza ubutumwa bugufi cyangwa imeyiri bukubiyemo imibare ikoreshwa rimwe gusa umuntu aba agomba gushyiramo ngo igikorwa cyo kwinjiramo kibe cyuzuye neza. Uburyo buryo bubiri bwo kwinjira bukoreshwa ni ugukoresha ibimenyetso by’umubiri nk’igikumwe cyangwa se isura.
Hari kandi porogaramu za telefone ziri kugenda zisakara. Izi porogaramu zikora kode zihindagurika kenshi umuntu akoresha yinjira muri konti ye. Iyo umuntu akoresha porogaramu ngo yinjire muri konti ye akoresheje uburyo bubiri, azafata kopi ya kode muri porogaramu kugirango abashe kwinjira. Ibi bituma kwinjira muri konti bikomerera cyane kurusha abajura. Kabone n’ubwo yaba yabashije kubona ijambo-banga, baba badashobora kwinjiramo igihe badafite telefone igendanwa ya nyiri konte. Igihe hakoreshwa igikumwe cyangwa se isura, ba badashobora kwinjira mo kabone n’ubwo baba bafite ijambo-banga ndetse na telefone ya nyiri konti.
Ni he umuntu yakoresha uburyo bubiri bwo kwinjira?
Ibigo by’imari: nk’ibigo bitanga inguzanyo, banki n’ibindi byashoye menshi mu ikoranabuhanga ryo kuvumbura ubujura. N’ubwo bimeze bityo, igihe uburyo bwo kwinjira kabiri muri konti bwateganyijwe, bukoreshe kugirango umenye neza ko umutungo wawe utekanye.
Kwinjira muri imeyiri: Umugizi wa nabi ashobora kuguteza ibyago byinshi igihe yaba yabashije kwinjira muri imeyiri yawe. Imeyiri ni uburyo busanzwe bukoreshwa bwo koherezaho umuyoboro wo guhindura ijambo-banga. Inakoreshwa kandi ngo hemezwe neza ko umuntu ari we koko uri kwinjira muri konti runaka. Ihutire kurinda imeyiri yawe ukoresheje uburyo bubiri bwo kwinjiramo.
Imbuga nkoranyambaga: Iyo umugizi wa nabi abashije kwinjira mu mbuga nkoranyambaga z’umuntu aba abonye uko agera ku makuru ye amwerekeyeho ubwe ari nako agera ku makuru yerekeye inshuti ze n’umuryango. Ayo makuru ashobora gukoreshwa hibwa umwirondoro. Hari buri rubuga nkoranyambaga rwemera ndetse rushishikariza abarukoresha gukoresha uburyo bubiri bwo kwinjiramo.
Konti ukoresha uhahira ku ikoranabuhanga: igihe ukoresha ikarita yawe yaba y’amafaranga yawe cyangwa iy’umwenda, cyangwa konti y’ikigo runaka cy’imari uri guhahira ku ikoranabuhanga, rinda uburyo bwo kwinjiramo ukoresheje uburyo bubiri bwo kwinjiramo. Iyo umugizi wa nabi abashije kubona izina ndetse n’ijambo – banga ukoresha aba ashobora guhaha ubundi akohereza ibyo yaguze ahantu hose ashaka. Aba ashobora kandi gufata kopi y’ayo makuru akazayakoresha ubutaha cyangwa agafungura umurongo w’inguzanyo ahandi.
Kugirango wizere ko urinzwe bihagije, koresha uburyo bubiri bwo kwinjira ahantu hose bemera ubu buryo. N’ubwo nta buryo na bumwe bw’umutekano umuntu yavuga ko butanga umutekano wuzuye, uburyo bubiri bwo kwinjira butuma birushaho gukomerera cyane umujura ushaka kwiba amakuru y’umwirondoro cyangwa se kwinjira muri konti z’umuntu.