Inkuru ya Amy Harris

Icyumweru cyo guhashya uburozi bwa ‘Lead’ mu kwa cumi tariki 20 -26

Buri mwaka, muri Maine abana barenga 300 bari munsi y’imyaka 6 baba bashobora guhumanywa n’uburozi bwa ‘Lead’, kandi abakora mu nzego z’ubuzima, mu bijyanye n’inzu zo guturamo, abaganga ndetse n’abakorera ubuvugizi umuturage batahiriza umugozi umwe ngo bafashe abantu kurinda abana kuba bahura n’ubu burozi bukaze. Ku rwego rw’igihugu, abana bagera kuri gice cya miliyoni bafite urugero ruri hejuru rw’ikinyabutabire bwa ‘Lead’ mu maraso yabo. Ijanisha ry’iki kinyabutabire ryaramanutse mu myaka 10 ishize, gusa iki kiracyari ikibazo gikomeye cyane.

Val Johnstone, Chloe Dietrich, Michele Guyette doing outreach

Uburozi buterwa n’iki kinyabutabire bushobora kwangiza bucece ubwonko bw’abana na sisiteme yose y’iminsi mu buryo budashobora gukosorwa. Zimwe mu ngaruka z’uburozi bwa ‘Lead’ twavuga nko kudindira mu mikurire y’umwana, ibibazo mu kwiga ndetse no mu myitwarire, ibibazo mu kumva no kuvuga, ikigero kiri hasi cy’ubwenge ‘IQ’, igabanuka ry’ubushobozi bwo gutega amatwi, ndetse n’umusaruro mucye mu ishuri. Akenshi ibimenyetso ntabwo bigaragara, akaba ari yo mpamvu kwipimisha urugero rw’icyo kinyabutabire mu maraso ari ngombwa cyane. Urugero rupimwa umwana afatwa amaraso ku rutoki akayatanga kwa muganga cyangwa ku bitaro.

Bitewe n’uko urugero urwo ari rwo rwose rw’icyo kinyabutabire ari rubi, abaganga ndetse n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima batanga inama z’uko abana bose bari munsi y’imyaka 6, cyane cyane abatuye mu nzu z’abafite ubushobozi buke, abakodesha cyangwa abatuye mu nzu zubatswe mbere y’1978 bapimisha urugero rw’iki kinyabutabire buri mwaka. Ubuyobozi bw’igihugu bwahagaritse ikoreshwa ry’ikinyabutabire cyo mu irange cya ‘lead’ mu 1978, gusa amazu yo muri Maine arakuze, bityo inzu zo guturamo zitafashwe neza akenshi usanga zifite amarange agenda yomoka bityo bigateza ivumbi.

Ivumbi ryandujwe n’ikinyabutabire cya ‘lead’ ni ribi cyane, ndetse n’ubutaka bwandujwe na cyo nabwo ni uko. Ivumbi ryandujwe n’ikinyabutabire cya ‘Lead’ ryanduza abana benshi ubu burozi kurusha ikindi cyintu cyose muri Maine. Abana bato, akenshi usanga bakambakamba ku butaka, haba munzu imbere cyangwa se hanze, ubundi bagashyira ibiganza, ibikinisho ndetse n’ibindi bikoresho biba byamaze kwanduzwa n’icyo kinyabutabire mukanwa maze bikanduza cyane abana. Abakodesha amazu nibo bafite inshingano zo kumenya imyaka y’inzu zabo, maze abakodesha cyangwa se abashaka kuzigura bakamenya ko bafite uburenganzira bwo kubibaza.

Abagera kuri 40% by’abana bagagaragarwaho n’uburozi bwa ‘Lead’ baboneka muri Lewiston/Auburn, Portland-Westbrook, Bangor, Saco-Bidderford, na Sanford. Muri ibi bice bifite ibyago byinshi, byagaragaye ko amazu 8 ku 10 akodeshwa afite uburozi bwa ‘lead’.

Maine yatoye itegeko rusange mu 1999, risaba abana bose gutanga ibizamini by’amaraso ngo hapimwe ikigero cya ‘lead’. Iki kizamini kirasabwa ku bana bose bafite umwana 1 kugeza ku myaka 2-½. Abana bafite imyaka 3 kugeza kuri 5 bakwiye gupimwa igihe cyose batuye mu nzu zubatswe mbere y’1978 cyangwa se hari indi mpamvu yabongerera ibyayo byo kwandura.

Cyakora, kugirango upimwe bisaba ko umwana aba afite umuganga umuvura uzwi, nyamara ntabwo ari imiryango yose muri Maine ifite ubushobozi bwo kugera ku buvuzi bukenewe bitewe n’ibibazo by’ururimi cyangwa se bishamikiye ku muco. Imiryango myinshi kandi itinya ko yatera uburakari abakodesha bikaba byabagiraho ingaruka, ibi kandi bikaba byatera ababyeyi bamwe, cyane cyane abatuye mu nzu zikodeshwa, kwanga ko abana babo bapimwa cyangwa ko amazu yabo apimwa.

Umubare munini w’imiryango ituye mu bice bifite ibyago byinshi ikorana cyane n’urwego rwa Maine rushinzwe guhashya no gukumira ibyorezo (CDC) ngo hamenyekane inzu zishaje kandi imiryango ifite abana bagaragawe ho n’ikigero kinini cy’ikinyabutabire cya ‘lead’ mu maraso ifashwe. Muri byo harimo nka Healthy Androscoggin, Coastal Healthy Communities Coalition, New Mainers Public Health Initiative,Ikigo Nderabuzima cya Portland hamwe n’ibindi. Urubuga rwa Interineti rw’ishami rya CDC ya Maine rishinzwe gukumira ikwirakwira z’ubwandu bwa ‘lead’ rutanga amakuru menshi yerekeranye n’uburozi bwa lead n’uko wabwirinda mu ndimi zigera kuri 12 zitandukanye.

CDC ya Maine ifitanye amasezerano n’ikigo AK Health and Social Services muri Lewiston/Auburn ngo hongerwe ubumenye mu bijyanye n’imico CDC ya Maine ikeneye muri porogaramu yayo yo gukumira uburozi bwa ‘Lead’ mu bana.

Hibo Omer, umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi w’umuryango New Mainers Public Health Initiative, yakunze gukorana n’imiryango ngo abantu bumve neza ingaruka mbi z’uburozi bwa ‘Lead’ mu muryango mugari wa Lewiston/Auburn mu myaka igera kuri 15. Iyo abana bagaragaweho n’urugero runini rwa ‘Lead’, avugana n’ababyeyi babo. Agira ati: “Mbambwira ko ‘Lead’ ari uburozi kandi ko bagomba kwimuka. Mubwira ko inzu ye iri kumurogera umwana.”

Cyakora, uko bimeze ubu mu bijyanye n’imiturire, imiryango myinshi itinya ko yakwirukanwa mu nzu zabo, ndetse bagatinya ko batakongera kubona indi, igihe babwirwa ko izo nzu barimo zifite ikigero kinini cy’uburozi bwa ‘Lead’. Igihe umwana cyangwa inzu igaragaje ko ifite urugero ruteye inkenke z’ikinyabutabire cya ‘lead’, ushinzwe iyo nzu aba agomba guhita atangira ibijyanye na gahunda yo kurwanya ‘Lead’. Kurwanya ‘Lead’ ni uburyo butekanye bwo gukuraho cyangwa se kurwanya amarangi yose ashobora kuba arimo icyo kinyabutabire, cyakora bamwe mu bakodesha inzu hari ubwo bajya bagenda gake kubera ko icyo gikorwa gisaba amadolari atari make.

Amevi Assoutovi, Community Health Worker

Hari abakozi batojwe mu buryo bwiza n’abasemuzi bakaba bafasha mu kuganiriza ababyeyi ndetse n’abakodesha inzu binyuze muri zimwe muri gahunda zigamije kurwanya ‘lead’ muri leta, cyane cyane mu bice byibasiwe kurusha ibindi nka Cumberland na Androscoggin. Aba bantu batanga ibisobanuro bihagije kuri gahunda yo guhashya ikinyabutabire cya ‘lead’.

Valerie Johnstone umuhuzabikorwa wa gahunda y’ikigo nderabuzima cya Portland ishinzwe gukumira uburozi bwa ‘lead’avuga ko amevi Assoutovi, umukozi ushinzwe ubukamburambaga mu mujyi wa Portland, amaze igihe ari inkingi ikomeye ya gahunda zitandukanye zo guhashya ‘lead’.

Assoutovi, yagendaga mu ngo z’abantu yereka ababyeyi amarangi yomotse hamwe n’ayasadutse aho amadirishya afungira, akanasobanura kandi impamvu guhora umuntu apimisha ibizami by’amaraso by’abana babo ari ingenzi cyane. Abwira kandi abantu ko bashobora kwimuka by’igihe gito ngo abashinzwe kurwanya aya marangi arimo ikinyabutabire cya ‘lead’ bakore akazi kabo. Assoutovi avuga ko anezezwa cyane no kubona abo aha serivisi bishimye igihe bahawe ubufasha bakeneye bwo kwita ku bana babo.

Maine kuri ubu ifite ikibazo cy’umubare muto w’abakora akazi ko gukuraho no guhashya ‘lead’, gusa Michele Guyette, umuyobozi wa gahunda Portland Lead-Safe Housing yongereye ubushobozi bwo gufasha mu guhugura abakozi no kubateza imbere mu nyandiko zisaba amadolari yo gukoresha mu busabe bw’amamiliyoni y’amadolari, urwego akorera rwasabye – Agira ati :“Ndifuza kongera abakora aka kazi – twagakwiye kuba dufasha imiryango myinshi iyo tugira abakozi bahagije muri gahunda yo guhashya ‘lead’”.

Igihe bategereje ko nyir’inzu abona abakozi bafite uruhushya rwo gukuraho no guhashya ikinyabutabire cya ‘lead’, imiryango ifite abana bagaragaje ikigero kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya ‘lead’ mu maraso yabo, bashobora kugira icyo bakora ngo barinde abana babo ubu burozi. Aha twavuga nko gusukuza amazi inzu zabo byibura buri byumweru bibiri, ibi bikaba bikora umurimo mwiza cyane mu gukuraho amavumbi atagaragarira ijisho kurusha gukoresha ibyuma bikurura umwanda cyangwa se gukubura. Imiryango ikwiye kandi gukoresha isabune n’amazi mu koza ibiganza by’abana, udukoresho banyunguta, hamwe n’ibikino kandi kenshi cyane cyane mbere y’uko umwana arya cyangwa aryama.

Abafatanyabikorwa mu kurwanya ikinyabutabire cya ‘lead’ nk’ Ikigo Nderabuzima cya Portland batanze amahugurwa mu gihe cy’icyumweru cyahariwe Kurwanya no Gukumira Uburozi bwa Lead ku rwego rw’igihugu. Ukwacumi 20-26, 2024.

Ku mbuga za interineti zabo, CDC ya Maine itanga udukoresho tw’ubuntu two gupima lead mu ivumbi ngo abantu babe babasha gupima iki kinyabutabire mu nzu cyangwa se hafi y’inzu. Nk’uko bivugwa na Karyn Butts, umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukumira uburozi bwa Lead mu bana muri CDC ya Maine, myinshi mu miryango ifasha izaba igaragaza uburyo abantu bakoresha utwo dukoresho mu gihe cy’icyumweru cyahariwe kurwanya no guhashya uburozi bwa Lead ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko Hibo Omer w’ umushinga New Mainers Public Health abigaragaza, uburozi bwa ‘lead’ ni “impamvu yakwirindwa itera ubumuga abana bacu,” imiryango ituye muri Maine ishobora kwirinda ubu burozi, bamenya imyaka y’inzu zabo zifite, bapimisha inzu zabo ngo barebe ko ivumbi rihari ritanduye, ari nako bapimisha abana babo ibizamini by’amaraso byibura rimwe mu mwaka.

Kumenya byinshi ku cyumweru cyo kurwanya Uburozi bwa Lead ku rwego rw’igihugu n’ibikorwa byacyo aho utuye cyangwa se ukeneye ubufasha mu gukumira iyanduzwa ry’ubu burozi wahamagara:

  • • Muri Cumbeland County: Umujyi wa Portland, agashami gashinzwe ubuzima rusange, Valerie Johnstone, [email protected].
  • • Muri Lewiston/Auburn: Wavugisha Healthy Androscoggin, Lindsay Gannon, [email protected].
  • • Muri Biddeford: wavugisha umuryango Coastal Healthy Communities Coalition, Cheri Sullivan, [email protected].

Mu bindi bice, mwahamagara gahunda ya Maine ishinzwe gukumira uburozi bwa Lead mu bana bakabaha andi makuru mwakenera: (866) 292-3474 (Umurongo utishyurwa muri Maine), (207) 287-4311, TTY: Maine Relay 711.