Yanditswe na Sylvia Harkins

Mu myaka 50 ishize, leta ya Amerika yashyizeho urwego rushinzwe abakuze ruzwi nka AAAs, rushinzwe gufasha abafite imyaka 60 no kuzamura, kugirango babashe kubaho mu bwigenge kandi mu cyubahiro cyabo mu ngo zabo no mu miryango migari. Muri Maine hari ibigo bitanu byita ku bakuze bigakorera mu bice bitandukanye bya Leta. Imwe muri serivisi batanga ni ugusangira amakuru n’ubushobozi ku bakuze batuye Maine bityo babashe kubaho ubuzima bwiza kandi buzira ubwigunge. Abakozi b’urwego rwo mu majyepfo ya Maine rwita ku bakuze bavuga uburyo butatu babashije gufashamo ababagana.

Ubufasha bw’ibyo kurya nyuma yo kubura akazi  

Nyuma yo kubura kamwe mu tuzi twe, umuntu agira ibibazo by’ubukungu, maze bitewe n’ikiguzi kinini cy’ibyo kurya, akagorwa no kubona ibyo kurya. Umukozi ushinzwe gufasha abakeneye ubufasha yuzuza lisiti igenderwano ho harebwe ko umuntu runaka yakwemererwa ubufasha maze asanga umuntu yemerewe ubufasha mu byo kurya buzwi nka (Food stamps) hamwe n’izindi porogaramu. Uyu mukozi yuzuza ubusabe maze akabwohereza mu izina ry’ubukeneye.

Kwishyura inzu, guteganyiriza ibijyanye no kwimuka cyangwa se gukoresha imodoka?  

Uyu mukozi amaze igihe akorana n’umuntu ukeneye ubufasha mu by’inzu. Inzu yari amaze igihe abamo y’ibyumba bibiri yaragurishijwe, maze nyir’ukugura akaba atarigeze abamenyesha ibijyanye n’izamuka rinini ry’ubukode. Umuntu yarimo agerageza kubika amadolari ngo yitegure kwiuka ndetse akeneye no gukoresha inzu. Umukozi ushinzwe gutanga ubufasha mu by’imyubakire yamufashije kuzuza ubusabe bw’inzu, maze anahuza uyu muntu n’abakora mu by’amategeko arengera abakuze kugirango afashwe mu bujyanama ku bijyanye n’uburenganzira bwe nk’ukodesha. Uyu mukozi kandi yahuje uyu muntu n’umuryango witwa Bridges of Hope wamufashije kwishyura ikiguzi cyo gukoresha imodoka ye, bituma abasha kubima amadolari azamufasha mu bijyanye no kwimuka.

Uburyo umuntu atuye bishobora kugena niba abona ubufasha ariko si iteka.  

Umuntu wahawe ‘Green Card’ binyuze mu gushyingirwa amaze igihe gito apfakaye. Umugabo we w’umunyamerika yari afite abana yabyaranye n’undi mugore. Uyu muntu afite ubwoba bw’uko ashobora gutakaza Ikarita ye imwemerera gutura nyuma y’uko umugabo we apfuye, kandi ahangayikishijwe n’uko yabungabunga umutungo wabo ntutwawe n’abana ba nyakwigendera dore ko banakuze. Nyuma yo kumva iyo nkuru, umukozi ushinzwe gufasha abantu yahuje uyu muntu n’indi miryango nka Legal Services for Eldery a Legal Advocacy Project, yamufashije kuzuza impapuro zo kongerera igihe ikarita ye imwemerera gutura by’igihe kirekire. Yabashije kandi gukorana n’umunyamategeko nta kiguzi igihe abana ba nyakwigendera bari batangiye kujya mu mategeko ngo bamubuze kugira icyemezo na kimwe afata ku Mugabo we. Harimo kumubuza uburenganzira bwo gufata icyemezo ku mugabo we kugeza ku kumuvana mu nzu babagamo, aba bana batagiye uburyo bwo kumutera ubwoba. Uyu muntu ntabwo yari azi uburenganzira bwe, ndetse bitewe n’imico itandukanye ntiyabashaga kuba yavuga ibiri kumubaho cyangwa ngo abe yabaza ikibazo. Amaze gukorana n’uyu munyamategeko, uyu muntu yahawe umugabane we yari akwiye mu byasizwe n’umugabo we. Umukozi yamufashije kandi kuzuza ubusabe maze abona inzu ihendutse nk’umupfakazi.  

Buri wese muri twe agira ibibazo bye mu buzima. Uyu mukozi ukorera umuryango ufasha abakuze azatega amatwi inkuru yawe kandi akore ibishoboka byose ngo akubonere igisubizo cyangwa se asubize igisubizo cy’ikibazo cyawe. Wahamagara 1-877-353-3771 ubundi ugakurikiza ibisabwa ugahitamo agace utuyemo maze bakaguhuza n’urwego rwo muri ako gace rwita ku bakuze. Uzabasha guhabwa umusemuzi kandi nta kiguzi.