
Ubufasha mu kwiga buzwi nka “The PROSPER “
Amahirwe yo kwiga yashyiriweho abasaba ubuhungiro
Kugira impamyabushobozi ya Kaminuza bifungura inzugi muri America. Tugendeye ku masaha n’amasaha tumara duha inama abashaka kwiga, mu kigo ProsperityME tuzi neza ko kugira impamyabushobozi ya kaminuza bifasha mu iterambere ry’umuntu cyane mu kuzamura icyo winjiza. Muri 2016, ProsperityME yafatanyije na FAME (Finance Authority of Maine) bifasha abimukira kugera ku nguzanyo zo kwiga. Mu kiganiro tugirana umwe kuri umwe byatugaragarije ko abanyeshuri bava mu bimukira batemerewe kwiga cg se kubona inguzanyo za Leta ifasha abanyeshuri bandi kwiga. Mu kuba aba bimukira batagira aho bareba, bituma abatuye muri Maine batabona uko biga.Tumaze kubona ko bitameze neza twasanze hakenewe kugira igisubizo cyakemura ibi.
Muri 2018, ProsperityME yatangije ikitwa the PROSPER nka gahunda yo gufasha, abasaba ubuhungiro muri Maine ngo bagere ku ndoto zabo. Kuva icyo gihe tumaze gufasha abagera kuri batanu naho 12 bakaba bari kwiga muri kaminuza za SMCC, CMCC na USM. Iyi buruse iri gutera imbere kandi abayitera inkunga nibikunda hazafashwa abanda bagera kuri batanu mu mezi ari imbere ya 2021.
The PROSPER nka buruse ihabwa umuntu ngo ifashe mu kuriha amafaranga y’ishuri ndetse no kugura ibitabo muri kaminuza za Maine mu gihe kingana hafi n’imyaka ibiri. Kuko dushaka ko abanyeshuri batsidna neza, iyi nkunga igendana n’amafaranga ndestse n’ubufasha butari amafaranga. Uretse gutanga angana na $10,000 ku munyeshuri, tubihuza no guhuza abanyeshuri n’abajyanama b’abakorerabushake babafasha kubaka ubushuti mu mwuga bifuza gukora, kubona imenyerezamwuga mu byo bigeye, ndetse bakamenya uko bubaka umwirondoro wabo usaba akazi bamaze kwiga.
Ubusabe bw’iyi nkunga mu mwaka wa 2021-2022 buzafungura ahagana mu kuboza 2020. Kwemererwa ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:
• Kuba ufite stati y’usaba ubuhungiro cg se uri umunyeshuri w’umwimukira.
• Kuba utemerewe kwaka inguzanyo za Leta FAFSA,
• Kuba ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye cg se GED
• Kuba uba muri Maine
• Kuba uteganya kwiyandikisha muri kaminuza zo muri Maine
• Kuba werekana ko ukeneye inkunga.
Ubusabe mu mwaka wa 2021 buzashyirawa ahabagaragara mu mpera z’uyu mwaka ku rubuga rwa interinet ndetse waba ufite ikibazo wakwandikira Byron Bartlett, umuyobozi w’ubutegetsi unareba iyi porogaramu kuri [email protected] https://www.prosperityme.org/scholarships
Ku bashaka inguzanyo ya Leta FAFSA, hari amakuru yabafasha akaba ahabwa umuntu uyashaka mu gihe ahamagaye agahabwa ubusobanuro mu kigo cya FAME cg ProsperityME . Dushobora kugufasha kubaka inzira yawe mu kwiga ndetse ugategurira nabazagukomokaho. 





