Dr. Abdullahi Ahmed, umuyobozi wungirije w’ishuri Deering High School muri Portland, yaduahye igihe gito turaganira agira ibyo asangiza abakunzi n’abasomyi b’iki kinyamakuru: by’umwihariko ababyeyi bimukiye muri Maine bavuye mu bihugu bya Afurika aho uburezi bwaho butandukanye n’ubwo muri Maine.

Dr. Ahmed akomoka muri Somalia, ubushakashatsi bwe akorera impamyabushobozi ihanitse,  bukaba bwaribanze ku ruhare ababyeyi bahungiye muri Amerika bakwiye kugira mu burezi bw’abana babo. Avuga ko uburezi ari ingenzi mu gushyiraho icyerecyezo cy’ubuzima bw’umwana hano muri amerika ndetse kugirwamo uruhare n’ababyeyi bikaba ari ingenzi. Ahmed avuga ko kugira ngo umwana abashe kurenga ikiciro cy’ubukene agire aho agera bisaba ko umubyeyi aba yaragize uruhare mu myigire ye.

Dr. Ahmed avuga ko mu bihugu byinshi amashuri ndetse n’ubuzima bwo mu rugo bikunze gufatwa nkibice bibiri bihabanye: Ababyeyi baziko bamenya abana mu rugo naho abarimu bakabamenya ku ishuri. Muri ibyo bihugu abantu benshi baziko ibibera ku ishuri nta gishya kirimo! Aha ho harimo itandukaniro kuko ababyeyi n’abarimu barahura mu nama, ababyeyi baherekeza abana mu ngendoshuri, bakagenzura imyigire y’umwana biciye kuri mudasobwa, bakitabira imigoroba yo guhana amakuru ku mashuri yisumbuye ndetse n’ibindi byinshi.

Dr. Ahmed avuga ko ababyeyi bakigera muri Maine badakunze kwitabira ibikorwa bitegurwa hagati y’amashuri n’ababyeyi ariko ni ngombwa cyane. “Ababyeyi bagomba kumenya ko imikoro yo mu rugo yakozwe, bagakorera ubuvugizi abana babo mu byo bakenera ku ishuri, bakavugana n’abayobora ibigo, ndetse n’inama nyobozi z’amashuri”. Dr Ahmed kandi atsindagira ko ababyeyi bagomba kugenzura ubwitabire bw’abana ku mashuri.

Mu kiganiro twagiranye avuga ko ababyeyi bagomba kumenya ko abana babo cyane cyane abo mu mashuri yisumbuye bageze ku ishuri ku gihe kandi buri gihe. Avuga ko kandi igihe hoherejwe ubutumwa ko umwana atitabiriye ishuri ababyeyi bakwiye gukurikirana bakabaza. Agira inama ababyeyi kutajya bumvira abana bababeshya ko nta ngorane zirimo mu kuba atagiye ku ishuri. Muri Maine itegeko rivuga ko abana bagomba kuba bari ku ishuri cyereka umubyeyi yabisabiye uruhushya. Ibirenzeho ugutsinda usanga bigendana n’uko umwana yitabiriye amasomo. Dr Ahmed avuga ko ababyeyi bafite ikibazo cy’icyongereza badakwiye kugira impungenge kuko hari abasemuzi babafasha.

Muri Portland, ikigo gifasha mu ndimi zitandukanye MMC (Multilingual and Multicultural Center) gifasha mu gutanga abasemuzi bafasha umubyeyi ushaka kuvugana n’ishuri. Dr. Ahmed atsindagira ko ubutumwa ababyeyi bohererezwa kuri terefoni batagomba kubwirengagiza na gato.

Ubutumwa nyamukuru  bwa Dr. Ahmed ni uko ababyeyi bagomba kwihingamo uko uburezi bukora muri Maine bityo bagafasha abana babo gutsinda muri Amerika. Ababyeyi ntibakwiye kwibwira ko sisiteme ari zimwe nko mu bihugu baturutsemo, kuko biratandukanye mu misusire.