Wari uzi ko ihuriro rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro, ryatangaje ko ikigo cya leta kirwanya imiriro gitabara abagize ikibazo cy’imiriro bagera ku ngo 355,400 buri mwaka kuva 2012 kugeza 2016. Imibare iva muri iki kigo kandi yerekana ko iyi miriro yateje impfu zigera ku 2,560 ndetse no gukomereka ku bantu bangana na 11,670  buri mwaka. Ibyangizwa n’iyi miriro kandi bibarirwa ku kayabo kangana na miliyari $6.5.

Bamwe mu banyafurika baba muri Maine twaganiriye bavuga ko hakenewe kwigishwa kurwanya umuriro bigendeye ku mazu atuwemo muri Maine. Muri Afurika amazu menshi yubatse mu matafari ahiye cg se ibiti n’ibyondo bikaba ari ibikoresho bidafatwa vuba n’umuriro naho muri Maine,  inyubako zikoze mu biti kandi byakongoka vuba mu gihe cy’inkongi. Ikiyongeraho ibigo bishinzwe gukumira imiriro ntibikunze kuboneka muri Afurika ku buryo bisa naho ari bishya ku bakigera muri Maine. Bamwe bavuga ko kubona ibimodoka bijya kuzimya umuriro , urusaku rwabyo, polisi ibiherekeza byabanje kubatera urujijo bakigera muri Maine. Bageze naho bakeka ko aho batuye haba habaye igitero gikomeye, birumvikana kuko muri Afurika gushya kw’amazu ntibikunze kubaho bityo ntabwo bari bamenyereye ibyo kuzimya imiriro.

Bavuga ko muri Maine hari ibice bibiri by’abava muri Afurika, ababaga mu migi muri Afurika ndetse n’ababaga mu cyaro. Ababaga mu migi ubuzima busa naho ari bumwe kuko babaga mu mazu arimo imiriro, insinga, amazi bijya gusa nibya hano muri Maine. Naho ababaga mu cyaro biratandukanye, kuko bateka ku mashyiga, Imbabura zisanzwe kandi bagatekesha amakara cg ibiti na Gazi. Kenshi usanga igikoni gitandukanye n’inzu nini mu gihe hano muri Amerika igikoni kiba mu nzu. Abakigera hano baba bagomba kumenyera ubwo buzima budasanzwe kuri bo.

Abatuganiriye bavuga ko hakwiriye kubaho amahugurwa mbere y’uko umuntu atangira kuba mu nzu cyane cyane kumenya uko warinda inzu yawe inkongi. Bavuga ko usanga ubumenyi bwabyo babukura mu gukina n’ibyo basanze mu nzu rimwe na rimwe bagakoramo amakosa ibi bikaba Atari inzira yo gukurikiza cyane cyane mu  kwirinda umuriro.  Amwe mu mahugurwa basaba bavuga ayerekeye kwirinda inkongi y’umuriro,uko wakoresha amashanyarazi neza, uko utwuma tugenzura imyotsi dukora ndetse nicyo wakora mu gihe habaye impanuka. Uko wakoresha utwuma twifashisha mu gucubya umuriro aho usanga amabwiriza yatwo ari mu cyongereza kandi bamwe batacyumva. Abakigera muri Maine bavuga ko ibigo bitanga izi serivisi bidakwiye gukeka ko umuntu wese uje muri Amerika aba azi uburyo yarwanya inkongi cg se uburyo basoma icyongereza.

Icyiyongeraho ni uko abashya muri Maine, bashaka ko bahugurwa uburyo bwo kuzigama ingufu z’umuriro, gutunganya imyanda mu ngo, gutunganywa kwa bimwe mu bitwara byiyuburura, ibiryo bifite ubuziranenge nibyo kwirinda. Bijya bigorana no gukora ibintu bisanzwe mu nzu urugero nko gushyiramo ibipimo bikwiriye muri firigo cg se kumenya ibiryo bijya muri firigo ahakonje cyane n’ahakonjesha buhoro. Bimwe mu byo abakuriye muri Maine bashobora kumva ari ibyoroshye birashoboka rwose ko bigora abakigera muri Maine.

Dufite umugisha wo kugira ubuzima, ingo bityo ntitwifuza kubibura gutyo gusa. Urugo ni icumbi ry’ubuzima bwacu bwite kandi niho tumara igihe kitari gitoya. Ingo zacu nizo tubikamo ibintu byo kwibukwa iteka ndetse nibifite agaciro. Niho twihisha ubukonje ndetse nibindi byatwangiza biri hanze aha. Turyama kandi tukaruhukira mu ngo zacu buri joro nyuma y’akazi ka buri munsi.

Twese twifuza ko ingo zacu zaba zitekanye ku nyungu z’umuryango wacu ndetse n’abaturanyi. Tugomba guharanira gufashanya kugirango tuzamurane mu duce dutuyemo. Ntitwakwemeza ko buri wese azi uko yakwitabara mu gihe inzu y’ibiti kandi ifite igikoni mu mbere igize ikibazo. Ubukangurambaga ndetse n’amahugurwa mu kwirinda inkongi z’umuriro ni kimwe mu bikenewe cyane.