Igitekerezo cyo gutangiza igikorwa cy’ubucuruzi gishobora kugirwa na benshi. Wenda, ugasanga ufite intego wifuza kugeraho y’ ubuzima bwawe bwose. Wasanga ushaka uburyo wakora akazi keza, katakuvuna kandi ugakora amasaha akunogeye. Birashoboka ko ari uburyo bwo kubona amafaranga menshi. Uko kugira igikorwa cy’ubucuri byakwinjiriza umuntu agatubutse kose, si ibya buri wese. Hano hari bimwe mu bigoye ndetse n’inyungu byo kugira igikorwa cy’ubucuruzi, ubigereranyije no kuba umukozi.

Iyo umuntu ahawe akazi nk’umukozi, haba hari urugero rugereranyije kandi hashyizwe mu gaciro ngo umushahara ujyane n’ingano n’imvune azaba yagiriye mukazi. Urugero, amasaha umukozi agomba gukora mu cyumweru, akenshi aba yateganyijwe, bityo umukozi akajya ahabwa umushahara w’amadolari runaka y’akazi aba yakoze. Bitewe n’umukoresha, umukozi ashobora guhabwa ibiherekeza umushahara nk’ubwishingizi mu kwivuza, ibihe by’ikiruhuko ndetse no guteganyiriza izabukuru. Umukoresha kandi ashobora kuba afite amasomo agenerwa abakozi abafasha kuzamura ubumenyi bw’akazi bakora, igihe umuntu akorera urwego rushyigikira abakozi. Kuba umukozi bivuze kuba umwe mu itsinda rikoresha imbaraga ngo ikigo runaka kigere ku ntego zacyo nyamukuru.

Ni gake ushobora kwemeza udashidikanya ahazaza h’ ubucuruzi utangije. Nyirabwo, aba arebwa na buri cyose gikenerwa mu bucuruzi ngo bube bukora ku rugero rwuzuye. Aha harimo buri cyose uhereye ku kumenya neza ko hakorwa akazi gahagije ngo kabe katuma udahomba, gutanga inyemezabwishyu no kwakira ubwishyu, kumenya ko ibikoresho byawe bikora neza, ukamenya ko inzu yishyurwa, kwishyura imisoro, gushaka impapuro z’ubucuruzi, gushaka no kwirukana abakozi n’ibindi. Mu by’ukuri akazi ntabwo kajya karangira ku muntu ufite ubucuruzi, akenshi hakenerwa amasaha menshi cyane kugirango ubucuruzi bukomeze bukore kandi bukore neza.

Cyakora, ibi bigoye binajyana n’inyungu ndetse n’igihembo cy’iyo mirimo yose. Ubucuruzi bwinshi hano muri Amerika bufitwe n’abimukira baje muri Amerika ari bakuru. Ubucuruzi butangirwa n’abimukira bwariyongereye cyane mu myaka 25 ishize, ku rugero rurenze ubutangizwa n’Abanyamerika bavukiye mu gihugu imbere. Uretse kuba ubu bucuruzi bwishyura neza ba nyirabwo, bunatanga akazi ku bandi. Abatunze ubucuri bumva bishimiye kuba bagira uruhare mu muryango mugari batuyemo batanga amahirwe y’akazi ku bandi.
Umuntu uri gutekereza gutangiza ubucuruzi bwe, agomba gutekereza ku buryo yiteguye gufata inshingano za kiyobozi ndetse n’ibiruhije bijyana no gutunga igikorwa cy’ubucuruzi. Ikindi umuntu aba agomba gutekerezaho ni ibyishimo ku giti cye, inshingano asanzwe afite ndetse n’intego afite mu buzima bwe muri rusange.