Yanditswe Na Beth Stickney, Esq. , Impuguke mu by’amategeko y’abimukira na poliki zibigenga 

Ese tombora ikwemerera gutura muri Amerika (DV) ni iki? 

Iyi tombora ya DV ni amahirwe yo kugutumira ngo wuzuze ubusabe bukwemerera gutura by’igihe gihoraho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika U.S. Umuntu ashobora KWIYANDIKISHA kuri interineti muri iyi tombora aho ari hose ku isi. Igihe cyo kwiyandikisha kibaho rimwe mu mwaka, akenshi mu kwa cumi.

Ni ryari abantu bazabasha kwiyandikisha muri tombora ya DV-2025? 

  • .Kwiyandikisha kuri interineti: (igihe cya Maine) ku itariki 4/10/2023 kugeza tariki 7/11/2023.
  • . Abantu biyandikishije baba bashobora kureba niba baratoranyijwe guhera tariki 4 z’ukwa gatanu 2024.
  • . Abatoranyijwe muri tombora, bashobora kuzuza ubusabe bwabo bwo gutura muri Amerika kuva tariki 1/10/2024
  • .Kugirango ubone uburenganzira bwo gutura, ubusabe bugomba kuba bwarujujwe bitarenze tariki 30/09/2025.

Ninde wemerewe kwiyandikisha? 

  • Buri wese udaturuka mu bihugu bikurikira: Bangladesh, Brazil, Canada, Ubushinwa, (Haba abavukiye mu gihugu cyangwa muri Hong Kong), Colombia, Dominican Republic, El Salvador, Haiti, Honduras, India, Jamaica, Mexico, Nigeria, Pakistan, Philippines, Korea y’Epfo, Venezuela, na Vietnam. (Taiwan na Macau BYO biremerewe).
  • Niba ukomoka muri kimwe muri ibi bihugu bitemerewe ariko ukaba warashakanye n’umuntu ukomoka mu gihugu cyemerewe, kandi umugore wawe akaba yujuje byose bisabwa, kandi mukaba muzimuka muri kumwe, ushobora nawe kuzuza usaba. Ushobora kandi kwemererwa gusaba igihe ababyeyi bawe bavukiye mu gihugu cyemerewe gusaba. Minisiteri ibishinzwe ishyira amakuru menshi kuri ibi mu mabwiriza.

  • .Buri wese warangije amashuri yisumbuye, CYANGWA
  • .Umuntu wakoreye byibura imyaka ibiri mu myaka itanu ishizwe muri zone “4 cyangwa 5” akaba akora umwuga ufite yize ku rugero rwa 7 cyangwa hejuru nk’uko bisobanurwa hano. (reba umwuga wawe hano – manuka hasi ahavuga ku mirimo).

Ninde udakwiye kuzuza asaba igihe asanzwe atuye muri U.S., kabone n’ubwo bujuje ibisabwa byavuzwe haruguru? 

  • .Buri wese muri Amerika, umaze iminsi irenga 180 adafite ikiciro abarirwamo, harimo n’igihe yari ategereje uruhushya rumwemerera gukora (binyuze mu gusaba ubuhungiro cyanga TPS n’ibindi).

Ninde ukwiye kuvugana n’umunyamategeko mbere yo kuzuza? 

  • .Buri wese wigeze guhura na polisi mu kintu icyo ari cyo cyose aho ari ho hose mu isi, kabone n’ubwo yaba ataratawe muri yombi, cyangwa ngo ibihano bikurweho, ikirego kigakurwaho n’ibindi.

Ni gute wasabi? 

  • .Iyandikishe kuri interineti dvprogram.state.gov. Ni UBUNTU – ntabwo UKENEYE kwishyura kugirango ubashe gusaba. .

  • Iyandikishiwe rimwe gusa – Niwiyandikisha birenze rimwe, uzatakaza amahirwe.
  • .Igihe washatse kandi abashakanye bombi bakaba bemerewe gusaba, ugira amahirwe abiri yo gutsinda bitewe n’uko bombi mu bashakanye bashobora gusaba.
  • .Menya neza ko washyizemo abana BOSE (Habo abo wabyaye, abo wiyandikishijeho urera,abo uwo mwashakanye, abo wabyaye hanze n’ibindi)