
IMBUZI KU BATARI ABENEGIHUGU:
NTUGAKORESHE URUMUGO NK’UMUTI cyangwa URWEMEWE
N’ubwo Maine yemeye ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi ndetse n’ikoreshwa, ihinga n’igurisha ry’urumogi rwo kwishimisha, ruracyari ikosa mu mategeko agenga abimukira ku rwego rw’igihugu. Amategeko ya leta ya Maine ntabwo ahindura amategeko agenda abimukira, bityo rero, abatari abenegihugu muri Maine bashobora guhura n’ibibazo bikomeye n’ibihano bitoroshye igihe byagaragara ko bakoresha, bahinga, bafite bacuruza cyangwa bafasha mu ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi cyangwa se mu kwishimisha.