Dr. Nirav Shah,ni umuyobozi w’ikigo gikumira indwara muri Maine (CDC). Mu cyegeranyo atangariza buri munsi abatuye Maine cyo ku itariki ya 1 Mata, avuga ko abarwayi ba COVID-19 bari 344. Ibi bisobanuye ko biyongeraho 41 mu masaha 24. Yatangaje kandi ko abagera kuri 80 bamaze koroherwa iyi virusi ndestse bakaba batakari mu kato. Muri iki cyegeranyo kandi yavuze ko abagera kuri ba7 bamaze kwitaba Imana kubera COVID-19 mu gihe hari babiri bamaze gutangazwa ko bafashwe niyi ndwara muri  Oxford Street Shelter Portland. Umubare w’abakozi bakora mu buzima bafashwe niyi ndwara ni 43 ariko nta numwe urajyanwa mu bitaro.

Dr. Shah yakomeje avuga ko ari ngombwa ko abantu bakomeza guhana intera hagati yabo mu byo bakora ndetse naho bari hose kuko ari rwo rukingo dufite rwa COVID-19 kugeza ubu. Abahanga bavuga ko urukingo nibura ruzaboneka mu mwaka umwe bitewe nuko rusaba byinshi mu kurutegura no kurugerageza

Guverineri Mills yategetse abatuye Maine kuguma mu rugo bagasabana bafashanya n’ababo. Abantu bashobora kuva mu rugo bagiye gukora ibintu nshinganwa nko gushaka ibiryo, ariko barasabwa kubahiriza intera hagati yabo n’abandi. Iri tegeko kandi rijyana n’ibihano  birimo amande y’ $1000 ndetse n’amezi atandatu muri gereza. Gusa Guverineri Mills yizera ko abatuye Maine bumva neza ibi ko batazagera aho basabirwa ibihano.

Gusohoka ugakora imyitozo ngororamubiri bifatwa nk’igikorwa nkenerwa ariko kubikorana n’abandi ntibyemewe hanze y’urugo rwawe.

Abantu bashobra gusohoka mu modoka, ariko bari kumwe n’abanyamuryango babo. Inshuti ntibyemewe ko zihura ngo zigende mu modoka imwe cg se zijya gutega amamodoka ya rusange. Mu gihe Dr. Shah na Guverineri Mills bose bakomeza kuvuga ko abantu bakwiye kuguma kubana no gufashanya muri byose , bavuga ko ari ngombwa ko abantu bahana intera yitaruye mu gukumira iki cyorezo. Abantu bashobora gukomeza kwegerana bakoresheje uburyo bw’iyakure.

Dr. Shah avuga ko abakoresha bafite uburenganzira bwo gufata ingamba zikumira iki cyorezo mu bakozi babo.

Abayobozi b’imiryango y’abimukira ndetse nidaharanira inyungu basaba abatuye Maine kubabaza mu buryo butandukanye mu gihe hari ibyo batumva cg bakeneyeho amakuru arambuye kuri iyi ndwara ya COVID-19. Bashobora kandi gusaba gusobanurirwa ibikubiye mu mabwiriza ya Guverineri Mills, ndetse n’aho bakura ubufasha nkenerwa muri iki gihe babikeneye. Aba bagiraneza baragabisha ko abimukra ndetse n’abandi batishoboye bashobora kuba batari kubona ibyo bakennye ku buryo buhagije.

Nko kwishyura ubukode ni tariki 1 Mata, abacumbitse baribaza niba batazasohorwa kubera kutishyura bitewe no kubura ubushobozi kuko batagikora. Inkiko zirafunze kugeza Mu kwa Gatanu tariki 1, mu gihe bene amazu basabwa gukurikiza amabwiriza runaka ngo babashe gusohora umuntu mu nzu kandi ntibishoboka gukorwa mugihe inkiko zifunze. Ibi bivuze ko nubwo nyirinzu yagukangisha kukwirukana mu nzu ntabwo azabigeraho kuko inkiko zirafunze.

Igihe nyirinzu yaba aguteye ubwoba ngo umusohokere mu nzu, ushobora guhamagara polisi cg ugahamagara umuryango ufasha mu byamategeko Pine Tree Legal Services:ptla.org.  Nyirinzu navuga ko ikibazo cy’uyirimo ari ikihutirwa (emergency eviction) ashaka kumusohoramo, uri mu nzu akwiye guhita ahamagara Pine Tree Legal Services ako kanya. Bigenze gutya ukodesha inzu azahabwa iminsi itatu yo gusubiza urukiko impamvu adakwiye gusohorwa mu nzu muburyo bwihutirwa (emergency). Pine Tree ifite ibiro muri buri duce twa Maine (counties).  Urutonde rw’inimero wahamagara ruri ku rubuga rwa interineti rwabo : ptla.org

 

Bamwe kandi bavuga ko bamaze gushirirwa n’amafaranga ndetse nibiryo kandi batazi uko babigenza. Uwaba afite ikibazo cyo kubona ubufasha bw’ibiryo nka SNAP, ubuvuzi bwa MaineCare, TANF, cg se ubufasha rusange:General Assistance, asabwe guhamagara Maine Equal Justice  kuri terefoni 626-7058, ugakanda nimero 205  cg se ugasura urubuga rwa interineti : maineequaljustice.org

 

Abasomyi barasabwa gukomeza kureba amakuru mashya kuri Amjambo Africa, aho tuzakomeza gushyira amakuru mashya kuri iki cyorezo