
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira muri Amerika (ACLU), umuryango udaharanira inyungu kandi utari uwa leta, washinzwe mu 1920 kugirango urengere uburenganzira bwa muntu nk’uko biri mu itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu muryango ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1.7, ndetse n’abakozi barenga 500 bashobora guhagararira abantu mu by’amategeko, ndetse n’abakorera bushake ibihumbi bashobora gukora ako kazi. ACLU ya Maine ni ishami ry’uwo muryango mugari rikorera muri iyi leta. ACLU ku rwego rw’igihugu ndetse na ACLU YA Maine zose zatanze amatangazo nyuma y’amatora yo mu Gushyingo.

“Ibi bihe birakomeye, cyakora ntabwo byari byitezwe. Mu mezi icyenda ashize, ACLU ya Maine yarimo yitegura. Nk’uko byagenze mu 2016, tuzahita dutangira gukora cyane kugirango duhangane n’igitugu ndetse n’igitutu.
“Mu matora ashobora kuba ari yo yitabiriwe cyane kurusha ikindi gihe muri gihugu, turashima kandi abatoye bo muri Maine uburyo bagize uruhare muri iki gikorwa, hamwe n’abakorerabushake, abakora mu matora, abakora ubuvugizi, ndetse n’abayobozi mu by’amatora bakoze ku buryo buri muturage wa Maine ashobora kwitorera abayobozi mu buryo butunganye kandi butekanye.
“Mu byumweru biri imbere ndetse n’amezi, ACLU ya Maine ndetse n’abafatanyabikorwa bayo muri leta 50 zose bazakomeza kurwana urugamba haba hano muri Maine ndetse n’ahandi mu gihugu baharanira uburenganzira n’ubwisanzure bwa babandi b’intege, mu rwego rwo gushyigikira demokarasi yacu ihuza abatandukanye, ari nako basigasira ihame ry’ubutabera kuri bose.”
_ Molly Curren Rowles umuyobozi mukuru wa ACLU ya Maine

“N’ubwo Donald Trump yatowe binyuze muri demokarasi, ingoma ya kabiri ya Trump isobanuye bidasubirwaho kandi bidashidikanywaho ko ari ikibazo gikomeye ku mahame ya demokarasi, imikorere ndetse n’inzego za demokarasi. Ku bw’amahirwe, igihugu cyacu kirakomeye kurusha umuntu umwe cyangwa ishyaka rimwe – kabone n’ubwo bakoresha imbaraga z’umurengera ngo bibasire demokarasi yacu”.
“Mu bihe bishize muri uyu mwaka, ACLU yakoze ingengabihe yo kurinda uburenganzira bwacu guhera ku munsi wo kurahira. Igihe Perezida Trump azaba yahagurukiye abimukira, abo batavuga rumwe ndetse n’abo bahanganye muri politiki – tuzamukoma munkokora mu nkiko, mu nteko ku rwego rwa leta, ndetse no mu mihanda.
“Ku bw’amahirwe, ACLU ntabwo ari nshya muri ibi bintu. Twatanze ingingo 434 mu by’amategeko zihakana iby’ubuyobozi bwa Trump, akenshi tugatsinda mbere y’uko Trump ashyiraho abacamanza.”
_Anthony D. Romero, umuyobozi mukuru, W’Ihuriro ry’ Imiryango iharanira uburenganzira.






