Inteko ishinga amategeko ya Maine ndetse na Sena yatoye umushinga LD 1877 “umushinga ugamije kugabanya umubare w’abana babeho mu bukene bukabije, baringaniza ubufasha buhabwa imiryango yinjiza make,” maze guverineri asinya iri tegeko. Ibyo rero byatumye amadolari atangwa muri TANF azamukaho 20%.

Kuri ubu imfashanyo itangwa na TANF ya Maine niyo nto cyane muri New England yose. Rae Sage, umuhuzabikorwa muri komisiyo ihoraho ku mibereho y’abaturuka mu moko atandukanye n’iy’abasangwabutaka, vuba aha yihuje n’abandi muri Maine mu gutanga ubuhamya bugamije gushyigikira uyu mushinga.

Ubuhamya bwo buvugako abana b’abirabura muri Maine bahura n’ubukene ku kigero kikubye kabiri ugereranyije na bagenzi babo b’abazungu ku rugero rwa 31.5% na 12.8%. yavuze kandi ko abana b’abasangwabutaka bahura na bo n’iki kibazo cy’ubukene ku bana ku kigero cya 32.4%, kandi ko imiryango y’abirabura n’iy’abasangwabutaka muri Maine iri guhura n’ikibazo cy’ibyo kurya bidahagije inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye ugereranyije n’urugero leta iriho.

Ubucamanza kuri Bose, komisiyo ihoraho yo mu kwa mbere 2024, yatanze raporo ku byihutirwa ku ntego rusange y’131, yanzuye ko komisiyo “yakora kuburyo muri Miane, aho umuntu yaba atuye hose, ibara ry’uruhu ryose, cyangwa se icyo umuntu afite mumufuka cyose, agomba kuba aziko umuryango we uzamererwa neza –hatitawe ku bibazo ari kunyuramo, akamenya ko azabona ibyo kurya ndetse n’aho gutura. Hagategurwa ahazaza aho abatuye Maine bose, imiryango yacu, ndetse n’umuryango rusange wacu ushobora gutera imbere, ibi bigasaba ko politiki zibigiramo uruhare hashyirwaho ibikorwa by’igihe kirekire bireba abantu n’ubukungu ngo buri wese uri mubukene mu byaro, mu moko atandukanye no mu bimukira abone ibyo kurya bihagije.”