Yanditswe na Amy Harris 

Bivugwa ko indwara z’umutima ziza ku mwanya wa mbere mu ndwara zihitana abagore benshi muri US., nyamara ubushakatsi bukorwa ku buzima bw’imitima y’abagore ni buke cyane. Mu bushakashatsi icumi bukorwa ku mutima, bune gusa nibwo bwibanda ku bagore, ibi rero bikagira ingaruka z’uko baba badafite amakuru ahagije y’uko bakwita ku mitima yabo.

Indwara z’umutima zitandukanye zigira ingaruka mbi ku buryo ukora. Ibi rero birahangayikishije kuko bishobora guheza umuntu hasi bikaba byanamuviramo gupfa, igihe atavuwe. Indwara z’umutima zihitana icya kabiri cy’abagore bapfa barengeje imyaka 55, kandi abagore barushaho kugira ibyago byo guhitanwa n’indwara z’umutima nyuma yo gucura kurusha mbere yaho.

Abimukira n’impunzi bibasirwa cyane n’indwara z’umutima. Hatirengagijwe ikibazo cy’imikorere, umuco n’ururimi baba batamenyereye bishobora nabyo kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umutima w’umugore w’umwimukira cyangwa impunzi batuye Maine. Usanga kenshi batabona ubuvuzi buhoraho bw’ibanze nyamara gukorerwa isuzuma ni intambwe yambere mu kurokora ubuzima.

Robbie Harrison ni umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu by’ubuzima w’urwego rushinzwe ubuzima rusange muri Portland (CHOW), akaba ari gukorana n’imiryango iherutse kuza iturutse muri Nicaragua, Honduras na Venezuela. Harrison avuga ko impunzi n’abimukira hari ubwo bataba bafite uburyo bwo gutekereza ku byo kwita ku mitima … baba bahugiye cyane mu kubaka ubuzima bwabo bushya, bakora ibyihutirwa kugirango barebe ko baramuka by’ako kanya.” Gutura muri “iyi leta aho ubuzima busaba gutekereza cyane,” nk’uko Harrison yita ibyo guhindura umuco, ibi byose bikagira icyo bihindura ku buzima haba ubwo mumutwe ndetse n’inyuma.

.

Ibigize ubuzima bubungabunga umutima

Ntukanywe itabi cyangwa ngo ukoreshe rimwe rikoresha ikoranabuhanga,

Gabanya cyane urugero rw’inzoga nturenze agacupa kamwe cyangwa se no munsi ku munsi,

Rya indyo ifite intungamubiri,

Kora imyitozo ngororamubiri:

 imyitozo ya aerobic: byibura iminota 30 ku munsi, byibura 5 mu cyumweru.

Imyitozo isaba imbaraga: byibura kabiri ku minsi idakurikirana mu cyumweru.

Impuguke mu mibanire y’abantu Dr. Arline Geronimus yatangije gahunda yise “weathering” mu 1992, agirango agaragaze urugero rw’ivanguraruhu ku buzima bw’abirabura bakiri bato muri U.S. Siteresi yiyongereyeho ubuzima buhura kenshi n’ibikorwa byahungabanya umuntu, bizahaza cyane ubuzima bw’abantu birabura. Ikindi kandi, ishyirahamwe nyamerika ryita ku Mutima ritanga imbuzi ko“ hari imyitwarire ibangamira ubuzima ijyanye no kubaho mu buzima burimo irondaruhu” – ibi byose bivanze no kubaho muri siteresi ihoraho ni ibirungo biganisha ku ndwara z’umutima. Imyitwarire itabungabunga ubuzima bw’umutima, harimo nko kunywa itabi, kurya cyane, kudakora imyitozo ngororamubiri, kutaryama neza, kutarya indyo nziza ndetse no kudafata imiti nk’uko uba wayandikiwe.

Iyo abimukira bakigera muri U.S., ubuzima bw’umutima bushobora kuba burinzwe n’ikitwa “ingaruka nziza z’ubwimukira.” Ingaruka nziza z’ubwimukira zigaragaza umwimukira, muri rusange nk’umuntu ufite ubuzima bwiza kurusha uwavukiye muri U.S.- banganya imyaka, uruhu ndetse n’ubwoko. Cyakora uko umuntu atinda muri U.S., ni ko ubuzima bwabo bugenda bujya ahabi. Ibi bigahuzwa cyane n’ubukene, gutuzwa ahatujuje ubuziranenge, kutabasha kubona ubuvuzi, kumenyera imirire ya kinyamerika, kuynwa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Abagore b’abimukira bo muri Maine ndetse n’ababyeyi, abakobwa, ba nyogokuru, ba nyogosenge, bashiki na babyara, benshi usanga baremerewe n’umutwaro wo kwita ku bagize imiryango yabo n’abagize umuryango mugari ari na ko bakora utuzi by’igihe gihoraho. Dr. Lila Martin, umuganga w’imitima mu ivuriro Medical Partners Cardiology, yemera ko “ikibazo cy’ibitsina bitandukanye mu baganga ndets n’ikibazo cy’ubukungu bigabanya abagore babasha kubona serivisi zo kwa muganga.” Abagore b’abimukira mu buryo butandukanye cyane bakora amasaha menshi bakorera ahantu hari siteresi, bakora utuzi turuhije, bamwe bakanakora amajoro. Akenshi ugasanga batabasha no gufata umunsi w’ikiruhuko gihabwa abarwayi, kugaragaza itotezwa cyangwa ihohoterwa, cyangwa se ngo bikorere ubuvugizi ngo babashe kuba bakorera ahantu hatari ibyo byose kuko usanga batinya kubura akazi cyangwa ngo bashyize mu bibazo ibyango byabo biba bibabesheje mu gihugu.

Indwara z’umutima zihitana icyakabiri cy’abagore bose bapfa barengeje imyaka 55, kandi abagor bafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’indwara z’umutima nyuma y’uko bacuze kurusha mbere y’icyo gihe. Abagore babira ibyuya bishyushye, kubira icyuya nijoro, cyangwa abahagarika kubona imihango bafite imyaka iri munsi ya 45 bashobora kuba bafite ibyago byiyongereye byo kurwara indwara z’iyangirika ry’imitsi ikorana n’umutima. Igice kinini cy’aba bagore, “ubushakashatsi bwerekanye ko gutangira ubuvuzi bwo gusimbura imisemburo (HRT) mu gihe cya mbere yo gucura bishobora kubagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima”.

– Susan Kamin, umuforomokazi akaba n’umubyaza akaba n’impuguke mu gucura, muri LifeCycle Women’s Health, Brunswick.

Martin avuga ko abagore ari bo “bafite ibyago byinshi byo gusuzumwa nabi, gutinda kubona ubuvuzi bwihutirwa, ndetse ugasanga ari bo barushaho kumererwa nabi nyuma yo guhabwa imiti y’indwara z’umutima.” Ibi bikarushaho kuba bibi iyo batavuga Icyongereza neza cyangwa se badafite ubushobozi bwo kubonana n’abaganga b’ibanze ngo babafashe mu masuzuma agamije gukumira indwara.

Itandukaniro mu by’imico mu kugaragaza ububabare, ndetse no kugorwa no gusobanura ibimenyetso bishobora nabyo gutinza cyangwa kugora igikorwa cyo gusuzuma indwara z’umutima. Ikibazo cy’uruhare rw’igitsina mu kugaragaza nabi ububabare, bikunze kugaragara ku bagore barwaye indwara zikomeye cyangwa bafite ububabare buhoraho akenshi usanga bituma badasuzumwa neza ndetse ntibanavurwe uko bikwiye – uko kuvurwa nabi ndetse no gusuzuma nabi bigaragara cyane mu bagore birabura.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara z’umutima mu bagore ni “uguceceka” bityo haba abagore ndetse n’abaganga rimwe na rimwe ntibabyiteho. Indwara z’umutima mubagore zishobora kwigaragaza nk’uruhurirane rudasobanutse rw’ibimenyetso birimo kujunjama, kubabara cyane cyangwa se gake mugatuza cyangwa kumva utameze neza; kubabara mubitugu, amatama, mumuhogo, igice cyo hejuru cy’inda cyangwa umugondo, isesemi cyangwa se kuruka; harimo kandi kumva unaniwe, ibimenyetso bishobora kuza bikanagenda. Hari kandi abagore batagaragaza ikimenyetso na kimwe.

Kwirinda ndetse no kwivuza

Buri segonda riba rigomba kubarwa igihe hari umuntu uri kugira ikibazo cy’ihagarara ry’umutima. Biryo rero kumenya no kwita cyane ku bimenyetso by’ihagarara ry’umutima n’indwara z’umutima mu bagore bishobora kurokora ubuzima. Uko umuntu arushaho kubona ubutabazi bw’abaganga bwihuse, ni nako yongera amahirwe yo kurokoka. Abaganga b’umutima bavuga ko ukwirinda ihagarara ry’umutima biba bikwiye gutangira kare mu buzima, bigatangirira mu kugenzura ibyago umuntu yaba afite byamutera indwara z’umutima. Muri gahunda zihoraho na muganga, umugore aba akwiye gusuzumwa isukari ndetse na kolesiterole, agapimwa ibiro ndetse n’umuvuduko w’amaraso.