Yanditswe na Rosamour
Muri ino si, hari ibintu biba ari nk’itegeko: kugira umuntu ukuzi neza cyane kuburyo igihe hari ikintu kibi kikubayeho, uwo munsi ahita abona ko uri mu kaga cyangwa se ukeneye ubufasha. Reka ibi mbisobanure nifashishije iyi nkuru ngufi.
Mfite inshuti nsura buri cyumweru. Mufasha ibintu byinshi, kuko yamugaye. Mutwara muri gahunda zo kwa muganga, guhaha ibyo kurya, kujya mu birori. Mufasha kandi kumesa, no gusukura inzu ye. Aba aho ari ariko hari ibyo adashobora gukora. Ubwo rero, akenshi aba ari murugo, kandi akenshi mba nizeye ko musanga murugo ntiriwe mbanza kumuhamagara ngo mubaze. Akunda abantu kandi akenshi aba ari kuri telefone ye – yandikirana n’inshuti n’abagize umuryango we, cyangwa se ari mu nama zo kuri zoom. Abantu bamuzi, bazi ko iteka yitaba telefone ye ako kanya – iyo atari uko, biba bivuze ko ari munama, kandi ko ari bugusubize.

Mu byumweru bitatu bishize, telefone y’inshuti yanjye yarakoraga rwose – gusa ntiyasubizaga ubwo yasonaga. Nta n’ubwo yasubizaga ubutumwa bwanjye bwanditse bwo kuri Whatsapp. Yaracecetse. Abantu batangiye guhangayika, kuko ubusanzwe asubiza yihuse. Umubyeyi we yaranyegereye arambwira ati “nta muntu n’umwe ari kwitaba – ubundi ntabwo ari ko asanzwe – ni iki cyabaye?” icyabaye ni uko kuva saa kumi z’igitondo kugeza saa moya z’ijoro yari ari iwe, amerewe nabi.
Nari navuganye nawe umunsi wabanje, maze ambwira ko yumvaga atameze neza. Namusabye ko yampamagara aramutse yumvise arembye. Gusa, ku bw’amahirwe make, ntabwo yigize abona umwanya wo kumpamagara. Nahise ngenda njya iwe nyuma y’uko mama we ampamagaye. Amatara yari azimije; nta kintu na kimwe cyerekanaga ko hari umuntu. Namenye igice cy’idirishya kugirango mbashe kureba mo imbere, gusa ntakintu nahise mbona. Naragiye njya ahantu henshi havurirwa abakeneye ubuvuzi bw’ingoboka ariko sinamubona. Kuko tumuzi neza, twari dufite ubwoba. Mama we yansabye ko nasubirayo nkongera ngashaka. Kuri iyi nshuro, nari kumwe n’inshuti maze inyura mu idirishya maze asanga aryamye kubutaka. Twahamagaye 911, maze ajyanwa kwa muganga. Twaje gusanga yaragize ikibazo cy’iturika ry’imitsi yo mumutwe. Ku bw’amahirwe, ari koroherwa, cyakora byarashobokaga ko twumva inkuru mbi.

Iki gihugu gituma duhora duhuze kuburyo bamwe babaho bonyine, bakagira irungu mbese ikintu bitaho ari akazi kabo gusa. Shaka uburyo wagirana umubano n’umuntu ku buryo budasanzwe.
Ni yo mpamvu nje kubibutsa gufata umwanya mukamenyana n’abantu, mukitaba ababahamagara kuri telefone cyangwa mugasubiza ubutumwa bwabo bwanditse, ukagerageza kugira umuntu wagirira ikizere kinshi mu buzima bwawe. Iki gihugu gituma duhora duhuze kuburyo bamwe babaho bonyine, bakagira irungu mbese ikintu bitaho ari akazi kabo gusa. Shaka uburyo wagirana umubano n’umuntu ku buryo budasanzwe. Kabone n’ubwo mwaba mudahuje gahunda, cyangwa mutuye mu mijyi itandukanye, mukomeze muvugane. Iyo inshuti yanjye iza kuba ari wa muntu wigumanira ibye wenyine, twashoboraga gukeka ko nta kibazo afite, ko nta kidasanzwe kiri kuba bitewe n’uko n’ubusanzwe adasanzwe asubiza abamuhamagara cyangwa ubutumwa bugufi mu buryo bworoshye – tukavuga tuti ameze neza. Twashoboraga kuvuga tuti tuzategereza wenda twongere tumugerageze ejo – Imana ikinga ukuboko.
Cyane cyane muri ibi bihe by’umwaka, haba hari urubura rwinshi ndetse n’imbeho, abantu benshi bibasirwa n’agahinda ndetse n’ubwoba bwinshi. Mureke tuvugishe bagenzi bacu. Ubutumwa bugufi buto gusa bushobora kurokora umuntu. Ntuzabe wa muntu abantu bavuga bati “ni kuriya yimereye, nta kidasanzwe.” Abantu ni ngombwa cyane. Ntabwo utegetswe kugira inshuri abantu bose, ariko byibura gira umuntu ushobora kumenya ko wacitse intege, cyangwa se washobewe. Mureke dusakaze urukundo kandi buri wese yite ku wundi. Ntabwo twamenya umunsi n’isaha tuzakenereraho ubufasha. Imana ibahe umugisha, kandi mugire ibihe by’ubukonje bishimishije kandi byuzuye umutekano.