Nyuma y’imyaka 50 igihugu cya Somaliya kiri mu ntambara, iguhugu cyongeye kuzana agahenge ndetse no kubaka ubuyobozi kibifashijwemo n’ingabo za Afurika yuzne ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia. Aka gahenge katumye Leta itangira kureshya abashoramari kuza mu gihugu bagashaka uko bacukura peteroli na gazi nkuko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rwandika ku bitoro: offshore-technology.com . Uru rubuga ruvuga ko Somalia ishobora kuba iri mubihugu bicye byaba bifite peteroli itarakoreshwa.

Muri Gicurasi, Minisiteri ishinzwe peteroli n’umutungo kamere muri Somaliya yatangaje ipiganirwa ryo guhabwa impushya zo kurambagiza Peteroli mu Kanama 2020. Ugendeye ku gukekeranya-Somalia ishobora kuba ifite munsi y’ubutaka hameze nka Yemen bityo ikaba nayo yaba ikungahaye ku bitoro. Somalia yamaze gutora itegeko rigenga ibicuruzwa by’ibitoro na gazi-itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ibitoro. Mbere y’uko intamabara izahaza Somaliya mu 1960, ibigo nka ExxonMobil, BP, Texaco na Shell byari byaragiranye imikoranire na Leta. Iyi mikoranire itarigeze ihagarikwa nubu ibigo birizera ko izongera muri iki gihe.

Gusa n’ubwo Somalia itera iyi intambwe, abahanga mu gace bavuga ko hari ingorane zitegereje iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika. Somaliya ituranye na Kenya na Etiyopiya ndetse na Yemen iri mu ntambara hakurya y’inyanja. Intara zigize Somaliya kandi zose siko zakirye iyi gahunda yo guhiga ibitoro, Puntland na Jubbaland ntibikozwa gusinya amasezerano nkayo. Mu zindi ngorane harimo ko Somalia iri mu makimbirane na Kenya bapfa umupaka wo mu mazi. Igihugu cya Somaliya kibasiwe na COVID-19 ndetse kikaba kizwiho umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab umaze guhitana abatari bakeya.