Inkuru ya Éloge Willy Kaneza na Rachel Ndjondjo

Portland-Mu bunywero bw’ikawa Burundi Star Coffee i Portland, wumva impumuro y’ikawa itetse ikiri nshya iva mu Burundi ku misozi ya Ngozi, Muyinga na Kayanza mu burasirazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi; impumuro ijyanye neza n’umuziki wa jazz woroshye. Uyu akaba ari umuziki w’Abanyamerika ufite inkomoko muri Afurika. Uku kujyana kurumvikana kuko ku bakozi Burundi Star, iyi kawa irenze kuba ubucuruzi ahubwo ni ihuriro rihuza imigabane, imico n’abantu.

Amatsiko ahura n’umuco

Caroline Iteka aje aturutse inyuma y’ameza mu byicaro bye, aho ategurira buri munsi ya kawa. Avuga ko Abakiriya bakunda kuba bivugira Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda, Ikinyamulenge, Ikirundi cyangwa Igiswahili, ibintu byumvikanisha inkomoko y’iyi kawa ari yo Uburasirazuba bw’Afurika ndetse n’ururimi rwo muri Maine. Yanavuze kandi uko Burundi Star Coffee ihuza umuco w’Abarundi n’ibyo abatuye Maine bakunda.

“Hano, uko dukora koko ni uko ubu ari ubunywero bw’ikawa kandi ubunywero bw’ikawa bw’Abarundi. Ducuruza ikawa yo mu Burundi. Umuyobozi wacu André ndetse afiteyo n’umurima. Ariko tuba dufite n’uburisho bwerekana umuco wo muri Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Abanyamerika,” niko Iteka avuga.

Ikawa umuntu ayinywesha isambusa, avoka yumishijwe, paninis, ndetse n’amoko menshi y’ibiryo gakondo bivanze n’amoko mashya. Nubwo atari bunini cyane, Ubunywero Burundi Star bugira abakiliya b’ingeri zitandukanye. “Hari Abanyamerika ndetse n’abantu bavuga Igifaransa baza hano, si Abanyafurika gusa,” niko Iteka avuga. Akongeraho ati: “Kandi igitangaje, n’Abanyamerika bakunda agatogo k’igitoki.”

Arsène Irishura, undi mukozi wa Burundi Star, avuga ko ubu bunywero bukora ibirenze gutunga umubiri. Agira ati: “Turi gusangiza abandi bimwe mu bituranga. Kandi iyo abantu baje hano bakadushima, bitwongerera icyizere. Biba bivuze ko nubwo umuntu yaba ari kure y’iwabo, ashobora kubaka umuryango biturutse ku gikombe kimwe kimwe.”

Iteka we atekereza ko gufasha abantu kumva uburyohe bw’ibiryo ni intangiriro yo gusangiza umuco. “Abanyamerika benshi baba bafite amatsiko. Buri gihe tubaha akayiko ngo bumve agatogo k’igitoki kuko rimwe na rimwe umuntu atabasha gusobanura uburyohe ahubwo uba ugomba kubwumva. Iyo bamaze kumva uburyohe, bagaruka basaba byinshi,” niko avuga.

Irishura yemera ko iyo ibiryo binyuranye byishimirwa n’abantu benshi. “Abakiriya benshi bacu ni abazungu. Bakunda ibiryo byacu. Agatogo k’igitoki gakundwa cyane n’Abirabura, ariko tunagira amagi na fromaje bikundwa n’uwo ari we wese. Ni amoko menshi y’ibiryo,” niko avuga.

Uko kwakira abantu bifungura amarembo

Inyuma y’ameza yakira abakiriya, urubyiruko rw’Abarundi bombi bazenguruka bafata udupapuro tw’ibyo abakiriya bashaka, baratera urwenya, no gusuhuzanya n’abakiriya mu ndimi zitandukanye. Bombi basoje amashuri ya kaminuza vuba kaminuza. Babona akazi kabo muri bunywero bw’ikawa atari akazi gusa, ahubwo ari n’amahirwe yo kwimenyereza.

Iteka avuga ati: “Narangije kaminuza vuba. Gukora hano byamfashije guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi bakuru, abagenzuzi b’imari (CPAs), n’abantu bakora mu bigo by’ubucuruzi. Kuba bakira (Burundi Star) abantu batandukanye byamfashije kumenyana na benshi.”

Uko kwakira abantu kwatumye habaho amahirwe atari yitezwe. Irishura avuga ko hari itsinda rya jazz ryaje gutarama muri South Portland akaba abyibuka agira ati: “Bakunze uburyo twabakiriye hano, bityo badusaba niba twabafasha kugurisha amatike no gutegura igitaramo cyabo. Byagenze neza cyane byari ibintu by’agahebuzo. Si ubunywero bw’ikawa gusa ahubwo ni ahantu abantu bahurira, bakamenyana, ndetse hakavamo no kubona akazi!”

Mu bantu baza kenshi harimo Anne na Lou Graham, umugore n’umugabo baturuka mu burengerazuba bwa Massachusetts, bamenye ubu bunywero bw’ikawa ubwo umukobwa wabo n’umukunzi we bimukiraga i Portland hashize hafi umwaka n’igice. Kuva icyo gihe bahora bahaza nk’abakiriya.

Mu gusobanura ibyo akunda, Anne Graham yaramwenyuye agira ati: “Nkunda isambusa nkanakunda n’aha hantu. Hateye amashyushyu.”

Umugabo we bemeranywa muri aya magambo: “Ikipe y’ubunywero bw’ikawa igabura ibiryo, isangiza inkuru zabo n’urugwiro na twe tukabasangiza mu cyubahiro amatsiko tuba dufite.”

Mbere yo kugenda, umuryango wa Graham watumije amafunguro yari mashya kuri bo: agatogo k’igitoki.

Agira ati: “Nabonye agatogo k’igitoki mu gitabo kigaragaza amafunguro. Iri funguro ryumvikana nk’iriryoshye. Buri gihe mpora niteguriye kumva uburyohe bw’ibiryo bishya. Yongera ati: “Ibi byose ikiba kigamijwe ni ugushyikirana no gufasha kominote . Abantu bafasha abandi mu isi yose ariko nkuko ubivuga, isi yabaye umudugudu, dushobora gusangira ibyo dufite.”

Uburyo bubiri bw’agatogo k’igitoki muri Afurika y’Iburasirazuba

Agatogo k’igitoki ni ifunguro rikundwa muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu Burundi, u Rwanda no muri Uganda. Buri muco ugaha uburyohe n’umwimerere byihariye, bishingiye ku biribwa bihaboneka no ku migenzo yo guteka y’aho, ariko buri gihe gakorwa hifashishijwe ibitoki bibisi cyangwa imizuzu. Agatogo k’igitoki Irishura ategura muri Burundi Star kaba kagizwe n’igitoki, amavuta, ibitunguru, ifi, na epinari.

Agatogo k’igitoki ko mu Burundi: ifunguro riboneye, risanzwe kandi ryihariye

Mu Burundi, agatogo k’igitoki  mu busanzwe ni ifunguro riboneye kandi risanzwe, rikunda gutekwa buhoro buhoro ku muriro w’inkwi. Iri funguro riba rigizwe n’igitoki kibisi kigakarangwa n’ibishyimbo, inyanya rimwe na rimwe ubunyobwa cyangwa amavuta y’igihwagari, ibyo byose bikariha icyanga n’uburyohe bwimbitse.

Ikiranga cyane agatogo ko mu Burundi ni ukongeramo amafi mato yitwa indagara. Ni amafi mato akungahaye ku ntungamubiri, aboneka gusa muri kiyaga cya Tanganyika, ikiyaga gisangiwe n’ibihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya, na Zambia. Iyo ziri mu gatogo, indagara zituma ifunguro rigira uburyohe bwihariye kubera umwihariko w’iki kiyaga ufite impumuro yitwa umami ndetse n’umwimerere w’icyanga cy’indagara z’icyo kiyaga, bityo rikaba ifunguro ryuzuye intungamubiri kandi rifite umwihariko.

Abatetsi bo mu Burundi bakunze kongeramo amashaza bigatuma agatogo kagira ibara, icyanga ndetse n’uburyohe bwihariye. Kurema uburyohe bw’iryo funguro biroroshye: ni ukuvanga igitunguru, tungurusumu, n’umunyu bigatuma uburyohe bw’igitoki, uburyohe bw’amafi, n’ubwiza bw’amashaza byigaragaza. Agatogo gasanzwe karibwa hamwe n’ibishyimbo cyangwa umuceri, kandi kagasangirwa nk’ikimenyetso cyo kwakira abashyitsi na kominote.

Agatogo k’igitoki ko mu Rwanda no muri Uganda: Karimo amata kandi gafite uburyohe

Mu Rwanda no muri Uganda, iri funguro akenshi ryitwa matoke rikaba ritegurwa mu buryo butandukanye gato. Igitoki kibisi kirabikwa cyangwa kigatekwa mu mwuka, hanyuma bakakinomba harimo isosi y’inyanya, ibitunguru, na tungurusumu. Abatetsi benshi bongeramo amata y’inka cyangwa amavuta y’inka, bituma ifunguro rigira imiterere yoroshye.

Nk’uko bimeze no mu Burundi, rimwe na rimwe hongerwamo amashaza, bigatuma habaho uburyohe kandi bikongera kugaragara neza. Ubu buryo bukunda gukoresha ibirungo byoroheje nk’ikirungo cya turmeric cyangwa curry, bigatanga ibara ritijimye n’uburyohe. Iri funguro ririshwa hamwe n’inyama zitetse, ibishyimbo, cyangwa imboga. Ikitabwaho cyane ni uko riba ryoroshye kandi rinombanombye, ibi bikaba ari ryo tandukaniro n’agatogo ko mu Burundi kaba gakomeyemo.

Ifunguro risangirwa mu kanyamuneza

Ryaba ryateguwe mu buryo bwo mu Burundi cyangwa mu buryo bwo mu Rwanda/ Uganda, agatogo k’igitoki si ifunguro gusa. Mu muco, karanga umuco, imuhira, no gushyira hamwe. Uhereye ku buryohe bw’ubunyobwa, kubamo kw’amafi atari kamwe nkuko Abarundi babikora kugeza ku gushyirwamo kw’amata, kuba kaba karoshye nk’uko bikorwa mu Rwanda na Uganda, agatogo k’igitoki ni urugero rw’urunyurane no guhanga udushya mu guteka muri Afurika y’Iburasirazuba.