Impinduka ikomeye muri politiki y’ubwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gukurikizwa, ihindura uburyo bwo gusaba gutura burundu muri iki gihugu. Ku wa 18/09/2026, Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu (DHS) yakuyeho ku mugaragaro amabwiriza ya 2022 yerekeye “ukuba umutwaro ku gihugu” yari yarashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden, isubira ku buryo bukaze bwahozeho kandi bwagutse bwo gusuzuma ubusabe.

Ku miryango y’abimukira hirya no hino muri Maine, gusobanukirwa abo izi mpinduka zireba, ariko cyane cyane abo zitaraba ni ingenzi kugira ngo abantu bafate ibyemezo bidahubukiwe ku bijyanye n’ubuvuzi, guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, ndetse n’inzira zemewe n’amategeko abantu bakoresha.

What is the new public charge rule?

Amategeko mashya ya “public charge” ni ayahe?

Ikizamini cyo gusuzuma ko umuntu “yaba umutwaro ku gihugu” ni inzira imaze igihe kinini iri mu mategeko y’ Amerika agenga abimukira, igakoreshwa mu kumenya niba umuntu usaba uburenganzira bwo gutura ashobora kuzakenera gutungwa n’ imfashanyo za leta. Mu itegeko risanzweho ryo mu 2022, abashinzwe abimukira bakoreshaga ibisobanuro bigufi, bagakarira cyane abasaba bagaragazaga ko bakeneye imfashanyo y’amadolari (nka SSI cyangwa TANF), cyangwa ku buvuzi bw’igihe kirekire bwishyurwa na leta.

Image: Shautsova

Itegeko rishya ryagura cyane uburyo iri suzuma rikorwa. Ku busabe butangirwa ku rupapuro I-485 bwo guhindura imiterere y’ubwimukira bwatanzwe tariki ya 18/09/2026 cyangwa nyuma yayo, abakozi b’urwego rushinzwe ubwenegihugu na serivisi z’abimukira (USCIS) bafite ububasha bwagutse bwo gufata icyemezo kuri dosiye. Kuri ubu, abakozi bagenzura byinshi mu bigaragaza umutungo cyangwa amadolari umuntu yinjiza. Muri byo harimo ubufasha bw’ibiribwa bwa SNAP, amacumbi ya leta cyangwa afashwa na leta, ubwishingizi bwa Medicaid yifashishwa mu buvuzi butihutirwa, ndetse n’imfashanyo z’amadolari mu kwiga amashuri makuru. Ikindi kandi, abakozi bareba “ishusho rusange”, bakita ku bintu bireba umuntu ukwe nk’imyaka ye, ubuzima bwe, umubare w’abantu bagize umuryango, n’urugero rwo kumenya ururimi, hamwe no kureba niba usaba afite umutera inkunga mu by’amadolari.

Ni bande batarebwa n’iri tegeko?

Mu gihe izi mpinduka ziteje impungenge, ubutumwa bw’ingenzi ku basomyi ba Amjambo Africa ni uko impunzi n’abahawe ubuhungiro batarebwa na gato n’itegeko ryo “kubera umutwaro igihugu.” Mu mategeko ya leta, inteko ishinga amategeko yashyizeho ku buryo bweruye uburinzi ku byiciro by’abantu binjiye cyangwa bagumye muri Amerika kubera impamvu z’ubutabazi, kugira ngo batarebwa n’iri suzuma.

Niba warinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi cyangwa warahawe ubuhungiro, aya mategeko mashya ntakureba igihe usaba kuba umuturage w’igihugu gihoraho. Abakozi ba USCIS ntibazareba amadolari winjiza, umutungo ufite, cyangwa imikoreshereze y’imfashanyo za leta mu gihe cyo guhindura imiterere yawe y’ubwimukira. Ushobora gukomeza gukoresha SNAP, MaineCare, n’impapuro zo kwishyura inzu, cyangwa se imfashanyo zitangwa mu madolari nta mpungenge ko ibyo byabangamira uburenganzira bwawe bwo gukomeza gutura muri Amerika.

Andi matsinda arinzwe kandi atarebwa na gato n’iri tegeko ni abantu basaba cyangwa bafite sitati irinzwe by’igihe kidahoraho (TPS), abafite T visa na U visa (abarokotse ubucuruzi bw’abantu no gukora ibyaha bikomeye), abisabira uburenganzira bwo gutura hakurikijwe ibwiriza rireba ihohoterwa rikorerwa abagore (VAWA), ndetse n’irireba abimukira bizanye kandi ari abana (SIJS).

Byongeye kandi, ikizamini cya “kureba ko umuntu ataba umutwaro ku gihugu” ntikizigera gikoreshwa ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa ku bantu basanzwe bafite uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika igihe baba bavugurura amakarita yabo cyangwa basaba ubwenegihugu bwa Amerika.

Ni bande barebwa n’aya mategeko?

Iri tegeko rishya ahanini rireba abantu basaba uburenganzira bwo gutura bya burundubinyuze mu busabe bushingiye ku muryango, nko gushyingiranwa n’umuturage wa Amerika cyangwa guterwa inkunga na mwene wabo, ndetse na bamwe basaba binyuze mu nzira zishingiye ku kazi.

Kuri aba basaba, imfashanyo zishingiye ku madolari umuntu yinjiza zakiriwe ku itariki ya 18/09/2026 cyangwa nyuma yayo zishobora kugira ingaruka mbi kuri dosiye yabo. Abantu bagomba kumenya ko imfashanyo yakoreshejwe n’abandi bagize umuryango na yo ishobora gusuzumwa, hakarebwa niba usaba ari we ufite inshingano zemewe n’amategeko zo gutunga uwo muntu, kandi iyo mfashanyo yaratanzwe hashingiwe ku madolari usaba yinjiza. Cyakora, imfashanyo ikoreshwa n’umwana ufite ubwenegihugu bwa Amerika, nka CHIP cyangwa amafunguro atangwa ku ishuri, ikomeza kurindwa kandi muri rusange ntibarwa nk’ikintu gishobora kugira ingaruka ku busabe bw’umubyeyi cyangwa umurezi w’umwana w’umwimukira.

Igikurikiyeho n’aho wakura ubufasha mu mategeko

Abaharanira uburenganzira bw’abaturage basobanura ko impinduka ku itegeko ryo “kuba umutwaro ku gihugu” zitakuraho uburenganzira bw’umuntu bwo kubona imfashanyo za leta; zigira uruhare gusa mu buryo izo mfashanyo zishobora kugira ingaruka ku busabe bw’ejo hazaza bwo kubona uburenganzira bwo gutura by’iteka. Imiryango ntigomba guhita yikura muri gahunda z’ingenzi z’ubuvuzi cyangwa izifasha kubona ibiribwa itabanje kugisha inama ikwiye.

Kubera ko aya mategeko aha abakozi ububasha busesuye bwo gusuzuma dosiye, buri rubanza rushobora gutandukana cyane n’urundi. Niba uri mu nzira yo kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika binyuze ku muryango, ni byiza kugisha inama umujyanama cyangwa umwunganizi wizewe mu by’amategeko y’ubwimukira.

Inyandiko y’umwanditsi mukuru: Mukwandika iyi nkuru hifashishijwe amakuru yo ku rubuga rwa USCIS.