–Translation courtesy of Jean Damascene Hakuzimana, Amjambo Africa’s Kinyarwanda translator and News in Africa reporter. For English version, see Portuguese translation on this website.
Ibimenyetso bikurikira bishobora kukugaragaraho hagati y’iminsi 2 na 14 mbere y’uko ugaragara nk’uwafashwe.
- Umuriro
- Inkorora
- Guhumekera hejuru cg ukajya ubura umwuka
Abamaze kugaragara ko bafashwe, bamwe baba barembye byoroheje, cg bikomeye ndetse hari n’abamaze kwitaba Imana kubera iyi ndwara.
Nta rukingo rurashyirwa ahagaragara rukingira iyi ndwara ya (COVID-19). Inzira nziza yo kuyirinda ni ukwirinda kwegera aho yagaragaye ndetse no kwirinda kuyikwirakwiza mu gihe wafashwe.
Dore bimwe mubyo wakora ukirinda, ukarinda umuryango wawe ndetse n’abo muturanye.
Karaba ibiganza byawe n’isabune nibura amasegonda 20, cyane cyane umaze gukoresha ubwihererero, mbere yo kurya, ndeste umaze no kwipfuna, gukorora cg kwitsamura. Isabune n’amazi bibaye bidahari, koresha umuti urimo nibura alcohol ku kigero cya 60% mu gusukura ibiganza byawe.
- Irinde guhura n’abantu barwaye
- Irinde gukorakora amaso yawe, amazuru ndetse n’umunwa.
- Guma mu rugo igihe urwaye.
- Jya ushyira urushyi ku munwa mu gihe ukorora cg witsamura ndetse ukoreshe agatambaro mu kwipfuna ubundi ukajugunye mu gicupa cy’imyanda (Trash).
- Hanagura kandi usukure neza ibintu bikorwaho cyane ndetse n’ahantu hakunda gukorwa. Fuherera imiti isukura ku bikoresho byo mu rugo ubisukure kenshi gashoboka.
- Ambara akarindasura (Face masks) mu gihe wagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19 bigufashe kudakwirakwiza indwara ku bandi. Gukoresha uturindasura ni ngombwa cyane ku bakozi bakora mu buzima.
- Abakuze (seniors) barasabwa kugerageza ibi bikurikira:
- Kwirinda ahantu hakoranira abantu benshi
- Kuguma mu rugo kenshi gashoboka
- Kwirinda kugenda mu bwato ndetse no gufata indege za kure
Fasha abashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyorezo ubabuza kujya mu makoraniro y’abantu benshi-ibi birareba cyane abasaza ndetse n’ababana n’indwara zidakira nk’umutima, diyabete, ibihaha. Ububashije kandi wabafasha mu kujya kubahahira ku isoko -Shopping.