By Stephanie Bratnick, Anti-Trafficking Services Director of Preble Street
Icuruzwa ry’abantu si icyaha gishya gusa muri ino minsi cyakajije umurego bikangura abashinzwe kukirwanya harimo polisi, abanyamategeko n’abandi. Abakorerwa iki cyaha usanga bashyirwa mu bikorwa bigayitse ku ngufu harimo nko kurera abana, gukora mu mirima n’amaresitora, gukoreshwa imibonano mpuzabistina ku gahato, gukubitwa ndetse no gukandamiza umuntu mu bitekerezo. Ibi byose bibaho muri Maine. Maine ni imwe muri Leta zihinga ao usanga bamwe mu bimukira bashyashya bakoreshwa muburyo butemewe ndetse butanahemba bikwiriye. Yemwe n’uburyo bakoramo bukaba nta mutekano uhagije bufite.
Birumvikana ko bigoranye Ko umwimukira mushya amenya amategeko y’iguhugu, ibyo rero bishobora kumuviramo ingorane zo kuba yacuruzwa muri Amerika. Abimukira cyangwa se impunzi zishobora kutamenya amategeko arengera abakozi ndetse naho waregera igihe uburenganzira bwawe bwabangamiwe. Abimukira badafite impapuro cg abakorera muri Amerika kuri visa y’akazi bashobora gutinya kurega bakeka ko bazahita basubizwa iwabo. Abimukira bamwe bashobora kwanga kuvuga kugirango batamenyekana imiryango basize muri Afurika igatotezwa cg se nabo bakabura ububasha bwo gukorera muri Amerika.
Preble Street ni umuryango wita ku bahuye nibibazo byo kugurishwa no guhohoterwa muri amerika kuva 2013. Serivisi yabo irwanya icuruzwa(ATS) imaze igihe ikora mu kurwanya abacuruza abantu muri Maine. Nubwo iyi serivisi ya ATS ihabwa inkunga na Leta ya Amerika si ikigo cya Leta cyangwa se abashinzwe umutekano.
ATS ikorana n’abahuye nibibazo by’icuruzwa ndetse n’imiryango yabo mu kugirango abahohotewe babashe gusubirana icyubahiro n’amahitamo bahoranye mbere. Duha abatugana serivisi zihuta haba ku bana, abakuru ndetse n’abafashe amahitamo atandukanye ku bitsina byabo. Yaba abahuye n’ibibazo byicuruzwa, ikoreshwa ku gahato yaba imibonano mpuzabitsina cyangwa se akazi gasanzwe. Abo dufasha si ngombwa ko baba barahuye n’icuruzwa muri Amerika, bashobora kuba barahuriye nabyo iwabo mu gihugu bigatuma baza muri Amerika gusaba ubuhungiro, cyangwa se baranyuze mu nkambi.
ATS ikora muburyo bushyira ubagana imbere ya byose. Bamufasha kumva ko serivisi akeneye imuri bugufi ndetse namakuru akeneye. Bafasha abahuye niri hohoterwa kumenya uburenganzira bafite nkabahonotse ihohoterwa ndetse n’amahitamo bafite yabafasha gukira. ATS ifite intego yo gufasha abahohotewe, imiryango yabo kubona ubutabera ndetse bagakira ibikomere.
Bakorana n’abantu batandukanye bakabafahsa kubona serivisi zikurikira:
• Kwita ku kibazo cyabo byimbitse
• Guhabwa ubufasha bw’ibanze, harimo ubwo kuvurwa
ndetse no gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge
• Kuvurwa ku babaswe n’ibiyobyabwenge
• Ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe
• Guhabwa icumbi by’agateganyo ndetse ukanerekwa aho
wakwaka irya burundu
• Guhuzwa n’izindi serivisi nk’izubuzima, ndetse n’ubufasha
mu by’amategeko.
• Gufashwa gushyikira ubufasha bwagenewe abaturage na Leta
• Gufashwa bya gisivili, iby’abimukira ndetse n’abafitanye
ibibazo n’ubugenzacyaha
• Gutanga serivisi zijyanye nibirebana n’imico .
• Ubuvugizi kubirebana n’ubugenzacyaha ndetse n’ubutabera.
Ibibazo bikurikira byatuma umenya niba ibyo wowe cyangwa umuryango wawe wanyuzemo ari ihohoterwa ryo gucuruza abantu:
1. Waba warambuwe ibikuranga nka pasiporo bikabikwa?
2. Waba warabashije kuvugisha umuryango wawe n’inshuti mu
buryo wisanzuyemo?
3. Waba warasabwe ku ngufu guha amafaranga wakoreye
umuntu?
4. Haba hari umuntu wagenzuraga aho ukorera cyangwa aho
utuye?
5. Waba warahawe amakuru atari yo ku bijyanye n’akazi,
umushahara cg se amasaha y’akazi?
6. Waba warasabwe gukora amasaha menshi udafata ikiruhuko
cg ugasabwa gukora urwaye?
7. Haba hari umuntu waguteye ubwoba cyangwa akabutera
umuryango wawe?
8. Waba warasabwe gukora ku ngufu ngo wishyure amadeni
yawe?
9. Niba uri munsi y’imyaka 18, waba warigeze usabwa gucu
ruza ibicuruzwa byemewe cg se bitemewe n’amategeko
cyangwa se akandi kazi ku nyungu zamafaranga, gukoreshwa
imibonano mpuzabitsina cg se gukorera amafaranga , ibiryo,
icumbi cg se ikindi kintu?
ATS irahari ngo ifashe abantu kumenya ihohotera ryo gucuruza abantu uko rikorwa ndetse n’uko uwabikorewe yafashwa. Abakozi bacu bavuga indimi nyinshi ndetse biteguye gufasha abantu bava mu moko atandukanye bagize umuryango wa Maine. Ubahamagare kuri terefoni 207.775.0026 hanyuma ukande 1334 cyangwa ubahamagare kuri 207.415.8554.





