Iheruka kuvugururwa mu kwa 2 tariki 21, 2025 bikozwe n’umushinga ushinzwe gukorera ubuvugizi abasaba ubuhungiro (ASAP).
Ku yandi makuru kuri TPS na DED muri ASAP, harimo amakuru mashya, sura: https://help.asylumadvocacy.org/temporary-protected-status/
Icyo wamenya: Aya makuru ntabwo asimbura ubujyanama wahabwa n’umunyamategeko.
TPS ni sitati y’ubwimukira ariko y’igihe gito, ihabwa abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe. Guverinoma ya U.S. ifata icyemezo ku gihugu cyakwemererwa TPS bitewe n’uko ibintu bihagaze muri icyo gihugu bishobora gutuma abaturage b’icyo gihugu batagisubiramo mu mahoro, nk’intambara Ibiza kamere, cyangwa se rimwe na rimwe, igihe igihugu kitabasha kwakira abagaruka mu gihugu mu buryo bunoze.
DED ni icyemezo gifatwa na perezida ubwe, cyo kwemerera abantu nka bumwe mu burenganzira yemererwa n’itegekonshinga agamije umubano mwiza n’ibindi bihugu. DED ntabwo ari sitati runaka yihariye y’ubwimukira, gusa abantu babarirwa muri DED ntabwo baba bashobora gufatwa ngo basubizwe aho bakomoka mu gihe runaka cyagenwe.
Kugirango uhabwe TPS ugomba kuba ukomoka mu gihugu runaka cyagenwe na guverinoma ya U.S. kandi ukaba usanzwe uri muri U.S. mu gihe runaka. Ugomba kandi kohereza ubusabe bwawe bitarenze itariki runaka, ukongera kandi ukiyandikisha igihe TPS ku gihugu cyawe yongerewe igihe. Amatariki aratandukanye kuri buri gihugu cyemerewe TPS.
Abantu bamwe na bamwe baba bashobora gusaba cyangwa kwiyandikisha muri TPS igihe cyarenze, gusa ukwiye kuvugana n’umunyamategeko akakubwira igishoboka. Niba ufite ibyaha wigeze gukora, ukwiye kuvugana n’umunyamategeko mbere y’uko usaba TPS bitewe n’uko bimwe mu byaha bishobora kukubuza guhabwa TPS.
Niba ufite TPS y’ikindi gihugu kitari Venezuela cyangwa Haiti, TPS yawe iracyafite agaciro kugeza igihe izarangirira. Niba ufite uruhushya rwo gukora waheshejwe na TPS, uruhushya rwawe rwo gukora ruracyafite agaciro. Niba warasabye TPS ukaba ugitegereje, ubusabe bwawe bwa TPS buracyafite agaciro kugeza igihe uzabonera igisubizo.
Mu kwezi kwa 2 tariki 2, 2025, guverinoma ya U.S. yatangaje ko yahagaritse ivugururwa rya TPS ku bimukira baturuka muri Venezuela. Niba warasabye TPS ya Venezuela ku itariki cyangwa nyuma ya yariki 3, z’ukwa 10, 2023, TPS yawe iracyafite agaciro kugeza gusa mu kwezi kwa kane tariki 7, 2025. Niba warasabye mbere y’ukwa 10 tariki 3, 2023, TPS yawe ifite agaciro kugeza mu kwezi kwa 9/10/2025.
Mu kwezi kwa 2/20/2025, guverinoma ya U.S. yatangaje ko igabanyije igihe cya TPS ku bimukira baturuka muri Haiti. Mbere, TPS ya Haiti yari ifite agaciro kugeza mu kwezi kwa 2/03/2026. Gusa ubu izarangira mu kwa 08/03/2025.
Abantu bafite TPS baba bashobora kandi gusaba ubuhungiro cyangwa se ubundi bwoko bwa sitati y’ubwimukira, igihe babyemerewe. Iki gishobora kuba icyemezo gikomeye, kandi gifatwa hagendewe ku kibazo cy’umuntu kugiti cye. Niba wiyemeje gusaba indi sitati y’ubwimukira, ni byiza gusaba mbere y’uko TPS yawe ita agaciro.
Uburinzi bushya ku bihugu bimwe na bimwe
Afghanistan: Abimukira bakomoka muri Afghanistan babaye muri U.S. kuva mu kwa 09/20/2023, ubu bashobora gusaba TPS. Urwego rwa U.S. rushinzwe ubwenegihugu hamwe n’abinjira n’abasohoka (USCIS) bakwiye kuba bakiriye ubusabe bwawe bwa TPS ya Afghanistan bitarenze ukwezi kwa 05/20/2025.
Burma (Myanmar): Abimukira baturuka muri Burma babaye muri U.S. kuva mu kwezi kwa 03/21/2024, ubu bashobora gusaba TPS. Niba uri gusaba TPS ya Burma ku nshuro ya mbere, USCIS ikwiye kuba yakiriye ubusabe bwawe bitarenze ukwezi kwa 11/25/25.
Cameroon: abimukira baturuka muri Cameroon babaye muri U.S. kuva mu kwezi kwa 10/05/2023, ubu bashobora gusaba TPS. USCIS ikwiye kwakira ubusabe bwa TPS bwawe bitarenze ukwezi kwa 6/07/2025.
Ethiopia: abimukira bakomoka muri Ethiopia babaye muri U.S. kuva mu kwezi kwa 04/11/2024, ubu bashobora gusaba TPS. Niba uri gusaba TPS ya Ethiopia ku nshuro ya mbere, USCIS ikwiye kwakira ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 12/12/2025.
Hong Kong: Abimukira baturuka muri Hong Kong bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 01/26/2023, ubu bashobora kubona DED, ubundi buryo bwo kurindirwa umutekano umuntu ntabe yasubizwa iwabo.
Libani: Abimukira bakomoka muri Libani batuye muri U.S. kuva mu kwezi kwa 10/16/2024, ubu bashobora gusaba TPS. USCIS ikwiye kuba yakiriye ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 05/27/2026. Ikindi kandi abimukira baturuka muri Libani batuye muri U.S. kuva mu kwezi kwa 07/26/2024, bashobora kubasha guhabwa DED, ubundi buryo bwo kurindirwa umutekano ntube wasubizwa aho ukomoka.
Liberia: Abimukira baturuka muri Liberia bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 05/20/2017, ubu bashobora kubona DED, ubundi buryo bwo kurindirwa umutekano umuntu ntabe yasubizwa iwabo.
Palestine: Abimukira baturuka muri Palestine bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 02/14/2024, ubu bashobora kubona DED, ubundi buryo bwo kurindirwa umutekano umuntu ntabe yasubizwa iwabo.
Somalia: Abimukira baturuka muri Somalia batuye muri U.S. kuva mu kwa 07/12/2024, ubu bashobora kwaka TPS. Niba uri gusaba TPS ya Somalia ku nshuro ya mbere, USCIS ikwiye kuba yarakiriye ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 03/17/2026.
Sudani y’Amajyepfo: Abimukira baturuka muri Sudani y’Amajyepfo batuye muri U.S. kuva mu kwa 09/04/2023, ubu bashobora kwaka TPS. USCIS ikwiye kuba yarakiriye ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 05/03/2025.
Sudani: Abimukira baturuka muri Sudani batuye muri U.S. kuva mu kwa 08/16/2023, ubu bashobora kwaka TPS. Niba usanzwe ufite TPS ya Sudani kandi ukaba wifuza kuyigumana, USCIS ikwiye kuba yarakiriye ubusabe bwawe bitarenze ukwezi kwa 03/18/2025. Niba uri gusaba TPS ya Sudani ku nshuro ya mbere, USCIS ikwiye kwakira ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 04/19/2025.
Siriya: Abimukira bakomoka muri Siriya bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 01/25/2024, ubu bashobora gusaba TPS. Niba uri gusaba TPS ya Siriya ku nshuro ya mbere, USCIS igomba kwakira ubusabe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 09/30/2025.
Ukraine: Abimukira bakomoka muri Ukraine bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 08/16/2023, ubu bashobora gusaba TPS. Niba usanzwe ufite TPS ya Ukraine kandi ukaba wifuza kuyigumana, USCIS igomba kuba yakiriye ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 03/18/2025. Niba uri gusaba TPS ya Ukraine ku nshuro ya mbere, USCIS igomba kuba yakiriye ubusabe bwawe bwa TPS ya Ukraine bitarenze ukwezi kwa 04/19/2025.
Yemen: Abimukira bakomoka muri Yemen bari muri U.S. kuva mu kwezi kwa 07/02/2024, ubu bashobora gusaba TPS. Niba uri gusaba TPS ya Yemen ku nshuro ya mbere, USCIS igomba kuba yakiriye ubusabe bwawe bwa TPS bitarenze ukwezi kwa 03/03/2026.
Icyitonderwa: Niba nta kirego ufite mu rukiko rureba gahunda z’abimukira, ukaba udafite ubusabe bw’ubuhungiro butegereje, cyangwa se ubundi busabe bundi bw’ubwimukira, guverinoma ya U.S. ishobora kuba itazi ko uri mu gihugu. Gusaba TPS bizatuma guverinoma imenya aho uhari. Niba usanzwe ufite ikirego mu rukiko rw’abimukira, ubusabe bw’ubuhunzi butegereje, cyangwa se ubundi busabe bw’ubwimukira butegereje igisubizo, ubwo guverinoma ya U.S. isanzwe iziko uri mugihugu, ndetse n’ibyago byagendana no gusaba TPS bishobora kutakugeraho.





