Inkuru ya Ann Danford and Andrea Steward
Abantu benshi muri Maine bari mu bwoba bwinshi bw’ibiciro byo gushyushya inzu muri iki gihe cy’ubukonje, cyane cyane ko amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli byifashishwa mu gutanga ubushyuhe ibiciro byabyo biri kuzamuka.
Home Energy Assistance Program cg HEAP (initwa kandi LIHEAP), iyi Porogaramu ifasha abatuye muri Maine b’amikoro make n’aringaniye kwishyura amafaranga yo gushyushya inzu. HEAP ifasha mu kwishyura ubwoko butandukanye bw’ingufu zo gushyushya inzu, harimo inkwi zo gucana, ibikomoka kuri peteroli, amashanyarazi na gazi.
Ingano y’inkunga ya HEAP ku bujuje ibyangombwa; ishingirwa ku mubare w’abagize umuryango, amafaranga yinjizwa, ibiciro byo gushyushya inzu, n’izindi mpamvu. HEAP akenshi yishyurwa amakompanyi ashinzwe amashanyarazi no gushyushya inzu.
Ushobora gusaba ubu bufasha kuri site ya mainehousing.org, mu gice kivuga “energy programs.”
Ese nemerewe kubona inkunga ya HEAP niba ndi umwimukira?
Birashoboka! HEAP ni porogaramu itangwa na Leta ya Amerika. Urabyemerewe niba utuye mu gihugu ku buryo buhoraho nkuko biteganywa n’amategeko, impunzi, umuntu wemerewe ubuhungiro, umuntu wagiriwe impuhwe zo kwinjira akemererwa kuba mu gihugu nibura umwaka umwe, niba itegeko ryo kukwirukana ritarakurikizwa, niba waremerewe kwinjira ugahabwa amabwiriza yihariye, niba uri umwe mu binjiye baturuka muri Cuba cyangwa Haïti.
Ntiwemerewe niba uri umwe mu bakiri gushaka ubuhungiro butarabuhabwa cyangwa niba udafite uruhushya rwemewe n’amategeko rwo gutura muri Amerika. Imiryango ifite abantu bujuje ibyangombwa by’inkunga ya HEAP n’abatabyujuje; ababyujuje bashobora kubona inkunga ya HEAP.
Ni iyihe ngano ntarengwa y’amafaranga umuntu cyangwa umuryango binjiza kugira kugira bahabwe inkunga ya HEAP?
Wemerewe inkunga ya HEAP niba amafaranga winjiza ari cyangwa atarenga agaragazwa muri iki cyegeranyo hashingiwe ku mubare w’abagize umuryango.
UMUBARE W’ABAGIZE UMURYANGO
INGANO Y’AMAFARANGA UMURYANGO WINJIZA
UKWEZI 1
AMEZI 3
AMEZI 12
Isooko:
Nonese niba nkodesha kandi ikiguzi cyo gushyushya kikaba gikubiye mu yo nishyura?
Niba gushyushya inzu bikubiye mu bukode, ushobora gukomeza gusaba HEAP.
Ni ryari nkwiriye gusaba inkunga ya HEAP?
Niba wumva ko wemerewe guhabwa inkunga, ugomba gusaba inkunga ya HEAP kare cyane gashoboka. Nta kibi kirimo gusaba ubufasha kare. Gusaba inkunga ya HEAP ya 2025-2026 byatangiye ku itariki ya 1 Kanama 2025, kandi bizakomeza kugeza amafaranga ashize cyangwa kugeza tariki ya 29 Gicurasi 2026. Turashishikariza abantu gusaba hakiri kare kuko amafaranga akenshi ashira mbere y’uko igihe cyo gusaba kirangira.
Ni gute nshobora kumenya byinshi kuri HEAP?
Ushobora kumenya byinshi wifashishije urubuga rwa enterineti rwa MaineHousing.
Izindi porogaramu zifasha muri Serivisi z’ibanze zituma urugo rubaho neza
Mu gihe wemerewe inkunga ya HEAP, ushobora no kuba wakwemererwa izindi nkunga zagufasha mu mibereho myiza. Niba wifuza kumenya ku zindi porogaramu, hamagara ikigo cyawe cya CAP cyangwa umukozi wa HEAP ukwitaho umubwire ko wifuza gusaba izo porogaramu zindi:
Gahunda itanga ubufasha ku b’amikoro make (LIAP) – Niba uhabwa amashanyarazi yo mu rugo n’ikigo cy’amashanyarazi nka CMP cyangwa Versant, kandi utari mu nzu yishyurwa na leta, ushobora kuba wemerewe ubufasha bwo kwishyura fagitire y’amashanyarazi hakoreshejwe (LIAP). Saba ibiro bya CAP kugufasha gusaba, cyangwa uhamagare ikigo cy’amashanyarazi mukorana ubabaze gahunda ya LIAP.
Gahunda itanga ubufasha ku b’amikoro make (LIAP) – Niba uhabwa amashanyarazi yo mu rugo n’ikigo cy’amashanyarazi nka CMP cyangwa Versant, kandi utari mu nzu yishyurwa na leta, ushobora kuba wemerewe ubufasha bwo kwishyura fagitire y’amashanyarazi hakoreshejwe (LIAP). Saba ibiro bya CAP kugufasha gusaba, cyangwa uhamagare ikigo cy’amashanyarazi mukorana ubabaze gahunda ya LIAP.
Central Heating Improvement programs – Niba sisitemu yawe yo gushyushya inzu igomba gusimburwa cyangwa gusanwa, ushobora kuba kwemererwa muri gahunda ya Central Heating Improvement Program (CHIP). Ushobora gusaba ubu bufasha ku biro bya CAP bikwegereye.
- Arrearage Management Program (AMP) – Niba ufite ideni rya fagitire y’amashanyarazi kandi wujuje ibisabwa, iyi gahunda ishobora kugufasha kugabanya umwenda usabwa.
Niba ufite ibibazo kuri HEAP cyangwa ukeka ko ukwiye kubyemererwa ariko bitakorohera gusaba, twandikire kuri maineequaljustice.org/contact-us/ cyangwa uhamagare (207) 888-9788.




