Yanditswe na Danielle Olsen 

Ubwo yumvaga amakuru ya gahunda nshya yo kwiga amashuri makuru ku buntu muri Maine, Ruscirene Dinanga, yari umunyeshuri wa Southern Maine Community College mu gihe kirenga umwaka, agafata amasomo y’igihe kidahoraho – ari nako akora akazi k’igihe gihoraho ku kigo cy’imari cPort, ndetse n’akandi yakoraga igihe bamuhamagaye nk’umusemuzi mu rurimi rw’Igiporutigali akorera Cathoric Charities Maine. Gukora utuzi twinshi twiyongera ku masomo yafataga byari byinshi cyane – nta n’ubwo yoroherwaga no kubona umwanya wo guhaha ibyo kurya cyangwa kwicara ngo afate amafunguro. Yahisemo gusaba ngo afashwe muri iyi gahunda.

Kugirango bemererwe, abanyeshuri basabwaga kuba batuye muri Maine, bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye cyangwa igihwanye nazo cyabonetse hagati y’umwaka wa 2020 na 2023, kandi akiyandikisha nk’umunyeshuri w’igihe gihoraho muri gahunda imara imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu, cyangwa se akiyandikisha muri gahunda imara umwaka umwe umuntu arangiza ahabwa impamyabushobozi mu mashuri makuru ya leta agera kuri 7 muri Maine. Baba bagomba kandi kwemera impano yo kwishyura amashuri ndetse na gahunda zo gukuraho ubwishyu zose za leta ndetse n’iz’igihugu muri rusange. Iyi gahunda yo kwiga amashuri makuru ku buntu yabayeho ibikesha miliyoni $20 zashyizwe muri gahunda yo kunganira amashuri abanyeshuri bigira Ubuntu mu mashuri makuru yashyizweho umukono na guverineri Janet Mills mu kwezi kwa kane. Intego ni uguha abanyeshuri ubumenyi buzira umwenda mu mashuri makuru igihe baba bari gutangira kwiyubaka nk’abanyamwuga.

Dinanga avuga ko gusaba byari byoroshye cyane, ko n’iyo aba adafite ikarita imwemerera gutura by’igihe gihoraho, yari yemerewe gusaba. Yasabwaga gusa kuzuza urupapuro rwo gusaba inkunga, kandi akavuga ko abantu bo ku ishuri bamufashije bagatuma icyo gikorwa cyoroha cyane bishoboka.

Margarida Celestino, undi munyeshuri wiga muri SMCC, akaba yiga by’igihe gihoraho abikesha gahunda yo kwiga amashuri makuru ku buntu, nawe ngo gusaba byaramworoheye cyane. Avuga ko kuzuza ubusabe bwe byafashe iminota itarenga itanu – ubanza ngo ari nk’umunota umwe gusa – kandi ngo byasabaga gusa amakuru asanzwe. Celestino, ari gusaba ubuhungiro, bityo akaba atakwemererwa ubusha bwa reta buzwi nka (FAFSA), hamwe na nyinshi mu zindi gahunda abantu baboneramo ubwishyu bw’ishuri.

Mu bihe byashize, Celestino yabanje gushakishiriza muri gahunda ya TRIO, ifasha abanyamerika b’ubushobozi buri hasi kwishyura amashuri makuru. Cyakora, yaje gusanga iyo gahunda itemera abadatuye k’uburyo buhoraho. Yagerageje kwiyishyurira ubwe ariko aza gusanga bitakunda, ndetse yari yamaze kumenyesha umujyanama we ko agiye guhagarika amasomo ubwo yamenyaga iyi gahunda yo kwiga amashuri makuru ku buntu.      

Iyi gahunda yaziye igihe gikwiriye Celestino ayikeneye. Yari yarize mu mashuri makuru muri Leta ya New York, gusa aza kurwara atakaza buruse yari yarabonye. Yari afite impungenge ko atazongera kubona uko yiga amashuri makuru ukundi. Agira ati“ kwigira Ubuntu ni umugisha. Ni byiza cyane. Nari naragize ibyago byo gutakaza buruse bitewe n’ubuzima bwanjye, bityo nyuma yahoo mbona iyi gahunda inejeje cyane iraje impa andi mahirwe”.

Igihe Dinango yahabwaga buruse yo kwigira ubuntu, yumvise hari umutwaro munini umuvuye ku bitugu. Agira ati “ugomba kuba ufite igihe cyangwa se ukagira amafaranga. Nashoboraga kwirihirira amashuri makuru mbikesha akazi nakoraga, gusa nta mwanya nari mfite w’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ubu nshobora kubona umwanya w’amasomo n’umwanya wanjye bwite”. Uretse kuba ari umunyeshuri w’igihe gihoraho, aracyakora nk’umusemuzi ndetse n’umuntu ufasha abantu – gusa utu tuzi twombi tumwemerera kubona umwanya w’ibindi, bityo agasanga bikoreka. Avuga ko n’ubwo bikigoye kubona amafaranga amufasha kwishyura twose, gusa ngo si nka mbere. Agira ati “nyogokuru iteka avugako ubuzima bubanza gusa n’ubugoye mbere y’uko butangira koroha”.

Kimwe na mugenzi we, Celestino ukora akazi ku ruhande ngo abashe kwishyura za fagitire ze, avugako abikesha gahunda yo kwigira ubuntu, atakigomba gukora amasaha menshi igihe atari mu ishuri nk’uko yabikoraga mbere. Ibi bimuha umwanya munini wo kwiga ari nako abona umwanya munini we bwite wo kubaho no kubana n’inshuti ze. Agira ati “iyi gahunda ituma mbasha kwishyura ishuri neza ntagombye kuruha cyane ngerageza kwishyura za fagitire”.

Yari azi ko azafata isomo rimwe cyangwa abiri ari nako akora ngo yishyure buri somo. Gusa kuri ubu ashobora kwiyandikisha nk’umunshuri by’igihe gihoraho, agafata amasomo ane cyangwa atanu icyarimwe, ntagombye kwishyura isomo ukwaryo. Ibi bikuraho umuzigo munini w’ubwishyu bw’ishuri.

Dinango avuga ko muri iyi gahunda yo kwigira amashuri makuru ubuntu, abanyeshuri badasabwa gufata amasomo yose by’igihe gihoraho buri gihembwe. Kwiga by’igihe kirekire birebwa ku mwaka, umunyeshuri aba ashobora gufata amasomo menshi akayarunda mu gihembwe kimwe, kugirango azafate amasomo make mu gikurikiyeho.

Kuri ubu ari kwiga amasomo y’ubwubatsi, kandi ari guteganya kuzarangiza afite impamyabumenyi ihanitse. Kuba arihirwa muri gahunda yo kwishyura amashuri ku buntu bimwemerera kugenda agana mu kwihaza mu by’umutungo. “aya ni amahirwe nabonye yo kwigira iyi mpamyabumenyi ku buntu! Ibi bimpa amahirwe menshi yo kuzakomeza no muri kaminuza, kugirango mbone impamyabumenyi ihanitse, ndetse nzabe mfite ubutunzi buhagije bwo gukomeza mu biri imbere.”

Celestino afite intego yo gukoresha impamyabushobozi ye mu bumenyi mu by’ubuzima, akajya muri gahunda y’imyaka ine agana mu kuba umufasha w’abaganga. Agira ati “iyo hatabaho iyi gahunda yo kwiga amashuri makuru k’ubuntu, gukomereza muri gahunda y’imyaka ine byari kungora cyane kuko ntemerewe FAFSA. Ibi bivuze ko nshobora gutangira amasomo yanjye ku buntu, nkazigamira ibiri imbere, ubundi nkajya muri gahunda y’imyaka ine.”

Dinango yizeye ko n’abandi bazakoresha aya mahirwe y’iyi gahunda, iteganyijwe kurangirana n’abazasoza amasomo mu 2023.. benshi mu nshuti ze bujuje imyaka y’ubukure mu gihe cy’icyorezo, batekerezaga ko bazatakaza imyaka hagati yo kurangiza ayisumbuye no gutangira amakuru, gusa yizeye ko batazarindira ahubwo bazahita bakomereza mu makuru. Celestino agira ati “uzabona amahirwe y’akazi menshi igihe uzaba ufite impamyabumenyi mu ntoki.” Akomeza agira ati “abanyeshuri bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kwigira Ubuntu, umuntu agakora cyane mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu, umuntu akabona urupapuro rutuma atangira ubuzima ahagaze neza.”

Ku yandi makuru cyangwa gusaba kwishyurirwa muri iyi gahunda, wasura www.mccs.me.edu/freecollege/